2022
Amazina Menshi ya Yesu
Ukuboza 2022


“Amazina Menshi ya Yesu,” Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Ukuboza 2022.

“Amazina Menshi ya Yesu”

Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Ukuboza 2022

Amazina Menshi ya Yesu

Ishusho
Ezekiyeli arimo kwandika

Ibishushanyo byashushanyijwe na Apryl Stott

Abahanuzi benshi bigishije ibyerekeye Yesu Kristo. Baravuze bati azavuka ngo atwereke uko tubaho. Bakoresheje amazina menshi bigisha ibijyanye na We.

Ishusho
Bibiliya n’Igitabo cya Morumoni

Rimwe na rimwe mu byanditswe bitagatifu Yesu yitwa Imanweli. Iryo zina risobanura “Imana iri kumwe natwe.”

Ishusho
gucapa Bibiliya mu icapiro rya mbere

Yesu yitwa kandi Mesiya. Mesiya bisobanura “uwasizwe.” Yesu yaradupfiriye kugira ngo dushobore kuzongera kubana n’Imana.

Ishusho
Joseph Smith arimo gusemura Igitabo cya Morumoni hamwe na Emma nk’umwanditsi

Yesu ni Umukiza wacu. Adukiza ibyaha byacu n’urupfu.

Ishusho
Yesu Kristo
Ishusho
umuryango uri gusoma ibyanditswe bitagatifu

Irindi zina rya Yesu ni Igikomangoma cy’Amahoro. Iyo dufite ubwoba cyangwa tubabaye, ashobora kudufasha kwiyumvamo amahoro binyuze muri Roho Mutagatifu.

Ishusho
Abana n’umugabo uri mu kagare basoma ibyanditswe bitagatifu

Nkunda Yesu Kristo. Nshobora kwiga ibijyanye n’ubuzima bwe n’urukundo rwe mu byanditswe bitagatifu.

Urupapuro rusigwaho Amabara

Nkunda Yesu Kristo

Ishusho
abana n’abigisha mu Ishuri ry’Ibanze

Kanda ku ifoto kugira ngo uyimure.

Igishushanyo cyashushanyijwe na Apryl Stott

Ni gute werekana ko ukunda Yesu?

Capa