“Impano zigenewe Yesu,” Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Mutarama 2023
“Impano zigenewe Yesu”
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Mutarama 2023
Impano zigenewe Yesu
Ubwo Yesu Kristo yavutse, inyenyeri nshya yagaragaye mu kirere. Abanyabwenge bari bazi ko inyenyeri isobanuye ko Yesu yari amaze kuvuka. Bakurikiye inyenyeri. Bagenze iminsi myinshi.
Ubwo Abanyabwenge babonye Yesu, bamuhaye impano. Bapfukamye imbere Ye maze baramuramya. Bari bazi ko ari Umwana w’Imana.
Nanjye nshobora guha impano Yesu. Nshobora kwerekana urukundo rwanjye mufitiye iyo nkurikije urugero Rwe kandi nkagaragariza urukundo abandi.
Urupapuro rusigwaho Amabara
Bibiliya Yigisha ibyerekeye Yesu
Kanda ku ifoto kugira ngo uyimure.
Igishushanyo cyashushanyijwe na Apryl Stott
Ni gute urimo kugerageza kuba nka Yesu?
© 2023 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, January 2023. Language. 18904 716