“Yesu Akiza Umugore, Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Gashyantare 2023
“Yesu Akiza Umugore”
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Gashyantare 2023
Yesu Akiza Umugore
Umunsi umwe Yesu yagendeye mu muhanda uhuze. Mu mbaga hari umugore wari wararwaye imyaka 12.
Umugore yari afite ukwizera ko Yesu ashobora kumukiza. Yarashyikiriye maze akora ku ikanzu Ye. Ako kanya yahise akizwa!
“Ni inde ukoze ku myenda yanjye?” Yesu ni ko yabajije. Umugore yari afite ubwoba. Yapfukamye imbere ya Yesu maze amubwira uko byagenze.
Yesu yari umunyarukundo Yaravuze ati: “Komera.” Yamubwiye ko yakijijwe kubera ukwizera kwe.
Nshobora kugira ukwizera muri Yesu Kristo. Urukundo rwe rushobora kumfasha no kunzanira amahoro.
© 2023 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, February 2023. Language. 18910 716