“Abarwanyi b’Abasore,” Inshuti, Kanama 2024, 26–27.
Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti Kanama 2024
Abarwanyi b’Abasore
Abantu Amoni n’abavandimwe be bigishije bashakaga gukurikira Yesu Kristo. Batabye intwaro zabo kandi basezeranije Imana ko batazongera kurwana ukundi.
Ariko bidatinze bari bakeneye kurinda imiryango yabo. Ababyeyi bari batabye intwaro zabo ntibashakaga kwica isezerano n’Imana. Bityo rero abahungu babo biteguye kurwana mu kimbo cyabo. Bitwaga ingabo z’abasore ibihumbi bibiri. Abasore bisobanuye “urubyiruko.”
Abarwanyi b’abasore ntibari barigeze barwana intambara mbere. Ariko ababyeyi babo babafashije kwitegura kandi babigisha kwizera Imana.
Bahisemo Helamani kubabera umuyobozi. Bari intwari, kandi Imana yarabafashije. Bose bari bakomeretse, ariko barafashanyije. Imana yubashye ukwizera kwabo, kandi bose babayeho.
© 2024 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, August 2024. Kinyarwanda. 19290 716