Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 56


Igice cya 56

Helamani yoherereza urwandiko Moroni, asubiramo imiterere y’intambara n’Abalamani—Antipusi na Helamani babona intsinzi ku Balamani—Abasore ibihumbi bibiri barwanisha ubushobozi bw’igitangaza, kandi nta n’umwe muri bo wishwe. Umurongo wa 1, ahagana 62 M.K.; imirongo 2–19, ahagana 66 M.K.; n’ imirongo 20–57, ahagana 65–64 M.K.

1 Nuko ubwo habayeho mu ntangiriro y’umwaka wa mirongo itatu w’ingoma y’abacamanza, ku munsi wa kabiri mu kwezi kwa mbere, Moroni yakiriye urwandiko ruvuye kuri Helamani, ruvuga iby’ibikorwa by’abantu muri icyo gice cy’igihugu,

2 Kandi aya niyo magambo yanditse, avuga ati: Muvandimwe wanjye mukundwa cyane, Moroni, haba muri Nyagasani cyangwa mu midugararo y’intambara yacu; dore, muvandimwe mukundwa, hari icyo mfite kukubwira cyerekeye intambara yacu muri iki gice cy’igihugu.

3 Dore, ibihumbi bibiri by’abahungu b’abo bantu Amoni yamanukanye mu gihugu cya Nefi—ubu twamenye ko aba ari abakomoka kuri Lamani, wari umuhungu w’imfura ya sogokuruza Lehi;

4 Ubu sinkeneye kugusubiriramo ibyerekeye gakondo cyangwa ukutizera kwabo, kuko uzi ibyerekeye ibi bintu byose—

5 Kubera iyo mpamvu birampagije ko nkubwira ko ibihumbi bibiri by’aba basore beguye intwaro zabo z’intambara, kandi bashatse ko mba umuyobozi wabo; kandi twagiye kurwanirira igihugu cyacu.

6 Kandi ubu nawe uzi ibyerekeye igihango abasogokuruza babo bakoze, ko batazegura intwaro zabo z’intambara zo kurwana n’abavandimwe babo ngo bamene amaraso.

7 Ariko mu mwaka wa makumyabiri na gatandatu, ubwo babonaga imibabaro yacu n’imidugararo yacu kuri bo, bari hafi yo gutatira igihango bari barakoze maze bakegura intwaro z’intambara kubw’uburinzi bwacu.

8 Ariko sinshaka kubemerera ko bazatatitra iki gihango bakoze, batekereza ko Imana izaduha imbaraga, ku buryo tutazababara ukundi kubera iyuzuzwa ry’indahiro bagize,

9 Ariko dore, hari ikintu kimwe dushobora kuboneramo umunezero ukomeye. Ariko dore, hari ikintu kimwe dushobora kugiriramo umunezero ukomeye. Kuko dore, mu mwaka wa makumyabiri na gatandatu, njyewe, Helamani, nayoboye ibi bihumbi bibiri by’abasore mu murwa wa Yudeya, gufasha Antipusi, wari waratoranyije nk’umuyobozi ku bantu b’icyo gice cy’igihugu.

10 Kandi ninjije ibihumbi bibiri by’abahungu banjye, (kuko bakwiriye kwitwa abahungu) mu ngabo za Antipusi, imbaraga Antipusi yanezererewe bihebuje; kuko dore, ingabo ze zari zaragabanyijwe n’Abalamani kubera ko ingabo zabo zari zarishe umubare munini w’ingabo zacu, bikaba ari yo mpamvu tugomba kurira.

11 Ariko, dushobora kwihumuriza ubwacu kuri iyi ngingo, ko bapfiriye impamvu y’igihugu cyabo n’iy’Imana yabo, koko, kandi barishimye.

12 Ndetse Abalamani bari barafatiriye imbohe nyinshi, bose muri bo bari abatware bakuru b’ingabo, kuko nta n’umwe wundi barokoye ari muzima. Kandi turatekereza ko ubu bari muri iki gihe mu gihugu cya Nefi; ni uko bimeze niba batishwe.

13 Kandi ubu iyi ni imirwa Abalamani bigaruriye kubw’imenwa ry’amaraso ya benshi mu ngabo zacu z’umurava:

14 Igihugu cya Manti, cyangwa umurwa wa Manti, n’umurwa wa Zeziromu, n’umurwa wa Kumeni, n’umurwa wa Antipara.

15 Kandi iyi ni imirwa bari barigaruriye ubwo nageraga mu murwa wa Yudeya; nuko nsanga Antipusi n’ingabo ze bakorana imbaraga zabo kugira ngo bakomeze umurwa.

16 Koko, kandi bananiwe mu mubiri kimwe no muri roho, kuko bari bararwananye umurava ku manywa kandi bagakora nijoro kugira ngo bahamane imirwa yabo; nuko bityo bari barihanganiye imibabaro ikomeye ya buri bwoko.

17 Kandi ubwo bari bariyemeje kwigarurira aha hantu cyangwa gupfa; kubera iyo mpamvu ushobora neza gutekereza ko izi ngabo nkeya nazanye nazo, koko, abo bahungu banjye, babahaye ibyiringiro bikomeye n’umunezero mwinshi.

18 Nuko ubwo habayeho ko ubwo Abalamani babonaga ko Antipusi yari yaraboneye imbaraga zirushijeho ingabo ze, bategetswe kubw’amabwiriza ya Amuroni kudatera umurwa wa Yudeya, cyangwa twebwe, kuturwanya.

19 Kandi bityo twari abatoni ba Nyagasani; kuko iyo bari kudutera muri izi ntege nkeya zacu bashoboraga kurimbura ingabo nkeya zacu; ariko bityo twararengewe.

20 Bategekwaga na Amuroni kubungabunga iyo mirwa bari barafashe. Kandi ni uko warangiye umwaka wa makumyabiri na gatandatu. Kandi mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri na karindwi twari twarateguriye umurwa wacu natwe ubwacu uburinzi.

21 Ubwo twifuzaga ko Abalamani badutera; kuko ntitwifuzaga gukora igitero kuri bo mu bihome byabo.

22 Kandi habayeho ko twahamishije intasi hirya no hino, bo kwitegereza imitambukire y’Abalamani, kugira ngo badashobora kutunyuraho nijoro cyangwa ku manywa ngo bakore igitero ku yindi mirwa yacu yari mu majyaruguru.

23 Kuko twari tuzi ko muri iyo mirwa batari bakomeye bihagije ngo babimire; kubera iyo mpamvu twifuzaga, iyo batunyuraho, kubagwaho tubaturutse inyuma, nuko bityo tukabagarura inyuma ari nako bimiriwe imbere. Twatekerezaga ko twashobora kubarusha imbaraga; ariko dore, twaratunguwe muri iki cyifuzo cyacu.

24 Ntibahangaye kutunyuraho n’ingabo zabo zose, nta nubwo batinyutse n’igice, ngo hato bataba badakomeye bihagije nuko bakagwa.

25 Nta nubwo bahangaye kumanuka hepfo kurwanya umurwa wa Zarahemula; nta nubwo bahangaye kwambuka isoko ya Sidoni, berekeza mu murwa wa Nefiha.

26 Kandi bityo, hamwe n’ingabo zabo, bari biyemeje guhamana iyo mirwa bari barafashe.

27 Kandi ubwo habayeho ko mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka, twahazaniwe ibidutunga byinshi na ba se b’ibyo bihumbi bibiri by’abahungu.

28 Ndetse twohererejwe ingabo ibihumbi bibiri bo mu gihugu cya Zarahemula. Nuko bityo twari twiteguye n’ingabo ibihumbi icumi, n’ibibatunga byabo, ndetse n’iby’abagore babo n’abana babo.

29 Nuko Abalamani, kubera ko bityo bari babonye ingabo zacu ziyongera buri munsi, kandi ibizitunga bihagera nk’inkunga, batangiye kugira ubwoba, nuko batangira gusimbuka bava mu bwihisho, ngo niba ari ibishoboka bahagarike iyakirwa ry’ibidutunga n’imbaraga.

30 Ubwo igihe twabonaga ko Abalamani batangiye kugira igihunga bigenze gutyo, twifuje gukoresha amayeri kuri bo; kubera iyo mpamvu Antipusi yategetse ko njyana n’abahungu banjye batoya mu murwa wari aho hafi, nk’aho twaba tujyanye impamba mu murwa hafi aho.

31 Kandi twagombaga kunyura hafi y’umurwa wa Antipara, nk’aho twari kuba tugiye mu murwa wo hirya yaho, mu mbibi hafi y’inkengero z’inyanja.

32 Kandi habayeho ko twagiye, nk’aho dutwaye impamba zacu, twerekeza muri uwo murwa.

33 Kandi habayeho ko Antipusi yajyanye n’igice cy’ingabo ze, asize abasigaye bo kubungabunga umurwa. Ariko ntiyagiye kugeza ubwo nari maze kugenda hamwe n’ingabo zanjye nkeya, kandi tugeze hafi y’umurwa wa Antipara.

34 Kandi ubwo, mu murwa wa Antipara hari hashyizwe ingabo zikomeye za kabuhariwe z’Abalamani; koko, abenshi kurusha abandi.

35 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze kumenyeshwa n’intasi zabo, bazanye n’ingabo zabo nuko baradutera.

36 Nuko habayeho ko twahunze imbere yabo, twerekeza mu majyaruguru. Kandi ni uko twayobeje ingabo zikomeye cyane z’Abalamani.

37 Koko, ndetse ku ntera ifatika, ku buryo ubwo babonaga ingabo za Antipusi zari zibakurikiye, n’imbaraga zabo, ntibakatiye iburyo cyangwa ibumoso, ahubwo bakomeje urugendo rwabo mu nzira igororotse inyuma yacu; kandi, dutekereza ko, wari umugambi wabo wari kutwica mbere y’uko Antipusi abashyikira, kandi ibi kugira ngo badashobora kugotwa n’abantu bacu.

38 Nuko ubwo Antipusi, kubera ko yabonaga akaga kacu, yihutishije urugendo rw’ingabo ze. Ariko dore, bwari bwije; kubera iyo mpamvu ntibadushyikiriye, nta n’ubwo Antipusi yabashyikiriye; kubera iyo mpamvu twarakambitse mu ijoro.

39 Kandi habayeho ko mbere y’umuseke w’igitondo, dore, Abalamani bari badukurikiye. Ubwo ntitwari dufite imbaraga bihagije zo guhangana nabo; koko, sinari kwemera ko abahungu batoya bagwa mu maboko yabo; kubera iyo mpamvu twakomeje urugendo rwacu, nuko dufata urugendo rwerekeza mu gasi.

40 Ubwo ntibahangaye gukatira iburyo cyangwa ibumoso ngo hato batagotwa; nta nubwo nakatiye iburyo cyangwa ibumoso ngo hato batanshyikira, kandi ntitwashoboraga guhangana nabo, ahubwo twashoboraga kwicwa, nuko bakaducika; nuko bityo twahungiye umunsi wose mu gasi, ndetse kugeza bwije.

41 Kandi habayeho ko byongeye, ubwo umucyo w’igitondo wari uje twabonye Abalamani hejuru yacu, nuko turahunga imbere yabo.

42 Ariko habayeho ko batadukurikiye kure mbere y’uko bahagarikwa; kandi cyari igitondo cy’umunsi wa gatatu w’ukwezi kwa karindwi.

43 Nuko ubwo, niba barashyikiriwe na Antipusi ntitwabimenye, ariko nabwiye ingabo zanjye nti: Dore, ntitubizi ariko bahagaritswe kubw’umugambi wo kugira ngo tubatere, kugira ngo badufatire mu mutego wabo;

44 Kubera iyo mpamvu murabivugaho iki, bahungu banjye, murabatera kubarwanya?

45 Kandi ubu ndakubwira, muvandimwe wanjye mukundwa Moroni, ko nta na rimwe nari narigeze kubona ubutwari bukomeye nk’ubwo, oya, na rimwe na Banefi.

46 Kuko nk’uko iteka nari narabise abahungu banjye (kuko bose uko banganaga bari batoya) ndetse ni nk’uko bambwiraga bati: Data, dore Imana yacu iri kumwe natwe, kandi ntizemera ko tugwa; none reka dukomeze; ntituzica abavandimwe bacu nibatureka; kubera iyo mpamvu reka tugende, hato batarusha imbaraga ingabo za Antipusi.

47 Ubwo ntibigeze na rimwe barwana, nyamara ntibatinye urupfu; kandi batekerezaga ku bwigenge bwa ba se kurusha ku buzima bwabo; koko, bari baramaze kwigishwa na ba nyina, ko nibatazashidikanya, Imana izabagobotora.

48 Nuko bansubiriramo amagambo ya ba nyina babo, bavuga bati: Ntidushidikanya ba mama bari babizi.

49 Kandi habayeho ko nahindukiranye n’ibihumbi bibiri byanjye gutera aba Balamani bari badukurikiye. Kandi ubwo dore, ingabo za Antipusi zari zamaze kubashyikira, kandi intambara iteye ubwoba yari yatangiye.

50 Ingabo za Antipusi kubera zari zinaniwe, kubera urugendo rwabo rurerure mu gihe gitoya cyane, bari hafi yo kugwa mu maboko y’Abalamani; kandi iyo ntahindukirana n’ibihumbi bibiri byanjye baba barageze ku mugambi wabo.

51 Kuko Antipusi yari yamaze kwicishwa inkota, na benshi b’abayobozi be, kubera umunaniro wabo, wari watewe n’umuvuduko w’urugendo rwabo—kubera iyo mpamvu ingabo za Antipusi, kubera ko zari zarindagiye kubera ukugwa kw’abayobozi bazo, batangiye gusubira inyuma imbere y’Abalamani,

52 Nuko habayeho ko Abalamani bafashe umurava, nuko batangira kubirukankana; kandi kubera ko Abalamani barimo kubirukankana n’imbaraga zikomeye ubwo Helamani yateye ab’inyuma babo hamwe n’ibihumbi bibiri bye, nuko batangira kubica bikabije, ku buryo ingabo uko zakabaye z’Abalamani zahagaze maze zihindukirana Helamani.

53 Ubwo igihe abantu ba Antipusi babonaga ko Abalamani bari bamaze guhindukira, bakoranyirije hamwe ingabo zabo maze batera ab’inyuma b’Abalamani.

54 Nuko habayeho ko twebwe, abantu ba Nefi, abantu ba Antipusi, nanjye hamwe n’ibihumbi bibiri byanjye, twagose Abalamani, maze turabica; koko, ku buryo bategetswe gutanga intwaro zabo z’intambara ndetse nabo ubwabo nk’imbohe z’intambara,

55 Nuko ubwo habayeho ko ubwo bari bamaze kutwishyikiriza ubwabo, dore, nabaruye abo basore barwanaga hamwe nanjye, kubera ko natinyaga ko hato haba harimo benshi muri bo bishwe.

56 Ariko dore, icyanshimishije bikomeye, nta muntu n’umwe muri bo wari waraguye ku butaka; koko, kandi bari bararwanye nk’aho bafite imbaraga z’Imana; nta na rimwe abantu bigeze bamenyekana kuba bararwanye n’imbaraga z’agatangaza nk’izo; kandi hamwe n’ububasha bufite imbaraga nk’ubwo bagwiriye Abalamani, ku buryo babateye ubwoba; nuko kubw’iyi mpamvu Abalamani bitanze ubwabo nk’imbohe z’intambara.

57 Nuko nk’uko nta mwanya twari dufitiye imbohe zacu, kugira ngo dushobore kuzicunga kugira ngo tubarinde ingabo z’Abalamani, kubera iyo mpamvu twabohereje mu gihugu cya Zarahemula, n’igice cy’izo ngabo zitari zishwe za Antipusi, zijyana nabo; nuko abasigaye ndabafata nuko mbafatanya n’abasore banjye b’Abamoni, maze dufata urugendo rwacu rusubira mu murwa wa Yudeya.