Ibyanditswe bitagatifu
Aluma 54


Igice cya 54

Amuroni na Moroni basaba imishyikirano y’uguhererekanya imbohe—Moroni asaba ko Abalamani basubira inyuma kandi bagahagarika ibitero by’ubuhotozi—Amuroni asaba ko Abanefi barambika hasi intwaro zabo maze bagahinduka imbata z’Abalamani. Ahagana 63 M.K.

1 Kandi habayeho ko mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri n’icyenda w’abacamanza, ko Amuroni yoherereje Moroni ubutumwa yifuza ko yazahererekanya nawe imbohe.

2 Kandi habayeho ko Moroni yumvise anezejwe bihebuje n’iki cyifuzo, kuko yifuzaga ko ibiribwa byasangirwaga kubw’umusanzu w’imbohe z’Abalamani byaba inkunga ku bantu be bwite; ndetse yifuzaga abantu be bwite kubw’ugukomeza ingabo ze.

3 Ubwo Abalamani bari barafashe abagore benshi n’abana, kandi nta mugore cyangwa umwana wari mu mbohe zose za Moroni, cyangwa imbohe Moroni yari yarafashe; kubera iyo mpamvu Moroni yafashe icyemezo ku mayeri yo guhabwa n’Abalamani imbohe nyinshi z’Abanefi uko byashoboka.

4 Kubera iyo mpamvu yanditse urwandiko, nuko rujyanwa n’umugaragu wa Amuroni, umwe wari wazaniye urwandiko Moroni. Ubwo aya ni amagambo yandikiye Amuroni, avuga ati:

5 Dore, Amuroni, nkwandikiye muri ubu buryo ku byerekeranye n’iyi ntambara wateje abantu banjye, cyangwa se umuvandimwe wawe yabateje, kandi uracyakomeje kwiyemeza kuyikomeza nyuma y’urupfu rwe.

6 Dore, ndashaka kukubwira ikintu cyerekeranye n’ubutabera bw’Imana, n’inkota y’umujinya wayo ushobora byose, inagana hejuru yawe keretse wihannye kandi ugasubiza inyuma ingabo zawe mu bihugu byanyu bwite, cyangwa igihugu mwigaruriye, aricyo gihugu cya Nefi.

7 Koko, ndashaka kukubwira ibi bintu niba ufite ubushobozi bwo kubyubahiriza; koko, ndashaka kukubwira ibyerekeranye n’uko kuzimu guteye ubwoba gutegereje kwakira abahotozi nk’abo nk’uko wowe n’umuvandimwe wawe mumeze, keretse mwihannye kandi ukareka imigambi yawe y’ubuhotozi, maze ugasubira hamwe n’ingabo zawe mu bihugu byanyu bwite.

8 Ariko nk’uko rimwe mwigeze kwanga ibi bintu, maze mukarwanya abantu ba Nyagasani, ndetse niko nshobora kwitega ko uzabikora na none.

9 Kandi ubu dore, twiteguye kubakira; koko, kandi keretse nimureka imigambi yanyu, dore, muzimanuriraho uburakari bw’iyo Mana mwahakanye, ndetse kugeza ku irimbuka rya burundu ryanyu.

10 Ariko, ubwo Nyagasani ariho, ingabo zacu zizabatera keretse nimusubira inyuma, kandi muzaba mwaragendereye urupfu, kuko tuzagumana imirwa yacu n’ibihugu byacu; kandi tuzahamana iyobokamana ryacu n’umugambi w’Imana yacu.

11 Ariko dore, ndatekereza ko nkubwirira ubusa ibi bintu; cyangwa ndatekereza ko uri umwana w’ikuzimu; kubera iyo mpamvu ndarangiza urwandiko rwanjye nkubwira ko ntazahererekanya imbohe, keretse bibaye ku bwumvikane ko uzanshyikiriza umugabo n’umugore n’abana babo, ku mbohe imwe; niba ibi ubyemeye ko uzabikora, nzazihererekanya nawe.

12 Kandi dore, nutabikora, nzagutera hamwe n’ingabo zanjye; koko, ndetse nzambika intwaro abagore banjye n’abana banjye, nuko nzagutere, maze nzagukurikirane ndetse kugeza mu gihugu cyawe bwite, aricyo gihugu cy’umurage wacu wa mbere; koko, kandi bizaba amaraso ku yandi, ubuzima ku bundi; kandi nzaguteza intambara kugeza urimbutse ku isi.

13 Dore, mfite umujinya, ndetse n’abantu banjye; wagerageje kuduhotora, natwe twagerageje gusa kwirwanirira ubwacu. Ariko dore, nugerageza kuturimbura kurushaho tuzagerageza kubarimbura; koko, kandi tuzagerageza gufata igihugu cyacu, igihugu cy’umurage wacu wa mbere.

14 Ubu ndangije urwandiko rwanjye. Ni njyewe Moroni; nkaba umuyobozi w’abantu b’Abanefi.

15 Ubwo habayeho ko Amuroni, igihe yari amaze kwakira uru rwandiko, yagize uburakari; nuko yandikira urundi rwandiko Moroni, kandi aya niyo magambo yanditse, avuga ati:

16 Ni njyewe Amuroni, umwami w’Abalamani, nkaba umuvandimwe wa amalikiya mwahotoye. Dore, nzahorera amaraso ye kuri wowe, koko, kandi nzakugwaho hamwe n’ingabo zanjye kuko ntatinya ibikangisho byawe.

17 Kuko dore, abasogokuruza banyu bagiriye nabi abavandimwe babo, ku buryo babambuye uburenganzira bwabo ku buyobozi mu gihe mu by’ukuri ari bo bugenewe.

18 None ubu dore, nimurambika intwaro zanyu hasi, maze mukiyegurira ubwanyu kuyoborwa n’abo mu by’ukuri ubuyobozi bugenewe, ubwo nzategeka ko abantu banjye barambika intwaro zabo hasi maze sinzongera kurwana ukundi.

19 Dore, wankangishije ibikangisho byinshi n’abantu banjye; ariko dore, ntidutinya ibikangisho byawe.

20 Nyamara, ndemera guhererekanya imbohe nkurikije icyifuzo cyawe, nishimiye, ko nshobora kurengera ibitunga ingabo zanjye z’intambara; kandi tuzashora intambara izahoraho, yaba iyo guhakisha Abanefi ubutegetsi bwacu cyangwa ukuzima kwabo guhoraho.

21 Kandi ku byerekeye iyo Mana uvuga ko twahakanye, dore, ntituzi icyo kiremwa, nta nubwo namwe muyizi; ariko bibayeho ko hariho ikiremwa nk’icyo, ntitubizi ariko turatekereza ko yaturemye kimwe nka mwe.

22 Kandi bibayeho ko hariho sekibi n’ikuzimu, dore ntizakoherezayo se guturana n’umuvandimwe wanjye wahotoye, waciyeho amarenga ko yagiye ahantu nk’aho. Ariko dore, ibi bintu ntacyo bitwaye.

23 Ni njyewe Amuroni, kandi ukomoka kuri Zoramu, abasogokuruza bawe bahase kandi bakamuvana i Yerusalemu.

24 Kandi dore ubu, ndi Umulamani ushira amanga; dore, iyi ntambara yashorejwe guhorera amafuti yabo, no kubungabunga no kubona uburenganzira bwabo ku buyobozi; kandi ndangije urwandiko rwanjye kuri Moroni.