Igice cya 1Amaroni yigisha Morumoni ibyerekeye inyandiko ntagatifu—Intambara itangira hagati y’Abanefi n’Abalamani—Ba Banefi batatu bajyanwa—Ubugome, ukutemera, ubupfumu, n’uburozi birasagamba. Ahagana 321–326 N.K. Igice cya 2Morumoni ayobora ingabo z’Abalamani—Amaraso n’iyicwa ry’imbaga byakubuye igihugu—Abanefi baganya kandi bakarizwa n’ishavu ry’abaciriweho iteka—umunsi wabo w’imbabazi warahise—Morumoni abona ibisate bya Nefi—Intambara zikomeza. Ahagana 327–350 N.K. Igice cya 3Morumoni abwiriza Abanefi ukwihana—Bagira intsinzi ikomeye kandi biratana imbaraga zabo bwite—Morumoni yanga kubayobora, kandi abakorera amasengesho atarimo ukwizera—Igitabo cya Morumoni gihamagarira imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli kwemera inkuru nziza. Ahagana 360–362 N.K. Igice cya 4Intambara n’iyicwa ry’imbaga birakomeza—Abagome bahana abagome—Ubugome bukomeye busugira kuruta mbere muri Isirayeli—Abalamani batangira gukubura Abanefi imbere yabo. Ahagana 363–375 N.K. Igice cya 5Morumoni yongera kuyobora ingabo z’Abanefi mu mirwano y’amaraso n’iyicwa ry’imbaga—Igitabo cya Morumoni kizahishurwa kugira ngo cyemeze Isirayeli yose ko Yesu ari we Kristo—Kubera ukutemera kwabo, Abalamani bazatatanywa, kandi Roho izareka kuruhanya na bo—Bazahabwa inkuru nziza n’Abanyamahanga mu minsi ya nyuma. Ahagana 375–384 N.K. Igice cya 6Abanefi bakoranira mu gihugu cya Kumora mu ntambara za nyuma—Morumoni ahisha inyandiko ntagatifu mu musozi wa Kumora—Abalamani batsinda, nuko ubwoko bw’Abanefi bukarimburwa—Ibihumbi amagana bicishwa inkota. Ahagana 385 N.K. Igice cya 7Morumoni ahamagarira Abalamani b’iminsi ya nyuma kwemera Kristo, kwakira inkuru nziza Ye, kandi bagakizwa—Abemera bose Bibiliya bazemera n’Igitabo cya Morumoni. Ahagana 385 N.K. Igice cya 8Abalamani bahiga kandi bakarimbura Abanefi—Igitabo cya Morumoni kizahishurwa kubw’ububasha bw’Imana—Ibyago bitangazwa ku bahumeka umujinya n’abarwanya umurimo wa Nyagasani—Inyandiko y’Abanefi izahishurwa ku munsi w’ubugome, uguhenebera, n’ubuyobe Ahagana 400–421 N.K. Igice cya 9Moroni ahamagarira abatemera Kristo kwihana—Atangaza Imana y’ibitangaza, itanga amahishurwa kandi igasuka impano n’ibimenyetso ku bakiranutsi—Ibitangaza bihagarara kubera ukutizera—Ibimenyetso bikurikira abamera—Abantu bingingirwa kugira ubushishozi no kubahiriza amategeko. Ahagana 401–421 N.K.