Igice cya 1Lehi ahanura iby’igihugu cy’umudendezo—Urubyaro rwe ruzatatanywa kandi rukubitwe niba rwanze Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli—Yingingira abana be kwambara intwaro y’ubukiranutsi. Ahagana 588–570 M.K. Igice cya 2Ugucungurwa guturuka kuri Mesiya Mutagatifu—Ubwigenge bw’ugutoranya (amahitamo) ni ingenzi ku kubaho n’ugutera imbere—Adamu yaraguye kugira ngo abantu bashobore kubaho. Abantu bafite ubwigenge bwo guhitamo umudendezo n’ubuzima buhoraho. Ahagana 588–570 M.K. Igice cya 3Yozefu muri Egiputa yabonye Abanefi mu iyerekwa—Ahanura ibya Yozefu Smith, bamenya w’iminsi ya nyuma, ibya Mose, wagombaga kuzagobotora Isirayeli; n’ibyo kuzanwa kw’igitabo cya Morumoni. Ahagana 588–570 M.K. Igice cya 4Lehi agira inama kandi agaha umugisha abamukomokaho—Arapfa kandi arahambwa—Nefi anezererwa mu bwiza bw’Imana—Nefi ashyira ibyiringiro bye muri Nyagasani. Ahagana 588–570 M.K. Igice cya 5Abanefi bitandukanya n’Abalamani, bubahiriza itegeko rya Mose, kandi bubaka ingoro y’Imana—Kubera ukutizera kwabo, Abalamani bacibwa imbere ya Nyagasani, baravumwa, kandi bahinduka ikiboko ku Banefi. Ahagana 588–559 M.K. Igice cya 6Yakobo asubiramo amateka y’Abayahudi: Uburetwa bwa Babuloni n’ukugaruka; ivugabutumwa n’ibambwa bya Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli; ubufasha bahawe n’Abanyamahanga; n’ukugarurwa kw’Abayahudi mu minsi ya nyuma ubwo bazizera Mesiya. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 7Yakobo akomeza gusoma muri Yesaya: Yesaya avuga kimesiya—Mesiya azagira ururimi rw’abigishijwe—Azategeza umugongo We abamukubita—Ntazakorwa n’isoni—Gereranya na Yesaya 50. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 8Yakobo akomeza gusoma muri Yesaya: Mu minsi ya nyuma, Nyagasani azahumuriza Siyoni kandi akoranye Isirayeli—Abacunguwe bazaza i Siyoni mu munezero mwinshi—Gereranya na Yesaya 51 na 52:1–2. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 9Yakobo asobanura ko Abayahudi bazakoranyirizwa mu bihugu byabo by’isezerano—Impongano icungura umuntu ku Kugwa—Imibiri y’abapfuye izava mu mva, na roho zabo zive ikuzimu no muri paradizo—Bazacirwa urubanza—Impongano ikiza urupfu, ukuzimu, sekibi, n’urugaraguro rutagira iherezo—Abakiranutsi bakirizwa mu bwami bw’Imana—Ibihano by’ibyaha bizamenyekana—Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli ni we murinzi w’irembo. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 10Yakobo asobanura ko Abayahudi bazabamba Imana yabo—Bazatatanywa kugeza batangiye kuyizera—Amerika izaba igihugu cy’umudendezo aho nta mwami uzategeka—Mwiyunge n’Imana maze mwungukire agakiza mu nema Yayo. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 11Yakobo yabonye Umucunguzi we—Itegeko rya Mose rishushanya Kristo kandi ryemeza ko azaza. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 12Yesaya abona ingoro y’Imana mu bihe bya nyuma, ikoranywa rya Isirayeli, n’urubanza n’amahoro byo mu gihe cy’imyaka igihumbi—Abibone n’abagome bazacishwa bugufi ku Ukuza kwa Kabiri—Gereranya na Yesaya 2. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 13Yuda na Yerusalemu bizahanwa kubera agasuzuguro kabyo—Nyagasani aburanira kandi agacira urubanza abantu Be—Abakobwa b’i Siyoni bavumwa kandi bakagaragurwa kubera gukunda iby’isi—Gereranya na Yesaya 3. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 14Siyoni n’abakobwa bayo bazacungurwa kandi basukurwe mu gihe cy’imyaka igihumbi—Gereranya na Yesaya 4. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 15Uruzabibu rw’Uwiteka (Isirayeli) ruzahinduka itongo, n’abantu Be bazatatanywa—Amagorwa azabageraho mu mimerere yabo y’ubuyobe n’ugutatana—Nyagasani azamanika ibendera maze akoranye Abisirayeli—Gereranya na Yesaya 5. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 16Yesaya abona Nyagasani—Ibyaha bya Yesaya bibabarirwa—Ahamagarirwa guhanura—Ahanura ko Abayuda bazahakana inyigisho za Kristo—Igisigisigi kizagaruka—Gereranya na Yesaya 6. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 17Efurayimu na Siriya barwanya Yuda—Kristo azabyarwa n’isugi—Gereranya na Yesaya 7. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 18Kristo azaba ibuye risitaza n’urutare rugusha—Nimushakishe Nyagasani, atari abapfumu bajwigira—Muhindukirire itegeko n’ubuhamya bibayobore—Gereranya na Yesaya 8. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 19Yesaya avuga ibyerekeye Mesiya—Abantu bari mu mwijima bazabona umucyo mwinshi—Umwana yatuvukiye—Azaba Umwami w’Amahoro kandi azima ku ngoma ya Dawidi—Gereranya na Yesaya 9. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 20Irimburwa rya Ashuri ni ishusho y’irimburwa ry’abagome ku Ukuza kwa Kabiri—Abantu bazasigara ari bake nyuma y’uko Nyagasani yongeye kuza—Igisigisigi cya Yakobo kizagaruka kuri uwo munsi—Gereranya na Yesaya 10. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 21Igishyitsi cya Yese (Kristo) kizaca imanza mu bukiranutsi—Ubumenyi bw’Imana buzakwira isi mu Myaka igihumbi—Nyagasani azazamura ibendera kandi akoranye Isirayeli—Gereranya na Yesaya 11. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 22Mu myaka igihumbi abantu bose bazasingiza Nyagasani—Azaba hagati muri bo—Gereranya na Yesaya 12. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 23Irimbuka rya Babiloni ni ikimenyetso ry’irimbuka ryo ku Ukuza kwa Kabiri—Uzaba umunsi w’umujinya n’uguhora—Babuloni (isi) izagwa ubuziraherezo—Gereranya na Yesaya 13. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 24Isirayeli izakoranywa maze yishimire umutuzo mu myaka igihumbi—Lusiferi yaciwe mu ijuru kubera ubwigomeke—Isirayeli izatsinda Babiloni (isi)—Gereranya na Yesaya 14. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 25Nefi yishimira ukwerurirwa—Ubuhanuzi bwa Yesaya buzumvikana neza mu minsi ya nyuma—Abayuda bazava i Babuloni, bazabamba Mesiya, nuko batatanywe kandi bakubitwe ikiboko—Bazagarurwa ubwo bazizera Mesiya—Azaza ubwa mbere hashize imyaka magana atandatu nyuma y’uko Lehi azaba yaravuye i Yerusalemu—Abanefi bazubahiriza amategeko ya Mose kandi bizere Kristo, ari we Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 26Kristo azigisha Abanefi—Nefi abona mbere ukurimbuka kw’abantu be—Bazavugira mu mukungugu—Abanyamahanga bazubaka amatorero y’ibinyoma n’udutsiko tw’ibanga—Nyagasani abuza abantu gukoresha ubutambyi bw’indonke. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 27Umwijima n’ubuyobe bizatwikira isi mu minsi ya nyuma—Igitabo cya Morumoni kizaza—Abahamya batatu bazahamya iby’icyo gitabo—Umuntu wigishijwe azavuga ko adashobora gusoma igitabo cyafungishijwe ikimenyetso—Nyagasani azakora umurimo utangaje n’igitangaza—Gereranya na Yesaya 29. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 28Amatorero y’ibinyoma menshi azubakwa mu minsi ya nyuma—Bazigisha inyigisho z’ibinyoma, zidafite umumaro, n’izo ubupfafa—Ubuyobe buzagwira kubera abigishabinyoma—Sekibi azatera ubwoba mu mitima y’abantu—Azigisha inyigisho z’ibinyoma z’uburyo bwose. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 29Abanyamahanga benshi bazanga Igitabo cya Morumoni—Bazavuga bati: Nta yindi Bibiliya dukeneye—Nyagasani avugisha amahanga menshi—Azacira urubanza isi akurikije ibitabo bizandikwa. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 30Abanyamahanga bahindutse bazabaranwa n’abantu b’igihango—Abalamani benshi n’Abayuda bazizera ijambo kandi bazahinduka abishimirwa—Abisirayeli bazagarurwa kandi abagome bazarimbuka. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 31Nefi avuga impamvu Kristo yabatijwe—Abantu bagomba gukurikiza Kristo, bakabatizwa, bakakira Roho Mutagatifu, kandi bakihangana kugeza ku ndunduro kugira ngo bakizwe—Ukwihana n’umubatizo nibyo rembo riganisha ku nzira y’impatanwa kandi ifunganye—Ubugingo buhoraho buzabonwa n’abubahiriza amategeko nyuma y’umubatizo. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 32Abamarayika bavuga kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu—Abantu bagomba gusenga maze bakibonera ubwabo ubumenyi buvuye kuri Roho Mutagatifu. Ahagana 559–545 M.K. Igice cya 33Amagambo ya Nefi ni ukuri—Ahamya Kristo—Abizera Kristo bazemera amagambo ya Nefi, ari yo azahagarara nk’umuhamya imbere y’intebe y’urubanza. Ahagana 559–545 M.K.