Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 13


Igice cya 13

Yuda na Yerusalemu bizahanwa kubera agasuzuguro kabyo—Nyagasani aburanira kandi agacira urubanza abantu Be—Abakobwa b’i Siyoni bavumwa kandi bakagaragurwa kubera gukunda iby’isi—Gereranya na Yesaya 3. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kuko dore, Nyagasani, Nyagasani Nyiringabo, yanyaze abo i Yerusalemu na Yuda icyo kunywa no kurya, icyo kurya cyose cy’umutsima, n’icyo kunywa cyose cy’amazi—

2 Umunyamaboko, kimwe n’umurwanyi w’intambara, umucamanza, kimwe n’umuhanuzi, n’umupfumu kimwe n’umukuru;

3 Umutware w’ingabo mirongo itanu, n’umunyacyubahiro, n’umujyanama, n’umunyabukorikori w’umuhanga n’umupfumu ujijutse.

4 Kandi nzabaha abana ngo bababere ibikomangoma, n’impinja zizabategeke.

5 Kandi abantu bazatsikamirwa, buri wese atsikamirwe na mugenzi we, kandi buri wese atsikamirwe n’umuturanyi we; umwana azasuzugura umukuru, kandi insuzugurwa isuzugure umunyacyubahiro.

6 Ubwo umuntu azafata umuvandimwe we wo mu nzu ya se, maze akamubwira ati: Ufite imyambaro, tubere umutegetsi, kandi ntutume iri tongo rijya mu biganza byawe.

7 Uwo munsi azarahira, avuga ati: Sinzababera umuvuzi; kuko mu nzu yanjye nta mutsima cyangwa imyambaro birimo; mwingira umutegetsi w’abantu.

8 Kuko Yerusalemu yarasenyutse, na Yuda yaraguye, kubera ko indimi zabo n’ibikorwa byabo byarwanyije Nyagasani, bakora mu jisho ry’ikuzo rye.

9 Ishusho yo mu maso habo niyo ibashinja, kandi igasobanura icyaha cyabo kimeze nk’icya Sodomu, kandi ntibashobore kugihisha. Ziragowe roho zabo, kuko bigororeye ikibi!

10 Nimubwire abakiranutsi ko ari byiza kuri bo; kuko bazatungwa n’urubuto rw’ibikorwa byabo.

11 Baragowe abagome, kuko bazarimbuka; kuko ingororano y’amaboko yabo izabageraho!

12 Kandi abantu banjye, abana nibo banyagahato babo, n’abagore bakabategeka. Mwebwe bantu banjye, ababayobora bagutera gukora amakosa kandi bakarimbura inzira y’intambwe zawe.

13 Nyagasani ahagurukiye kuburana, kandi ahagurukiye gucira imanza abantu.

14 Nyagasani azacira imanza abakurambere b’abantu be n’ibikomangoma byabo, kuko mwariye umuzabibu mukawumaraho kandi mufite iminyago y’abakene mu nzu zanyu.

15 Ibyo uvuze ni ibiki? Mumenagura abantu banjye, kandi mugasya amasura y’abakene, niko Nyagasani Imana Nyiringabo avuga.

16 Byongeye, Nyagasani aravuga ati: Kubera ko abakobwa ba Siyoni ari abibone, kandi bagendana amajosi ashinze n’amaso y’ubuhehesi, bagenda bashinjagira, kandi bacinya ibitega—

17 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani azakubitisha igikoko urutwariro rw’abakobwa b’i Siyoni, kandi Nyagasani azambika ubusa imyanya yabo y’ibanga.

18 Uwo munsi Nyagasani azavanaho ubwiza bw’ibitega barimbana, n’ibikubwe, n’ibirezi;

19 Imitako, n’ibitare, n’imishunzi;

20 Imitamirizo, n’imitako yo ku maguru, n’imyeko, n’imibavu, n’amaherena;

21 Impeta, n’imirimbo yo ku mazuru;

22 Imyambaro ihinduranywa, n’imyitero, n’ibitambaro bipfuka mu mutwe, n’ibikwasi bifata umusatsi;

23 Indorerwamo, n’igitare cyiza, n’ibitwikira imitwe, n’imyenda bitwikiriza.

24 Nuko hazabaho ko, mu cyimbo cy’impumuro nziza hazabaho umunuko; mu cyimbo cy’umweko, umugozi; no mu cyimbo cy’umusati usokoje neza, uruhara; no mu cyimbo cy’ikoti ryiza, ikigunira; inkovu mu cyimbo cy’ubwiza.

25 Ingabo zawe zizicwa n’inkota kandi intwari yawe igwe mu ntambara.

26 Kandi amarembo yayo azarira kandi aboroge; maze izabe itongo kandi ijye ku butaka.

Capa