Igice cya 1Moroni yandika kubw’inyungu z’Abalamani—Abanefi batazahakana Kristo bazicwa. Ahagana 401–421 N.K. Igice cya 2Yesu yahaye abigishwa cumi na babiri b’Abanefi ububasha bwo gutanga impano ya Roho Mutagatifu. Ahagana 401–421 N.K. Igice cya 3Abakuru bimika abatambyi n’abigisha bakoresheje ukubarambikaho ibiganza. Ahagana 401–421 N.K. Igice cya 4Uko abakuru n’abatambyi batanga umugati w’isakaramentu bisobanurwa. Ahagana 401–421 N.K. Igice cya 5Uburyo bwo gutanga vino y’isakaramentu busobanurwa. Ahagana 401–421 N.K. Igice cya 6Abantu bicuza babatizwa kandi bitabwaho—Abanyamuryango b’Itorero bihana bakababarirwa—Amateraniro ayoborwa kubwa Roho Mutagatifu. Ahagana 401–421 N.K. Igice cya 7Hatangwa ubutumire bwo kwinjira mu buruhukiro bwa Nyagasani—Musenge bibavuye ku mutima—Roho wa Kristo ashoboza abantu gutandukanya icyiza n’ikibi—Satani yemeza abantu guhakana Kristo no gukora ikibi—Abahanuzi bahishura ukuza kwa Kristo—Kubw’ ukwizera, ibitangaza birakorwa kandi abamarayika barafasha—Abantu baziringira ubugingo buhoraho kandi bihambire ku rukundo nyakuri. Ahagana 401–421 N.K. Igice cya 8Batisimu y’abana batoya ni amahano mabi—Abana batoya ni bazima muri Kristo kubera impongano—Ukwizera, ukwihana, ubugwaneza n’ubwiyoroshye bw’umutima, bakira Roho Mutagatifu, kandi kwihangana kugeza ku ndunduro bijyana ku gakiza. Ahagana 401–421 N.K. Igice cya 9Bose Abanefi n’Abalamani bariyandaritse kandi bata agaciro—Barashinyaguriranye kandi barahotorana—Morumoni asengera ko inema n’ubwiza bishobora guhama kuri Moroni iteka ryose. Ahagana 401 N.K. Igice cya 10Ubuhamya bw’Igitabo cya Morumoni buzanwa n’ububasha bwa Roho Mutagatifu—Impano za Roho zihabwa abizera—Impano za Roho zihora ziherekeje ukwizera—Amagambo ya Moroni avugira mu mukungugu—Nimusange Kristo, nimutunganyirizwe muri We, kandi mutagatifuze roho zanyu. Ahagana 421 N.K.