Igitabo cya Moroni
Igice cya 1
Moroni yandika kubw’inyungu z’Abalamani—Abanefi batazahakana Kristo bazicwa. Ahagana 401–421 N.K.
1 Ubu, njyewe, Moroni, nyuma y’uko nari maze gukora icyegeranyo cy’inkuru y’abantu ba Yeredi, nari natekereje ko ntanditse ibirenze, ariko sindapfa; kandi sinimenyesheje ku Abalamani ngo hato batandimbura.
2 Kuko dore, intambara zabo zirakarishye bikabije muri bo ubwabo; kandi kubera urwango rwabo barica buri Munefi utazahakana Kristo.
3 Kandi njyewe, Moroni, sinzahakana Kristo; kubera iyo mpamvu, ndazerera aho ariho hose nshoboye kubw’umutekano w’ubuzima bwanjye bwite.
4 Kubera iyo mpamvu, ndandika ibintu bikeya biruseho, bihabanye n’uko nari naratekereje; kuko nari naratekereje ko ntazandika ukundi; ariko ndandika ibintu bikeya biruseho, kugira ngo wenda bizabe iby’akamaro mu bavandimwe banjye, Abalamani, mu gihe kizaza, bijyanye n’ugushaka kwa Nyagasani.