Igice cya 8
Batisimu y’abana batoya ni amahano mabi—Abana batoya ni bazima muri Kristo kubera impongano—Ukwizera, ukwihana, ubugwaneza n’ubwiyoroshye bw’umutima, bakira Roho Mutagatifu, kandi kwihangana kugeza ku ndunduro bijyana ku gakiza. Ahagana 401–421 N.K.
1 Urwandiko rwa data Morumoni, yanyandikiye, njyewe Moroni; kandi yanyandikiye nyuma gato y’uguhamagarirwa kwanjye umurimo. Kandi ni muri ubu buryo yanyandikiye, avuga ati:
2 Mwana wanjye mukundwa, Moroni, nejejwe bihebuje ko Nyagasani wawe Yesu Kristo yakwibutse, kandi yaguhamagariye umurimo we, n’igikorwa cye gitagatifu.
3 Ndakwibuka iteka mu masengesho yanjye, ubudahwema nsenga Imana Data mu izina ry’Umwana wayo Mutagatifu, Yesu, kugira ngo, binyuze mu bwiza bwe n’inema bidashira, azagukomeze mu muhate w’ukwizera izina rye kugeza ku ndunduro.
4 None ubu, mwana wanjye, ndakubwira ibyerekeye ibimbabaje bikabije; kuko mbabazwa n’uko hazazamuka impaka muri mwe.
5 Kuko, niba naramenye ukuri, habayeho impaka zerekeye umubatizo w’abana banyu batoya.
6 None ubu, mwana wanjye, ndifuza ko wakorana umwete, kugira ngo iri kosa rikabije rivanwe muri mwebwe; kuko, kubw’uyu mugambi nanditse uru rwandiko.
7 Kuko ako kanya nkimara kumenya ibi bintu kuri mwe nabajije Nyagasani ibyerekeye iki kintu. Kandi ijambo rya Nyagasani ryangezeho kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, rivuga riti:
8 Umva amagambo ya Kristo, Umucunguzi wawe, Nyagasani wawe n’Imana yawe. Dore, sinazanywe mu isi no guhamagara abakiranutsi ahubwo abanyabyaha ngo bihane; abazima sibo bakeneye umuvuzi, ahubwo abarwayi; kubera iyo mpamvu, abana batoya ni bazima, kuko ntibashobora gukora icyaha; kubera iyo mpamvu umuvumo wa Adamu wabavanyweho muri njye, ku buryo udafite ububasha kuri bo; kandi itegeko ryo gukebwa rwavanyweho muri njye.
9 Kandi muri ubu buryo Roho Mutagatifu yangaragarije ijambo ry’Imana; kubera iyo mpamvu, mwana wanjye mukundwa, nzi ko ari agasuzuguro gakomeye, ko mwabatiza abana batoya.
10 Dore ndakubwira ko muzigisha iki kintu—ukwihana n’umubatizo ku babibazwa kandi bashobora gukora ibyaha; koko, mwigishe ababyeyi ko bagomba kwihana no kubatizwa, kandi bakiyoroshya nk’abana babo batoya, maze bose bazakizwe hamwe n’abana babo batoya.
11 Kandi abana babo ntibakeneye ukwihana, ntibanakeneye n’umubatizo. Dore, umubatizo ni uwo kwihana kugira ngo huzuzwe amategeko y’ukubabarirwa kw’ibyaha.
12 Ariko abana batoya ni bazima muri Kristo, ndetse uhereye mu ntangiriro y’isi; bitabaye bityo, Imana yaba ari Imana irobanura, ndetse Imana ihinduka, n’Imana irobanura abantu ku butoni; kuko ni abana bangahe se bapfuye badahawe umubatizo?
13 Kubera iyo mpamvu, niba abana batoya badashobora gukizwa nta mubatizo, bagomba kuba baragiye mu kuzimu kutagire iherezo.
14 Dore ndakubwira, ko utekereza ko abana batoya bakeneye umubatizo ari mu ndurwe irura no mu ngoyi y’ugukiranirwa; kuko nawe ntafite ukwizera, ibyiringiro, cyangwa urukundo nyakuri; kubera iyo mpamvu, niba yaraciwe abitekereza, agomba kumanukira mu kuzimu.
15 Kuko igiteye ubwoba ni ubugome bwo gutekereza ko Imana ikiza umwana umwe kubera umubatizo, naho undi agomba kurimbuka kubera ko atabonye umubatizo.
16 Baragowe abazagoreka inzira za Nyagasani muri ubu buryo, kuko bararimbuka keretse nibihana. Dore, ndavuga nshize amanga, kubera ko mfite ubushobozi buva ku Mana; kandi sintinya icyo umuntu yashobora gukora; kuko urukundo nyakuri; rwirukana ubwoba bwose.
17 Kandi nuzuye urukundo nyakuri, arirwo rukundo ruhoraho; kubera iyo mpamvu, abana bose ni bamwe kuri njye; kubera iyo mpamvu, nkunda abana batoya n’urukundo nyakuri; kandi bose ni bamwe kandi ni abasangira b’agakiza.
18 Kuko nzi ko Imana itari Imana irobanura, nta nubwo ihinduka; ahubwo ntihinduka uhereye mu buziraherezo no kugeza mu buziraherezo bwose.
19 Abana batoya ntibashobora kwihana; kubera iyo mpamvu, ni ubugome buteye ubwoba guhakana impuhwe zidakemwa z’Imana kuri bo, kuko bose bariho muri we kubera impuhwe ze.
20 Kandi uvuga ko abana batoya bakeneye umubatizo aba ahakana impuhwe za Kristo, kandi agira ubusa impongano ye n’ububasha bw’incungu ye.
21 Aba baragowe, kuko bari mu kaga k’urupfu, ukuzimu, n’umubabaro utagira iherezo. Ndabivuga nshize amanga; Imana yarabintegetse. Ubyumve kandi ubyitondere, cyangwa bizagushinja ku ntebe y’urubanza ya Kristo.
22 Kuko sobanukirwa ko abana bose batoya ari bazima muri Kristo, ndetse n’abadafite itegeko bose. Kuko ububasha bw’incungu buza ku bantu bose bafite itegeko; kubera iyo mpamvu, udahamijwe icyaha, cyangwa utari mu gihano, ntashobora kwihana; kandi kuri abo umubatizo ntacyo ubamariye—
23 Ariko ni agasuzuguro imbere y’Imana, guhakana impuhwe za Kristo, n’ububasha bwa Roho Mutagatifu, maze ugashyira icyizere mu mirimo ipfuye.
24 Dore, mwana wanjye, iki kintu ntigikwiriye kubaho; kuko ukwihana ni ukw’abari mu gihano n’umuvumo w’itegeko ryishwe.
25 Kandi imbuto za mbere z’ukwihana ni umubatizo; kandi umubatizo ubaho kubw’ukwizera kugira ngo huzuzwe amategeko; kandi ukuzuza amategeko gutuma habaho ukubabarirwa kw’ibyaha.
26 Kandi ukubabarirwa ibyaha kuzana ubugwaneza, n’ubwiyoroshye bw’umutima; kandi kubera ubugwaneza n’ubwiyoroshye bw’umutima haza ukugendererwa na Roho Mutagatifu, Umuhoza wuzuza ibyiringiro n’urukundo rudakemwa, urwo rukundo rwihangana kubw’umwete w’isengesho, kugeza igihe indunduro izazira, ubwo abera bose bazaturana n’Imana.
27 Dore, mwana wanjye, nzongera nkwandikire nintatera vuba aha Abalamani. Dore, ubwibone bw’ubu bwoko, cyangwa abantu b’Abanefi, bwemeje kurimbuka kwabo keretse nibazihana.
28 Ubasengere, mwana wanjye, kugira ngo ukwihana kubagereho. Ariko dore, ndatinya ko hato Roho yaretse kubana nabo; kandi muri iki gice cy’igihugu nabo barashakisha gusenya ububasha bwose n’ubushobozi buturuka ku Mana; none barimo guhakana Roho Mutagatifu.
29 Kandi nyuma yo kwanga ubwo bumenyi bukomeye, mwana wanjye, bagomba kurimbuka vuba, kugeza huzujwe ubuhanuzi bwose bwavuzwe n’abahanuzi, kimwe n’amagambo y’Umukiza ubwe.
30 Urabeho, mwana wanjye, kugeza igihe nzakwandikira, cyangwa tuzongera guhura. Amena.