Igice cya 1Moroni akora icyegeranyo cy’ibyanditswe na Eteri—Igisekuru cya Eteri kigaragazwa—Ururimi ry’Abayeredi ntirwasobanyirijwe ku Munara wa Babeli—Nyagasani abasezeranya kubayobora mu gihugu bahisemo no kubagira ubwoko bukomeye. Igice cya 2Abayeredi bitegura urugendo rwo kujya mu gihugu cy’isezerano—Ni igihugu cyatoranyijwe aho abantu bagomba gukorera Kristo cyangwa bagakuburwa—Nyagasani avugisha umuvandimwe wa Yeredi mu gihe cy’amasaha atatu—Abayeredi bubaka ubwato—Nyagasani asaba umuvandimwe wa Yeredi kubabwira uko ubwato buzamurikirwa. Igice cya 3Umuvandimwe wa Yeredi abona urutoki rwa Nyagasani ubwo yakoraga ku mabuye cumi n’atandatu—Kristo yereka umubiri we wa roho umuvandimwe wa Yeredi—Abafite ubumenyi bwuzuye ntibashobora kubuzwa kubona imbere y’umwenda ukingiriza—Insobanurandimi zitangwa kugira ngo inyandiko y’Abayeredi ishyirwe ahabona. Igice cya 4Moroni ategekwa gushyira ikiminyetso ku nyandiko z’umuvandimwe wa Yeredi—Ntizizahishurwa kugeza igihe abantu bazagirira ukwizera nk’umuvandimwe wa Yeredi—Kristo ategeka abantu kwemera amagambo Ye n’ayo abigishwa Be—Abantu bategekwa kwihana, kwemera inkuru nziza, kandi bagakizwa. Igice cya 5Abahamya batatu n’umurimo ubwawo uzahagarara nk’ubuhamya bw’ukuri kuzuye kw’Igitabo cya Morumoni. Igice cya 6Ubwato bw’Abayeredi busunikirwa n’imiyaga mu gihugu cy’isezerano—Abantu basingiza Nyagasani kubw’ubwiza Bwe—Oriha yimikwa nk’umwami kuri bo—Yeredi n’umuvandimwe we bapfa. Igice cya 7Oriha ategekana ubukiranutsi—Mu gihe cyo kwiha ubutegetsi ku ngufu n’impaka, niho ubwami bubarwanya bwa Shule na Kohori bwashyizweho—Abahanuzi bamagana ubugome n’ibigirwamana by’abantu, noneho bakihana. Igice cya 8Habaho impaka n’amakimbirane ku bwami—Akishi ashyiraho agatsiko k’ibanga gahujwe n’indahiro ko kwica umwami—udutsiko tw’ibanga ni utwa sekibi kandi tuvamo ukurimbuka kw’amahanga—Abanyamahanga b’iki gihe bihanizwa kubw’udutsiko tw’ibanga tuzashakisha guhungabanya amahoro y’ibihugu byose. Igice cya 9Ubwami buhererekanwa mu muryango, akagambane, n’ubuhotozi—Emeri abona Umwana wa Nyirubukiranutsi—Abahanuzi benshi bingingira ukwihana—Inzara n’inzoka z’ubumara biburabuza abantu. Igice cya 10Umwami umwe asimbura undi—Abami bamwe bagiraga ubutabera; abandi bari abagome—Iyo ubutabera buganje, abantu bahabwa umugisha kandi bagatunganirwa kubwa Nyagasani. Igice cya 11Intambara, amacakubiri, n’ubugome biganza mu buzima bw’Abayeredi—Abahanuzi bahanura ukurimburwa kwa burundu kw’Abayeredi keretse bihannye—Abantu bahakana amagambo y’abahanuzi. Igice cya 12Umuhanuzi Eteri yingingira abantu kwemera Imana—Moroni avuga inkuru itangaje n’ibitangaza byakozwe kubw’ukwizera—Ukwizera kwateye umuvandimwe wa Yeredi kubona Kristo—Nyagasani agira abantu abanyantege nkeya kugira ngo bashobore kwiyoroshya—Umuvandimwe wa Yeredi yimura Umusozi wa Zerini kubw’ukwizera—Ukwizera, ibyiringiro, n’urukundo nyakuri ni ingenzi ku gakiza—Moroni yabonye Yesu amaso ku yandi. Igice cya 13Eteri avuga ibya Yerusalemu Nshya izubakwa muri Amerika n’urubyaro rwa Yozefu—Arahanura, arirukanwa, yandika amategeko y’Abayeredi, kandi avuga mbere irimbuka ry’Abayeredi—Intambara ica ibintu mu gihugu cyose. Igice cya 14Ubukozi bw’ibibi b’abantu buzana umuvumo mu gihugu—Koriyantumuri ashora intambara kuri Gilidi, nyuma y’aho kuri Libu, na nyuma haho kuri Shiza—Amaraso n’iyicwa ry’imbaga bikwira igihugu. Igice cya 15Amamiliyoni y’Abayeredi bicirwa mu murwano—Shizi na Koriyantumuri bateranyirije abantu bose mu murwano w’urupfu—Roho wa Nyagasani areka kubana nabo—Ubwoko bw’Abayeredi burimburwa burundu—Koriyantumuri wenyine arasigara.