Igice cya 4
Moroni ategekwa gushyira ikiminyetso ku nyandiko z’umuvandimwe wa Yeredi—Ntizizahishurwa kugeza igihe abantu bazagirira ukwizera nk’umuvandimwe wa Yeredi—Kristo ategeka abantu kwemera amagambo Ye n’ayo abigishwa Be—Abantu bategekwa kwihana, kwemera inkuru nziza, kandi bagakizwa.
1 Kandi Nyagasani yategetse umuvandimwe wa Yeredi kumanuka avuye ku musozi mu maso ya Nyagasani, no kwandika ibintu yari yabonye; kandi byari bibujijwe guhishurirwa abana b’abantu kugeza nyuma y’uko azazamurwa ku musaraba; kandi kubw’uyu mugambi Umwami Mosaya yarabibitse, kugira ngo bitazagera mu isi kugeza nyuma y’uko Kristo aziyereka abantu be.
2 Kandi nyuma y’uko Kristo mu by’ukuri yari amaze kwiyereka abantu be yategetse ko byazahishurwa.
3 Kandi ubwo, nyuma y’ibyo, bose barahenebereye mu ukwizera; kandi nta n’umwe uretse Abalamani, kandi banze inkuru nziza ya Kristo; kubera iyo mpamvu ntegetswe ko nzongera kubihisha mu butaka.
4 Dore, nanditse kuri ibi bisate bya bintu umuvandimwe wa Yeredi yabonye; kandi nta na rimwe higeze habaho ibintu bikomeye byahishuwe kurusha ibyahishuriwe umuvandimwe wa Yeredi.
5 Kubera iyo mpamvu Nyagasani yantegetse kubyandika; kandi narabyanditse. Kandi yantegetse ko nzabishyiraho ikimenyetso; ndetse yategetse ko nzashyira ikimenyetso ku gisobanuro cyabyo; kubera iyo mpamvu nashyize ikimenyetso ku nsobanurandimi, nkurikije itegeko rya Nyagasani.
6 Kuko Nyagasani yambwiye ati: Ntibizagera mu Banyamahanga kugeza umunsi bazihana ubukozi bw’ibibi bwabo, maze bakaba basukuye imbere ya Nyagasani.
7 Kandi kuri uwo munsi bazangirira ukwizera, niko Nyagasani avuga, nk’uko umuvandimwe wa Yeredi yabikoze, kugira ngo bashobore kwerezwa muri njye, noneho nzabagaragarize ibintu umuvandimwe wa Yeredi yabonye, ndetse kugeza ubwo nzabamenyesha amahishurirwa yanjye yose, niko Yesu Kristo avuga, Umwana w’Imana, Se w’amajuru n’uw’isi n’ibintu byose bibirimo.
8 Kandi uzarwanya ijambo rya Nyagasani, azavumwe; kandi uzahakana ibi bintu, azavumwe; kuko ntazabereka ibintu bikomeye kurushaho, niko Yesu Kristo avuga; kuko ni njye uvuga.
9 Kandi ku itegeko ryanjye amajuru arafunguka kandi agafunga; no ku ijambo ryanjye isi izanyeganyega; kandi ku itegeko ryanjye abaturage bayo bazarangira, kubw’umuriro.
10 Kandi utemera amagambo yanjye ntiyemera abigishwa banjye; kandi niba atari njyewe uvuga, mubyitondere; kuko muzamenya ko ari njyewe uvuga, ku munsi wa nyuma.
11 Ariko uwemera ibi bintu navuze, uwo nzamugenderera n’ukwigaragaza kwa Roho wanjye, kandi azabimenya kandi abihamye. Kuko kubera Roho wanjye azamenya ko ibi bintu ari iby’ukuri; kuko byumvisha abantu gukora icyiza.
12 Kandi ikintu icyo aricyo cyose cyumvisha abantu gukora icyiza kiba kinturutseho; kuko icyiza nta n’umwe giturukaho uretse kuri njye. Ndi umwe nyine uyobora abantu ku byiza byose; utazemera amagambo yanjye ntabwo azanyemera—ko ndiho; kandi ko utazanyemera ntabwo azemera Data wanyohereje. Kuko dore, ndi Data, ndi urumuri, n’ubugingo, n’ukuri by’isi.
13 Nimunsange, O mwebwe Banyamahanga, kandi nzabereka ibintu bikomeye kurushaho, ubumenyi bwahishwe kubera ukutemera.
14 Nimunsange, O mwebwe nzu ya Isirayeli, kandi muzamenyeshwa ibintu bikomeye cyane Data yababikiye, uhereye ku iremwa ry’isi; kandi ntimwabimenye, kubera ukutemera.
15 Dore, ubwo muzatanyura uwo mwenda ukingiriza w’ukutemera ubatera kuguma mu mimerere yanyu iteye ubwoba y’ubugome, n’ukwinangira kw’umutima, n’ubuhumyi bw’imitekerereze, icyo gihe ibintu bikomeye kandi bitangaje byabahishwe uhereye ku ntangiriro y’isi—koko, nimuzatakambira Data mu izina ryanjye, n’umutima umenetse na roho ishengutse, ubwo muzamenya ko Data yibutse igihango yagiranye n’abasogokuruza banyu, O nzu ya Isirayeli.
16 Kandi ubwo ibyahishuwe byanjye nategetse ko byandikwa n’umugaragu wanjye Yohana bizatangarizwa mu maso y’abantu bose. Mwibuke, nimuzabona ibi bintu, muzamenye ko igihe kiri hafi kugira ngo bizagaragarizwe mu by’ukuri.
17 Kubera iyo mpamvu, igihe muzabonera iyi nyandiko muzamenya ko umurimo wa Data watangiye mu gihugu cyose.
18 Kubera iyo mpamvu, nimwihane mwese mwebwe mpera z’isi, maze munsange, nuko mwemere inkuru nziza yanjye, kandi mubatizwe mu izina ryanjye, kuko uwemera kandi akabatizwa azakizwa; ariko utemera azacirwaho iteka; kandi ibimenyetso bizakurikira abemera mu izina ryanjye.
19 Kandi hahirwa uzaba ari indahemuka ku izina ryanjye ku munsi wa nyuma, kuko azazamurirwa gutura mu bwami bwamuteguriwe uhereye ku ntangiriro y’isi. Kandi dore ni njyewe wabivuze. Amena.