Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 7


Igice cya 7

Oriha ategekana ubukiranutsi—Mu gihe cyo kwiha ubutegetsi ku ngufu n’impaka, niho ubwami bubarwanya bwa Shule na Kohori bwashyizweho—Abahanuzi bamagana ubugome n’ibigirwamana by’abantu, noneho bakihana.

1 Kandi habayeho ko Oriha yarangije urubanza mu gihugu mu butabera iminsi ye yose, iyo minsi yari myinshi bikabije.

2 Kandi yabyaye abahungu n’abakobwa; koko, yabyaye mirongo itatu n’umwe, muri bo harimo abahungu makumyabiri na batatu.

3 Kandi habayeho ko na none yabyaye Kibu mu za bukuru. Kandi habayeho ko Kibu yategetse mu kigwi cye; kandi Kibu yabyaye Korihori.

4 Nuko ubwo Korihori yari agize imyaka mirongo itatu n’ibiri yigometse kuri se, nuko arambuka maze atura mu gihugu cya Nehori; nuko abyara abahungu n’abakobwa, maze baba beza bihebuje; kubera iyo mpamvu Korihori yakurikiwe n’abantu benshi.

5 Nuko ubwo yari amaze gukoranyiriza hamwe umutwe w’ingabo yazamukiye mu gihugu cya Moro aho umwami yari atuye, nuko amutwara bucakara, bikaba byarasohoje imvugo y’umuvandimwe wa Yeredi ko bazajyanwa mu bucakara.

6 Ubwo igihugu cya Moro, aho umwami yari atuye, cyari hafi y’igihugu kiswe Rwamatongo n’Abanefi.

7 Kandi habayeho ko Kibu yabaye mu bucakara, n’abantu be bategekwa na Korihori umuhungu we, kugeza ubwo yashaje bikabije; nyamara Kibu yabyaye Shule mu za bukuru ze, mu gihe yari akiri mu bucakara.

8 Kandi habayeho ko Shule yarakariye umuvandimwe we; kandi Shule yarakomeye, kandi aba umunyabushobozi ku byerekeranye n’imbaraga z’umuntu, ndetse yari umunyabushobozi mu guca urubanza.

9 Kubera iyo mpamvu, yaje ku musozi wa Efurayimu, nuko ashongesha mu musozi, maze akora inkota mu cyuma kubw’abari bazanye na we; kandi nyuma y’uko yari amaze kubambika inkota yasubiye mu murwa wa Nehori, maze ateza intambara umuvandimwe we Korihori, yaboneyemo ubwami maze abugarurira se Kibu.

10 Kandi ubwo kubera ikintu Shule yari yarakoze, se yamuhaye ubwami; kubera iyo mpamvu yatangiye gutegeka mu kigwi cya se.

11 Kandi habayeho ko yarangizaga urubanza mu butabera; kandi yakwije ubwami bwe mu gihugu cyose, kuko abantu bari barahindutse benshi bihebuje.

12 Kandi habayeho ko Shule nawe yabyaye abahungu benshi n’abakobwa.

13 Kandi Korihori yihannye ibibi byinshi yari yarakoze, kubera iyo mpamvu Shule yamuhaye ububasha mu bwami bwe.

14 Kandi habayeho ko Korihori yagize abahungu benshi n’abakobwa. Kandi mu bahungu ba Korihori harimo umwe witwaga Nowa.

15 Kandi habayeho ko Nowa yigometse kuri Shule, umwami, ndetse na se Korihori nuko yigize hirya Korihori umuvandimwe we, ndetse n’abavandimwe be bose n’abenshi mu bantu.

16 Kandi yateje intambara Shule, umwami, yaboneyemo igihugu cy’umurage wabo wa mbere, kandi yahindutse umwami muri icyo gice cy’igihugu.

17 Kandi habayeho ko yongeye guteza intambara Shule, umwami; nuko afata Shule, umwami, maze amujyana mu bucakara i Moro.

18 Kandi habayeho ubwo yari hafi yo kumwica, abahungu ba Shule banyerereye mu nzu ya Nowa mu ijoro maze baramwica, nuko bamena urugi rw’inzu y’imbohe maze basohoramo se, nuko bamushyira ku ntebe ye y’ubwami mu bwami bwe bwite.

19 Kubera iyo mpamvu, umuhungu wa Nowa yubatse ubwami bwe mu kigwi cye; nyamara ntibongeye kugira ububasha ukundi kuri Shule, umwami, kandi abantu bategekwaga na Shule, umwami, baratunganiwe bihebuje kandi barakomera.

20 Kandi igihugu cyaragabanyijwe, kandi habayeho ubwami bubiri, ubwami bwa Shule, n’ubwami bwa Kohori, mwene Nowa.

21 Kandi Kohori, mwene Nowa, yategetse ko abantu be bagomba guteza Shule ntambara, bakubitiwemo na Shule kandi yiciramo Kohori.

22 Kandi ubwo Kohori yari afite umuhungu witwaga Nimurodi; nuko Nimurodi aharira ubwami bwa Korihori Shule, maze abona ubutoni mu maso ya Shule; kubera iyo mpamvu Shule yamuhaye ubutoni bukomeye, kandi yakoreye mu bwami bwa Shule ibijyanye n’ibyifuzo bye.

23 Ndetse mu butegetsi bwa Shule haje abahanuzi mu bantu, bari boherejwe na Nyagasani, bahanura ko ubugome n’ibigirwamana by’abantu byazanaga umwaku mu gihugu, kandi bagombaga kurimbuka iyo batihana.

24 Kandi habayeho ko abantu batukaga abahanuzi, kandi bakabamwaza. Kandi habayeho ko umwami Shule yaciraga urubanza bose abatukaga abahanuzi.

25 Kandi yashyizeho itegeko mu gihugu hose, ryahaga ububasha abahanuzi kugira ngo bazajye aho ariho hose bashaka; nuko kubw’iyi mpamvu abantu barihannye.

26 Kandi kubera ko abantu bihannye iby’ubukozi bw’ibibi n’ibigirwamana Nyagasani yarabarengeye, kandi bongeye gutangira gutunganirwa mu gihugu. Kandi habayeho ko Shule yabyaye abahungu n’abakobwa mu za bukuru ze.

27 Kandi ntihongeye kubaho ukundi intambara mu minsi ya Shule; kandi yibutse ibintu bikomeye Nyagasani yari yarakoreye abasogokuruza be abambutsa amazi maremare bajya mu gihugu cy’isezerano; kubera iyo mpamvu yaciye urubanza mu butabera iminsi ye yose.