Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 3


Igice cya 3

Umuvandimwe wa Yeredi abona urutoki rwa Nyagasani ubwo yakoraga ku mabuye cumi n’atandatu—Kristo yereka umubiri we wa roho umuvandimwe wa Yeredi—Abafite ubumenyi bwuzuye ntibashobora kubuzwa kubona imbere y’umwenda ukingiriza—Insobanurandimi zitangwa kugira ngo inyandiko y’Abayeredi ishyirwe ahabona.

1 Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Eteri, (ubwo umubare w’ubwato bwari bwarateguwe wari umunani) yagiye ku musozi, bitaga umusozi wa Shelemu, kubera ubutumburuke bwawo bukabije, nuko ashongesha urutare akuramo amabuye matoya cumi n’atandatu; kandi yari umweru kandi abonerana, nk’ikirahure kibonerana; nuko ayajyana mu maboko ye ku gasongero k’umusozi, maze atakambira Nyagasani, avuga ati:

2 O Nyagasani, wavuze ko tugomba kuzengurukwa n’imyuzure. Ubu dore, O Nyagasani, kandi nturakarire umugaragu wawe kubera intege nkeya ze imbere yawe; kuko tuzi ko uri umutagatifu kandi utuye mu majuru, kandi ko tudakwiriye imbere yawe; kubera ko ukugwa kwa kamere zacu kwabaye kubi ubutitsa; nyamara, O Nyagasani, waduhaye itegeko ko tugomba kugutakambira, kugira ngo dushobore guhabwa nawe ibijyanye n’ibyifuzo byacu.

3 Dore, O Nyagasani, waradukubise kubera ubukozi bw’ibibi bwacu, kandi waratwirukanye, kandi muri iyi myaka myinshi twabaye mu gasi, nyamara, watubereye umunyempuhwe. O Nyagasani, ndebana impuhwe, kandi wigize uburakari bwawe hirya y’aba bantu, kandi ntiwemere ko bazahagurukira kwambuka aya mazi aca ibintu mu mwijima; ahubwo dore ibi bintu nashongesheje mu rutare.

4 Kandi nzi, O Nyagasani, ko ufite ububasha bwose, kandi ushobora gukora ibyo aribyo byose uhisemo kubwa muntu; kubera iyo mpamvu kora kuri aya mabuye, O Nyagasani, n’urutoki rwawe, kandi uyategure ku buryo ashobora kumurika mu mwijima; kandi azatumurikira mu bwato twateguye, kugira ngo dushobore kubona urumuri igihe tuzambukira inyanja.

5 Dore, O Nyagasani, ushobora kubikora. Tuzi ko ufite ubushobozi bwo kwerekana ububasha bukomeye, bugaragara ko ari butoya mu myumvire y’abantu.

6 Kandi habayeho ko ubwo umuvandimwe wa Yeredi yari amaze kuvuga aya magambo, dore, Nyagasani yarambuye ukuboko kwe maze akora ku mabuye rimwe mu rindi n’urutoki rwe. Kandi umwenda ukingiriza wavanywe ku maso y’umuvandimwe wa Yeredi, maze abona urutoki rwa Nyagasani; kandi rwari nk’urutoki rw’umuntu, rufite umubiri n’amaraso; nuko umuvandimwe wa Yeredi agwa hasi imbere ya Nyagasani, kuko yakubiswe n’ubwoba.

7 Kandi Nyagasani yabonye ko umuvandimwe wa Yeredi yari amaze kugwa ku butaka; nuko Nyagasani aramubwira ati: Haguruka, kuki waguye?

8 Nuko abwira Nyagasani ati; Nabonye urutoki rwa Nyagasani, nuko ngira ubwoba kugira ngo atankubita; kuko sinari nzi ko Nyagasani yari afite umubiri n’amaraso.

9 Nuko Nyagasani aramubwira ati: Kubera ukwizera kwawe wabonye ko nzambara umubiri n’amaraso; kandi nta muntu wigeze aza imbere yanjye n’ukwizera guhebuje gutyo nk’uko ufite; kuko iyo bitaba bityo ntiwari gushobora kuba wabonye urutoki rwanjye. Hari ibindi wabonye kuruta ibi?

10 Nuko aramusubiza ati: Oya; Nyagasani, nyiyereka.

11 Nuko Nyagasani aramubwira ati: Uremera se amagambo nkubwira?

12 Nuko aramusubiza ati: Yego, Nyagasani, nzi ko uvuga ukuri, kuko uri Imana y’ukuri, kandi udashobora kubeshya.

13 Nuko ubwo yari amaze kuvuga aya magambo, dore, Nyagasani yaramwiyeretse, maze aravuga ati: Kubera ko uzi ibi bintu uracunguwe ku ukugwa; kubera iyo mpamvu ugaruwe mu maso yanjye; kubera iyo mpamvu ndakwiyereka.

14 Dore, ndi uwateguriwe uhereye mu iremwa ry’isi gucungura abantu banjye. Dore, ni njye Yesu Kristo Ni njye Data na Mwana Muri njye inyokomuntu yose izaboneramo ubuzima, kandi ibyo ubuziraherezo, ndetse n’abazemera izina ryanjye; kandi bazahinduka abahungu banjye n’abakobwa banjye.

15 Kandi nta na rimwe nigeze niyereka muntu naremye, kuko nta na rimwe muntu yigeze anyemera nk’uko wanyemeye. Urabona se ko waremwe mu ishusho yanjye bwite? Koko, ndetse abantu bose baremwe mu ntangiriro mu ishusho yanjye.

16 Dore, uyu mubiri, ubona ubu, ni umubiri wa roho yanjye, kandi muntu naremye asa n’umubiri wa roho yanjye; kandi nk’uko nkugaragariye muri roho niko nzigaragariza abantu banjye mu mubiri.

17 None ubu, nk’uko njyewe, Moroni, navuze ko ntashoboye gukora inkuru yuzuye y’ibi bintu byanditswe, niyo mpamvu bimpagije kuvuga ko Yesu yiyerekeye uyu mugabo muri roho, ndetse mu buryo no misanire y’umubiri umwe nk’uko yiyeretse Abanefi.

18 Kandi yamufashije nk’uko yafashije Abanefi; kandi ibi byose, kugira ngo uyu mugabo ashobore kumenya ko yari Imana, kubera iyo mirimo myinshi ikomeye Nyagasani yamweretse.

19 Kandi kubera ubumenyi bw’uyu mugabo ntiyashoboraga kubuzwa kureba imbere y’umwenda ukingiriza; kandi yabonye urutoki rwa Yesu, kandi igihe yarubonaga, yagushijwe n’ubwoba; kuko yari azi ko rwari urutoki rwa Nyagasani; kandi ntiyagize ukwizera ukundi, kuko yari azi, nta kimwe ashidikanyaho.

20 Kubera iyo mpamvu, kubera ko yari afite ubumenyi bwihariye bwa Nyagasani, ntiyashoboraga kubuzwa kureba imbere y’umwenda ukingiriza; kubera iyo mpamvu yabonye Yesu; kandi yaramufashije.

21 Kandi habayeho ko Nyagasani yabwiye umuvandimwe wa Yeredi ati: Dore, ntuzemera ko ibi bintu wabonye kandi wumvise bikwira ku isi, kugeza ubwo igihe kizaza kugira ngo nzaheshe ikuzo izina ryanjye mu mubiri; kubera iyo mpamvu, uzabigire ubutunzi ibintu wabonye kandi wumvise kandi ntuzagire umuntu n’umwe ubyereka.

22 Kandi dore, igihe uzansangira, uzabyandike kandi ubishyireho ikimenyetso, kugira ngo hatagira n’umwe ushobora kubisobanura; kuko uzabyandika mu rurimi badashobora gusoma.

23 Kandi dore, aya mabuye abiri nzayaguha, maze uzayashyireho ikimenyetso hamwe n’ibintu uzandikaho.

24 Kuko dore, ururimi uzandikamo nararusobanyije; kubera iyo mpamvu, mu gihe cyanjye bwite gikwiriye aya mabuye nzatuma asobanura mu maso y’abantu ibi bintu uzandika.

25 Kandi ubwo Nyagasani yari amaze kuvuga aya magambo, yeretse umuvandimwe wa Yeredi abaturage bose b’isi bari barabayeho, ndetse n’abazaho bose, kandi ntiyamubujije kubabona, ndetse kugera ku mpera z’isi.

26 Kuko yari yaramubwiye mu bihe bya mbere, ko nazamwemera yazamwereka ibintu byose—Bizamwerekwa; kubera iyo mpamvu Nyagasani ntiyashoboye kumukinga ikintu icyo aricyo cyose, kuko yari azi ko Nyagasani azamwereka ibintu byose.

27 Kandi Nyagasani yaramubwiye ati: Andika ibi bintu kandi ubishyireho ikimenyetso; kandi nzabyereka mu gihe cyanjye bwite gikwiriye abana b’abantu.

28 Kandi habayeho ko Nyagasani yamutegetse ko azashyira ikimenyetso kuri ya mabuye abiri yari yarahawe, kandi ntayerekane, kugeza igihe Nyagasani azabyereka abana b’abantu.