Igitabo cya Eteri
Inyandiko y’Abayeredi, yavanywe ku bisate makumyabiri na bine byabonywe n’abantu ba Limuhi ku ngoma y’Umwami Mosaya.
Igice cya 1
Moroni akora icyegeranyo cy’ibyanditswe na Eteri—Igisekuru cya Eteri kigaragazwa—Ururimi ry’Abayeredi ntirwasobanyirijwe ku Munara wa Babeli—Nyagasani abasezeranya kubayobora mu gihugu bahisemo no kubagira ubwoko bukomeye.
1 Kandi ubu njyewe, Moroni, ndakomeza kubaha inkuru y’abo baturage ba kera barimbuwe n’ukuboko kwa Nyagasani muri iki gihugu cy’amajyaruguru.
2 Kandi ndavana inkuru yanjye ku bisate makumyabiri na bine byabonywe n’abantu ba Limuhi, ikaba yitwa Igitabo cya Eteri.
3 Kandi nk’uko ntekereza ko igice cya mbere cy’iyi nyandiko, kivuga ibyerekeye iremwa ry’isi, ndetse n’irya Adamu, n’inkuru uhereye icyo gihe kugeza ku munara munini, n’ibintu ibyo aribyo byose byabayeho mu bana b’abantu kugeza icyo gihe, bifitwe n’Abayuda—
4 Kubera iyo mpamvu sinandika ibyo bintu byabayeho uhereye mu minsi ya Adamu kugeza icyo gihe; ariko bifitwe ku bisate; kandi uwo ari we wese uzabibona, azabona ububasha kugira ngo ashobore gushyikira inkuru yuzuye.
5 Ariko dore, simbaha inkuru yuzuye, ahubwo ndatanga igice cy’inkuru, mpereye ku munara kugera igihe barimburiwe.
6 Kandi ni muri ubu buryo mbaha iyi nkuru. Uwanditse iyi nyandiko yari Eteri, kandi yakomokaga kuri Koriyantori.
7 Koriyantori yari mwene Moro.
8 Kandi Moro yari mwene Etemu.
9 Kandi Etemu yari mwene Ahaha.
10 Kandi Ahaha yari mwene Seti.
11 Kandi Seti yari mwene Shibuloni.
12 Kandi Shibuloni yari mwene Komu.
13 Kandi Komu yari mwene Koriyantumu.
14 Kandi Koriyantumu yari mwene Amunigada.
15 Kandi Amunigada yari mwene Aroni.
16 Kandi Aroni yakomokaga kuri Heti, wari mwene Heritomu.
17 Kandi Heritomu yari mwene Libu.
18 Kandi Libu yari mwene Kishi.
19 Kandi Kishi yari mwene Koromu.
20 Kandi Koromu yari mwene Lewi.
21 Kandi Lewi yari mwene Kimu.
22 Kandi Kimu yari mwene Moriyantoni.
23 Kandi Moriyantoni yakomokaga kuri Ripulakishi.
24 Kandi Ripulakishi yari mwene Shezi.
25 Kandi Shezi yari mwene Heti.
26 Kandi Heti yari mwene Komu.
27 Kandi Komu yari mwene Koriyantumu.
28 Kandi Koriyantumu yari mwene Emeri.
29 Kandi Emeri yari mwene Omeri.
30 Kandi Omeri yari mwene Shule.
31 Kandi Shule yari mwene Kibu.
32 Kandi Kibu yari mwene Oriha, wari mwene Yeredi.
33 Wa Yeredi wavuye hamwe n’umuvandimwe we n’imiryango yabo, hamwe n’abandi n’imiryango yabo, ku munara munini, igihe Nyagasani yasobanyaga ururimi rw’abantu be, kandi akarahirira mu burakari bwe ko bazatatanira ku isi; kandi bijyanye n’ijambo rya Nyagasani abantu baratatanye.
34 Kandi umuvandimwe wa Yeredi kubera ko yari munini kandi ari umunyembaraga, n’umugabo watoneshejwe cyane na Nyagasani, Yeredi, umuvandimwe we, yaramubwiye ati: Takambira Nyagasani, kugira ngo atadusobanya ku buryo tutamenya amagambo yacu.
35 Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Yeredi yatakambiye Nyagasani, kandi Nyagasani yabagiriye ibambe; kubera iyo mpamvu ntiyasobanyije ururimi rwa Yeredi; nuko Yeredi n’umuvandimwe we ntibabusanywa.
36 Yeredi yabwiye umuvandimwe we ati: Ongera utakambire Nyagasani, kandi byashoboka wenda ko yavana umujinya we ku bantu b’inshuti zacu, ku buryo adasobanya ururimi rwabo.
37 Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Yeredi yatakambiye Nyagasani, kandi Nyagasani yagiriye ibambe inshuti zabo ndetse n’imiryango yabo, ku buryo batasobanyijwe.
38 Kandi habayeho ko Yeredi yongeye kubwira umuvandimwe we, avuga ati: Genda kandi ubaze Nyagasani niba azatwirukana mu gihugu, kandi niba azatwirukana mu gihugu, umubaze aho tuzajya. Kandi ni nde se uzi niba Nyagasani atazatujyana mu gihugu yaduhitiyemo kurusha ibindi byose ku isi yose. Kandi bibaye bityo, nimureke dukiranukire Nyagasani, kugira ngo tuzakiboneho umurage wacu.
39 Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Yeredi yatakambiye Nyagasani bijyanye n’ibyavuzwe n’akanwa ka Yeredi.
40 Kandi habayeho ko Nyagasani yumvise umuvandimwe wa Yeredi, nuko amugirira ibambe, maze aramubwira ati:
41 Genda maze ukoranye amashyo yawe, haba amasekurume cyangwa inyagazi, ya buri bwoko; ndetse n’imbuto z’isi za buri bwoko; n’imiryango yawe; ndetse na Yeredi umuvandimwe wawe n’umuryango we; ndetse n’inshuti zawe n’imiryango yabo, n’inshuti za Yeredi n’imiryango yabo.
42 Kandi nurangiza gukora ibi ubajye imbere umanukire mu kibaya kiri mu mujyaruguru. Kandi aho nzahahurira nawe, maze nzakugenda imbere mu gihugu cyatoranyijwe mu bihugu byose by’isi.
43 Kandi aho nzahaguhera umugisha n’urubyaro rwawe, kandi nzivanira mu rubyaro rwawe, no mu rubyaro rw’umuvandimwe wawe, n’abo muzajyana, ubwoko bukomeye. Kandi nta na kimwe kizabaho kiruta ubwoko nzivanira mu rubyaro rwawe, ku isi yose Kandi uko niko nzagukorera kubera ko igihe kirekire wantakambiye.