Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 13


Igice cya 13

Eteri avuga ibya Yerusalemu Nshya izubakwa muri Amerika n’urubyaro rwa Yozefu—Arahanura, arirukanwa, yandika amategeko y’Abayeredi, kandi avuga mbere irimbuka ry’Abayeredi—Intambara ica ibintu mu gihugu cyose.

1 Kandi ubu njyewe, Moroni, nkomeje kurangiza inyandiko yanjye yerekeranye n’irimbuka ry’abantu narimo kwandikaho.

2 Kuko dore, bahakanye amagambo yose ya Eteri; kuko mu by’ukuri yababwiye iby’ibintu byose, uhereye mu ntangiriro ya muntu; kandi ko nyuma y’uko amazi yari amaze kumuka muri iki gihugu cyahindutse igihugu cyatoranyijwe kuruta ibindi bihugu byose, igihugu cyatoranyijwe na Nyagasani; kubera iyo mpamvu Nyagasani ashaka ko abantu bose bagituye bamukorera.

3 Kandi ko cyari umwanya wa Yerusalemu Nshya, izamanuka mu ijuru, n’ubuturo bwa Nyagasani.

4 Dore, Eteri yabonye iminsi ya Kristo, kandi yavuze ibyerekeranye na Yerusalemu Nshya muri iki gihugu.

5 Ndetse yavuze ibyerekeye inzu ya Isirayeli, na Yerusalemu Lehi azaturukamo—nyuma y’uko izarimburwa igomba kuzongera kubakwa, umurwa mutagatifu wa Nyagasani; kubera iyo mpamvu, ntiyashobora kuba Yerusalemu nshya kuko yari yarabayeho mu gihe cya kera; ariko igomba kuzongera kubakwa, nuko igahinduka umurwa mutagatifu wa Nyagasani; kandi igomba kuzubakirwa inzu ya Isirayeli—

6 Kandi ko Yerusalemu nshya izubakirwa muri iki gihugu, igisigisigi cy’urubyaro rwa Yozefu, ibyo bintu bikaba byari bifite ikimenyetso.

7 Kuko nk’uko Yozefu yamanuye se mu gihugu cya Egiputa, ndetse bityo akahapfira; kubera iyo mpamvu, Nyagasani yavanye igisigisigi cy’urubyaro rwa Yozefu mu gihugu cya Yerusalemu, kugira ngo abere umunyempuhwe urubyaro rwa Yozefu kugira ngo batazatikira, nk’uko yabereye umunyempuhwe se wa Yozefu kugira ngo atazatikira.

8 Kubera iyo mpamvu, igisigisigi cy’inzu ya Yozefu kizubakwa muri iki gihugu; kandi kizaba igihugu cy’umurage wabo; kandi bazubakira Nyagasani umurwa mutagatifu, usa na Yerusalemu ya kera; kandi ntibazakorwa n’isoni ukundi, kugeza imperuka ije ubwo isi izashira.

9 Kandi hazabaho ijuru rishya n’isi nshya; kandi bizaba bisa n’ibya kera uretse ko ibya kera bizaba byarashize, n’ibintu byose byarahindutse bishya.

10 Nuko noneho haze Yerusalemu nshya; kandi hahirwa abahatuye, kuko nibo bafite imyambaro yererana binyuze mu maraso ya Ntama; kandi abo nibo babaruriwe mu gisigisigi cy’urubyaro rwa Yozefu, bakaba abo mu nzu ya Isirayeli.

11 Kandi ubwo na none haje Yerusalemu ya kera; n’abaturage bayo, barahirwa, kuko bogejwe mu maraso ya Ntama; kandi nibo bari baratatanye kandi bakoranyijwe bavuye mu bice bine by’isi, kandi uhereye mu bihugu by’amajyaruguru, kandi nibo basangira b’iyuzuzwa ry’igihango Imana yagiranye na sogokuruza wabo, Aburahamu.

12 Kandi ubwo ibi bintu bizabaho, hazuzuzwa icyanditswe kivuga kiti: Hariho abari aba mbere, bazaba aba nyuma; kandi hariho abari aba nyuma, bazaba aba mbere.

13 Kandi nendaga kwandika ibiruseho, ariko ndabibujijwe; ariko ubuhanuzi bwa Eteri bwari bukomeye kandi butangaje; kandi yihishaga mu isenga y’urutare ku manywa, naho mu ijoro yaragendaga maze akareba ibintu bizaba ku bantu.

14 Kandi ubwo yari atuye mu isenga y’urutare yakoze inyandiko ye yari isigaye, areba amarimbuka yabaye ku bantu, mu ijoro.

15 Kandi habayeho ko muri uwo mwaka nyine yaciwemo mu bantu hatangiye kubaho intambara ikomeye mu bantu, habayeho benshi bahagurutse, bari abagabo b’abanyembaraga, maze bashaka kurimbuza Koriyantumuri imigambi yabo y’ibanga y’ubugome, yavuzweho.

16 Kandi ubwo Koriyantumuri, kubera ko yari yariyigishije, ubwe, ibyerekeranye n’amayeri yose y’intambara n’uburiganya bwose bw’isi, kubera iyo mpamvu yateje intambara abashakaga kumwica.

17 Ariko ntiyihannye, cyangwa abahungu n’abakobwa be beza, cyangwa abahungu n’abakobwa beza ba Kohori; cyangwa abahungu n’abakobwa beza ba Korihori; mbese muri make, nta n’umwe mu bahungu n’abakobwa beza ku isi uko yakabaye bihannye ibyaha byabo.

18 Kubera iyo mpamvu, habayeho ko mu mwaka wa mbere Eteri yabaga mu isenga y’urutare, habayeho abantu benshi bicishijwe inkota y’utwo dutsiko tw’ibanga, turwanya Koriyantumuri kugira ngo bashobore kubona ubwami.

19 Kandi habayeho ko abahungu ba Koriyantumuri barwanye cyane kandi bavuye amaraso menshi.

20 Nuko mu mwaka wa kabiri ijambo rya Nyagasani riza kuri Eteri, ko agomba kugenda maze agahanurira Koriyantumuri ko, nazihana, n’urugo rwe rwose, Nyagasani azamuha ubwami bwe kandi akarengera abantu—

21 Bitabaye ibyo bazarimburwa, n’urugo rwe rwose uretse we ubwe. Kandi azaberaho gusa kureba iyuzuzwa ry’ubuhanuzi bwari bwaravuzwe bwerekeye abandi bantu bazahabwaho igihugu umurage wabo; nuko Koriyantumuri akazahambwa nabo; kandi buri muntu akazarimburwa uretse Koriyantumuri.

22 Kandi habayeho ko Koriyantumuri atihannye, cyangwa urugo rwe, cyangwa abantu; nuko intambara ntizahosha; kandi bashaka kwica Eteri, ariko arabahunga maze yongera kwihisha mu isenga y’urutare.

23 Kandi habayeho ko hahagurutse Sharedi, nuko nawe ateza intambara Koriyantumuri; kandi aramukubita, ku buryo muri uwo mwaka wa gatatu yamushyize mu bucakara.

24 Kandi abahungu ba Koriyantumuri, mu mwaka wa kane, bakubise Sharedi, nuko bongera kubonera ubwami se.

25 Ubwo hatangiye kubaho intambara mu gihugu, buri muntu n’agatsiko ke arwanira icyo yifuza.

26 Kandi hariho abambuzi, mbese muri make, ubwoko bwose bw’ubugome mu gihugu.

27 Kandi habayeho ko Koriyantumuri yarakariye Sharedi bikabije, nuko aramutera hamwe n’ingabo ze kumurwanya; nuko bahura mu burakari bwinshi, maze bahurira mu kibaya cya Gilugali; kandi intambara yaciye ibintu bikabije.

28 Kandi habayeho ko Sharedi yarwanye nawe mu gihe cy’iminsi itatu. Kandi habayeho ko Koriyantumuri yamukubise, kandi yaramukurikiye kugeza ageze mu mirambi ya Heshiloni.

29 Kandi habayeho ko Sharedi yongeye kumuteza intambara muri iyo mirambi; nuko dore, akubita Koriyantumuri, maze arongera amusubiza inyuma mu kibaya cya Galugali.

30 Kandi Koriyantumuri yongeye guteza intambara Sharedi mu kibaya cya Galugali, aho yakubitiye Sharedi kandi akamwica.

31 Kandi Sharedi yakomerekeje Koriyantumuri mu itako, ku buryo atongeye kujya ku rugamba mu gihe cy’imyaka ibiri, muri icyo gihe abantu bose mu gihugu bamenaga amaraso, kandi nta n’umwe wariho wo kubahagarika.