Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 11


Igice cya 11

Intambara, amacakubiri, n’ubugome biganza mu buzima bw’Abayeredi—Abahanuzi bahanura ukurimburwa kwa burundu kw’Abayeredi keretse bihannye—Abantu bahakana amagambo y’abahanuzi.

1 Kandi na none mu minsi ya Komu haje abahanuzi benshi, maze bahanura iby’ukurimbuka kw’abo bantu bakomeye niba batihannye, kandi ngo bahindukirire Nyagasani, maze bareke ubuhotozi bwabo n’ubugome.

2 Kandi habayeho ko abahanuzi bahakanywe n’abantu, nuko bahungira kuri Komu kugira ngo abarinde, kuko abantu bifuzaga kubarimbura.

3 Kandi bahanuriye Komu ibintu byinshi; kandi yahawe umugisha mu minsi ye yari isigaye.

4 Kandi yabayeho imyaka myinshi, kandi yabyaye Shibulomi; kandi Shibulomi yagiye ku ngoma mu kigwi cye. Nuko umuvandimwe wa Shibulomi amwigomekaho, maze hatangira kubaho intambara ikomeye bikabije mu gihugu cyose.

5 Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Shibulomi yategetse ko abahanuzi bose bahanuye iby’ukurimbuka kw’abantu bagomba kwicwa.

6 Kandi habayeho icyago gikomeye mu gihugu cyose, kuko bari bamaze guhamya ko umuvumo ukomeye uzaza ku gihugu, ndetse no ku bantu, kandi ko hazabaho ukurimbuka gukomeye muri bo, kutigeze na rimwe kubaho ku isi, kandi amagufa yabo akazahinduka nk’ibirundo by’itaka mu gihugu keretse nibazihana iby’ubugome bwabo.

7 Kandi ntibumviye ijwi rya Nyagasani, kubera udutsiko twabo bw’abagome; kubera iyo mpamvu, hatangiye kubaho intambara n’amacakubiri mu gihugu cyose, ndetse n’inzara nyinshi n’ibyorezo, ku buryo habayeho ukurimbuka gukomeye, kutigeze na rimwe kumenyekana ku isi; kandi ibi byose byabayeho mu minsi ya Shibulomi.

8 Kandi abantu batangiye kwihana iby’ubukozi bw’ibibi bwabo; kandi uko babikoze kose Nyagasani yabagiriye impuhwe.

9 Kandi habayeho ko Shibulomi yishwe, nuko Seti ajyanwa mu bucakara, maze aba mu bucakara iminsi ye yose.

10 Kandi habayeho ko Aha, umuhungu we, yabonye ubwami; kandi yategetse abantu iminsi ye yose. Kandi yagiraga ubwoko bwose bw’ubukozi bw’ibibi mu minsi ye, byatumye ategeka imenwa ry’amaraso; kandi iminsi ye yabaye mikeya.

11 Kandi Etemu, kubera ko yakomokaga kuri Aha, yabonye ubwami; kandi nawe yakoze iby’ ubugome mu minsi ye.

12 Kandi habayeho ko mu minsi ya Etemu haje abahanuzi benshi, kandi bongeye guhanurira abantu; koko, bahanuraga ko Nyagasani azabarimbura burundu ku isi keretse nibaba barihannye iby’ubukozi bw’ibibi bwabo.

13 Kandi habayeho ko abantu banangiye imitima yabo, kandi ntibumvira amagambo yabo; nuko abahanuzi bagira ishavu maze bava mu bantu.

14 Kandi habayeho ko Etemu yaciraga imanza mu bugome iminsi ye yose; kandi yabyaye Moroni. Kandi habayeho ko Moroni yagiye ku ngoma mu kigwi cye; kandi Moroni yakoze ubugome imbere ya Nyagasani.

15 Kandi habayeho ko haje ubwigomeke mu bantu, kubera ako gatsiko k’ibanga kari karubakiwe kubona ubutegetsi n’indonke; kandi haje umugabo w’umunyembaraga muri bo mu bukozi bw’ibibi, nuko ateza intambara Moroni, muri yo yahiritse icya kabiri cy’ubwami; kandi abungabunga icya kabiri cy’ubwami mu myaka myinshi.

16 Kandi habayeho ko Moroni yamuhiritse, nuko yongera kubona ubwami.

17 Kandi habayeho ko hazamutse undi mugabo w’umunyembaraga; kandi yakomokaga ku muvandimwe wa Yeredi.

18 Kandi habayeho ko yahiritse Moro nuko afata ubwami; kubera iyo mpamvu, Moro yabaye mu bucakara iminsi ye yari isigaye; kandi yabyaye Koriyantori.

19 Kandi habayeho ko Koriyantori yabaye mu bucakara iminsi ye yose.

20 Kandi mu minsi ya Koriyantori haje na none abahanuzi benshi, nuko bahanura iby’ibintu bikomeye kandi bitangaje, kandi bingingira abantu kwihana, kandi ko nibatihana Nyagasani Imana azabacira urubanza kugeza ku kurimbuka kwabo kwa burundu.

21 Kandi ko Nyagasani Imana azohereza cyangwa azazana abandi bantu kwigarurira icyo gihugu, kubw’ububasha bwe, mu buryo yazanye abasogokuruza babo.

22 Kandi bahakanye amagambo yose y’abahanuzi, kubera ishyirahamwe ryabo ry’ibanga n’amahano y’ubugome.

23 Kandi habayeho ko Koriyantori yabyaye Eteri, nuko arapfa, kubera ko yari amaze mu bucakara iminsi ye yose.