Igice cya 1Umwami Benyamini yigisha abahungu be ururimi n’ubuhanuzi by’abasogokuruza babo—Iyobokamana ryabo n’iterambere byasigasiwe kubera inyandiko zabitswe ku bisate bitandukanye—Mosaya atoranywa nk’umwami kandi abitswa inyandiko n’ibindi bintu. Ahagana 130–124 M.K. Igice cya 2Umwami Benyamini abwira abantu be—Asobanura uburinganire, ubutabera, n’ukuyoborwa na roho kw’ingoma ye—Abagira inama yo gukorera Umwami wabo wo mu Ijuru—Abigomeka ku ngoma y’Imana bazababazwa umubabaro nk’uwo umuriro utazima. Ahagana 124 M.K. Igice cya 3Umwami Benyamini akomeza ijambo rye—Nyagasani Nyiringoma azigishiriza abantu mu buturo bw’ibumba—Amaraso azava muri buri mwenge w’uruhu ubwo azatanga impongano y’ibyaha by’isi—Izina rye niryo ryonyine ribonerwamo agakiza—Abantu bashobora kwivanaho umuntu kamere maze bagahinduka Abera binyuze mu Mpongano—Urugaraguro rw’umugome ruzaba nk’inyanjya y’umuriro n’amazuku. Ahagana 124 M.K. Igice cya 4Umwami Benyamini akomeza ijambo rye—Agakiza kaza kubera Impongano—Mwiringire Imana kugira ngo mukizwe—Mukomeze ukubabarirwa kw’ibyaha byanyu binyuze mu ukwiringira—Muhe ku byo mutunze abakene—Mukore ibintu byose mu bushishozi n’ubwitonzi. Ahagana 124 M.K. Igice cya 5Abera babaye abahungu n’abakobwa ba Kristo binyuze mu kwizera—Bitirirwa ubwo izina rya Kristo—Umwami Benyamini abashishikariza gushikama no kutanyeganyega mu mirimo myiza. Ahagana 124 M.K. Igice cya 6Umwami Benyamini yandika amazina y’abantu kandi agashyiraho abatambyi bo kubigisha—Mosaya aba ku ngoma nk’umwami ukiranuka. Ahagana 124–121 M.K. Igice cya 7Amoni abona igihugu cya Lehi-Nefi, aho Limuhi yari umwami—Abantu ba Limuhi bari mu buretwa bw’Abalamani—Limuhi avuga amateka yabo—Umuhanuzi (Abinadi) yari yarahamije ko Kristo ari Imana na Se w’ibintu byose—Ababiba umwanda basarura serwakira, naho abiringira Nyagasani bazatabarwa. Ahagana 121 M.K. Igice cya 8Amoni yigisha abantu ba Limuhi—Amenya iby’ibisate makumyabiri na bine by’Abayeredi—Inyandiko za kera zishobora gusemurwa na ba bamenya—Nta mpano iruta ububamenya. Ahagana 121 M.K. Igice cya 9Zenifu ayobora umutwe uturutse i Zarahemula kugira ngo bigarurire igihugu cya Lehi-Nefi—Umwami w’Abalamani abemerera kuragwa igihugu—Habaho intambara hagati y’Abalamani n’abantu ba Zenifu. Ahagana 200–187 M.K. Igice cya 10Umwami Lamani apfa—Abantu be baba nk’ibikoko n’inkazi kandi bemera gakondo z’ibinyoma—Zenifu n’abantu be barabaganza. Ahagana 187–160 M.K. Igice cya 11Umwami Nowa ategekana ubugome—Yishimisha mu buzima bw’akavuyo hamwe n’abagore be n’inshoreke—Abinadi ahanura ko abantu bazajyanwa mu buretwa—Ubuzima bwe bushakwa n’Umwami Nowa. Ahagana 160–150 M.K. Igice cya 12Abinadi ashyirwa mu nzu y’imbohe kuko yahanuye ukurimbuka kw’abantu n’urupfu rw’Umwami Nowa—Abatambyi b’ibinyoma basubiramo amagambo yo mu byanditswe bitagatifu kandi bakivugisha ko bubahiriza itegeko rya Mose—Abinadi atangira kubigisha Amategeko Icumi. Ahagana 148 M.K. Igice cya 13Abinadi arindwa n’ubububasha bwo mu ijuru—Yigisha Amategeko Icumi—Agakiza ntikaza kubw’itegeko rya Mose ryonyine—Imana ubwayo izatanga impongano maze icungure abantu Bayo. Ahagana 148 M.K. Igice cya 14Yesaya avuga ibyerekeye Mesiya—Ugusuzugurwa n’imibabaro bya Mesiya bivugwa—Agira roho ye igitambo cy’icyaha kandi agakorera ubuvugizi abacumuye—Gereranya na Yesaya 53. Ahagana 148 M.K. Igice cya 15Uko Kristo ari we Data na Mwana—Azavuganira kandi yikorere ibicumuro by’abantu Be—Bo n’abahanuzi batagatifu bose ni urubyaro Rwe—Yatumye habaho Umuzuko—Abana bato bafite ubuzima buhoraho. Ahagana 148 M.K. Igice cya 16Imana icungura abantu bakava mu miterere yabo y’ukuzimira n’ukugwa—Abafite kamere bagumaho nk’aho nta ncungu yabayeho—Kristo azana kunyura mu muzuko ugeza ku buzima butagira iherezo cyangwa ku ugucirwaho iteka bitagira iherezo. Ahagana 148 M.K. Igice cya 17Aluma yemera kandi akandika amagambo ya Abinadi—Abinadi yicwa urupfu rw’umuriro—Ahanura indwara n’urupfu rw’umuriro ku bicanyi be. Ahagana 148 M.K. Igice cya 18Aluma yigisha mu ibanga—Asobanura igihango cy’umubatizo kandi abatiriza mu mazi ya Morumoni—Ashinga Itorero rya Kristo kandi yimika abatambyi—Baritunga kandi bigisha abantu—Aluma n’abantu be bahungira Umwami Nowa mu gasi. Ahagana 147–145 M.K. Igice cya 19Gidiyoni ashaka kwica Umwami Nowa—Abalamani batera igihugu—Umwami Nowa yicishwa urupfu rw’umuriro—Limuhi ategeka nk’umwami w’amakoro. Ahagana 145–121 M.K. Igice cya 20Abakobwa bamwe b’Abalamani bashimutwa n’abatambyi ba Nowa—Abalamani bashora intambara kuri Limuhi n’abantu be—Ingabo z’Abalamani zisubizwa inyuma maze bagira amahoro. Ahagana 145–123 M.K. Igice cya 21Abantu ba Limuhi bakubitwa kandi bagatsindwa n’Abalamani—Abantu ba Limuhi bahura na Amoni kandi bagahinduka—Babwira Amoni iby’ibisate makumyabiri na bine by’Abayeredi. Ahagana 122–121 M.K. Igice cya 22Imigambi ikorwa kugira ngo abantu batangire guhunga uburetwa bw’Abalamani—Abalamani basindishwa—Abantu bahunga, bagasubira i Zarahemula, maze bagategekwa n’Umwami Mosaya. Ahagana 121–120 M.K. Igice cya 23Aluma yanga kuba umwami—Akora nk’umutambyi mukuru—Nyagasani acyaha abantu Be, kandi Abalamani begukana igihugu cya Helamu—Amuloni, umuyobozi w’abatambyi b’abagome b’Umwami Nowa, ategekera mu kwaha kw’Umwami w’Umulamani. Ahagana 145–121 M.K. Igice cya 24Amuloni atoteza Aluma n’abantu be—Abazasenga bazicwa—Nyagasani atuma imitwaro yabo isa n’iyoroshye—Abagobotora mu buretwa, maze basubira i Zarahemula. Ahagana 145–120 M.K. Igice cya 25Abakomoka kuri Muleki i Zarahemula bahinduka Abanefi—Bigira ku bantu ba Aluma n’aba Zenifu—Aluma abatiza Limuhi n’abantu be bose—Mosaya yemerera Aluma gushinga Itorero ry’Imana. Ahagana 120 M.K. Igice cya 26Abayoboke benshi b’Itorero bashorwa mu cyaha n’abatemera—Aluma asezeranywa ubugingo buhoraho—Abihana kandi bakabatizwa baronka imbabazi—Abayoboke b’Itorero bakoze icyaha bakihana kandi bakabyaturira Aluma na Nyagasani bazababarirwa; naho ubundi, ntibazabarurwa mu bantu b’Itorero. Ahagana 120–100 M.K. Igice cya 27Mosaya abuza itotezwa kandi ategeka uburinganire—Aluma muto n’abahungu bane ba Mosaya bashaka kurimbura Itorero—Umumarayika yigaragaza maze akabategeka guhagarika imikorere yabo mibi—Aluma akubitwa n’ukugobwa—Inyokomuntu yose igomba kuvuka bwa kabiri kugira ngo baronke agakiza—Aluma n’abahungu ba Mosaya batangaza inkuru nziza. Ahagana 100–92 M.K. Igice cya 28Abahungu ba Mosaya bajya kubwiriza Abalamani—Akoresheje amabuye abiri ya bamenya, Mosaya asemura ibisate by’Abayeredi. Ahagana 92 M.K. Igice cya 29Mosaya atanga igitekerezo ko abacamanza batoranywa mu kigwi cy’umwami—Abami bakiranirwa bashora abantu babo mu cyaha—Aluma muto atorerwa n’ijwi rya rubanda kuba umucamanza mukuru—Aba kandi n’umutambyi mukuru w’Itorero—Aluma mukuru na Mosaya bapfa. Ahagana 92–91 M.K.