Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 12


Igice cya 12

Abinadi ashyirwa mu nzu y’imbohe kuko yahanuye ukurimbuka kw’abantu n’urupfu rw’Umwami Nowa—Abatambyi b’ibinyoma basubiramo amagambo yo mu byanditswe bitagatifu kandi bakivugisha ko bubahiriza itegeko rya Mose—Abinadi atangira kubigisha Amategeko Icumi. Ahagana 148 M.K.

1 Kandi habayeho ko nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri Abinadi yabajemo yihinduranyije, kugira ngo batamumenya, maze atangira guhanurira muri bo, avuga ati: Ni uko Nyagasani yantegetse, avuga ati—Abinadi, genda maze uhanurire aba bantu banjye, kuko banangiye imitima yabo ku magambo yanjye; ntibihannye iby’ibikorwa byabo bibi; kubera iyo mpamvu, nzabagenderera mu burakari bwanjye, koko, mu burakari bwanjye bw’inkazi nzabagenderera mu bukozi bw’ibi bwabo n’ibizira.

2 Koko, ishyano rigwiriye iki gisekuru! Kandi Nyagasani yarambwiye ati: Rambura ukuboko kwawe maze uhanure uvuga uti: Ni uko Nyagasani avuga: hazabaho ko iki gisekuru, kubera ubukozi bw’ibibi bwabo, kizashyirwa mu buretwa, kandi kizakubitwa ku matama; koko, kandi kizirukanwa n’abantu, kandi kizicwa; maze inkongoro zo mu kirere, n’imbwa, koko, n’inyamaswa zo mu ishyamba, bizaconcomere inyama zabo.

3 Kandi hazabaho ko ubuzima bw’umwami Nowa buzamera ndetse nk’umwenda uri mu itanura rishyushye; kuko azamenya ko ndi Nyagasani.

4 Kandi hazabaho ko nzakubitisha aba bantu banjye imibabaro ishavuza; koko, n’inzara hamwe n’icyorezo; kandi nzatuma bazaboroga umunsi wose.

5 Koko, nzatuma bazabahekesha imitwaro ku migongo yabo; kandi bazashorerwa nk’indogobe yagobwe.

6 Kandi hazabaho ko nzohereza urubura muri bo, kandi ruzabakubita; ndetse bazakubitwe n’umuyaga w’iburasirazuba; ndetse n’udusimba tuzayogoze igihugu cyabo, maze dutsembe impeke zabo.

7 Bazakubitwa n’icyorezo gikomeye—kandi ibi byose nzabikora kubera ubukozi bw’ibibi n’ibizira byabo.

8 Kandi hazabaho ko keretse nibihana nzabarimbura burundu ku isi; nyamara bazasiga inyandiko inyuma yabo, kandi nzazisigasirira andi mahanga azatunga igihugu; koko, ndetse ibi nzabikora kugira ngo nshobore kugaragariza ibizira by’aba bantu andi mahanga. Kandi ibintu byinshi Abinadi yabihanuriye aba bantu.

9 Kandi habayeho ko bamurakariye; maze baramufata nuko bamujyana ahambiriye imbere y’umwami maze babwira umwami bati: Dore, twazanye umuntu imbere yawe wahanuye ibibi byerekeye abantu bawe, kandi akavuga ko Imana izabarimbura.

10 Ndetse yahanuye ibibi byerekeye ubuzima bwawe, kandi avuga ko ubuzima bwawe buzaba nk’umwambaro uri mu itanura ry’umuriro.

11 Kandi byongeye, yavuze ko uzamera nk’igikenyeri, ndetse nk’igikenyeri cyumye cy’umurima, kinyukanyukwa n’inyamaswa kandi kikaribatirwa munsi y’ibirenge.

12 Kandi byongeye, yavuze ko uzamera nk’uburabyo bw’igitovu, cyo, iyo kirabije, iyo umuyaga uhushye, bukwizwa mu gihugu. Kandi yitwaza ko Nyagasani yabivuze. Nuko akavuga ko ibi byose bizakubaho keretse wihannye, kandi ibi kubera ubukozi bw’ibibi byawe.

13 None ubu, O mwami, ni ikihe kibi gikomeye wakoze, cyangwa ni ibihe byaha bikomeye abantu bawe bakoze, kugira ngo dushinjwe n’Imana cyangwa ducirwe urubanza n’uyu muntu?

14 Kandi ubu, O mwami, dore turi abere, kandi nawe, O mwami, nta cyaha wakoze; kubera iyo mpamvu, uyu muntu yabeshye ku bikwerekeyeho, kandi yahanuye amanjwe.

15 Kandi dore, turakomeye, ntituzajya mu buretwa, cyangwa ngo dufatwe bunyago n’abanzi bacu; koko, kandi waratunganiwe mu gihugu, ndetse uzatunganirwa.

16 Dore, uwo mugabo ni uyu, tumushyize mu maboko yawe; ushobora kumukoresha icyo ubona gikwiye.

17 Kandi habayeho ko umwami Nowa yategetse ko Abinadi ajugunywa mu nzu y’imbohe; kandi ategeka ko abatambyi bikoranyiriza hamwe kugira ngo agirane inama na bo ku cyo yamukoresha.

18 Kandi habayeho ko babwiye umwami bati: Muzane hano kugira ngo dushobore kumubaza; nuko umwami ategeka ko yazanwa imbere yabo.

19 Maze batangira kumubaza, kugira ngo bamuvuguruze, kugira ngo bityo bashobore kugira ibyo bamurega; ariko yabasubije ashize amanga, kandi yahanganye n’ibibazo byabo byose, koko, baratangaye; kuko yahanganye nabo mu bibazo byabo byose, kandi abakoza isoni mu magambo yabo yose.

20 Kandi habayeho ko, umwe muri bo yamubwiye ati: Asobanura iki amagambo yanditswe, kandi yigishijwe n’abasogokuruza bacu, avuga ati:

21 Mbega ukuntu ari byiza ku misozi ibirenge by’uzanye ubutumwa bwiza; utangaza amahoro; uzanye ubutumwa bwiza y’ibyiza; utangaza agakiza; ubwira Siyoni, Imana Yawe iri ku ngoma;

22 Abarinzi bawe bazarangurura ijwi; hamwe n’ijwi bazaririmba; kuko bazibonera ijisho ku jisho ubwo Nyagasani azongera kugarura Siyoni;

23 Nimusagwe n’umunezero; muririmbire hamwe mwebwe matongo ya Yerusalemu; kuko Nyagasani yahumurije abantu be, yacunguye Yerusalemu;

24 Mbese Nyagasani yahinnye ukuboko kwe gutagatifu mu maso y’amahanga yose, kandi impera zose z’isi zizabona agakiza k’Imana yacu?

25 Nuko ubwo Abinadi yarababwiye ati: Harya muri abatambyi, kandi mukajijisha ko mwigisha aba bantu, kandi ko musobanukiwe roho w’ubuhanuzi, none nyamara murifuza ko mbamenyesha icyo ibi bintu bisobanura?

26 Ndababwira, ishyano rirabagwiriye kuko mugoreka inzira za Nyagasani! Kuko niba musobanukiwe ibi bintu ntimwabibigishije; kubera iyo mpamvu, mwagoretse inzira za Nyagasani.

27 Ntimwagize umwete mu mitima yanyu kugira ngo musobanukirwe; kubera iyo mpamvu, ntimwabaye abanyabwenge. None se ubwo, ni iki mwigisha aba bantu?

28 Nuko baravuze bati: Twigisha itegeko rya Mose.

29 Maze arongera arababwira ati: Niba mwigisha itegeko rya Mose se ni kuki mutaryubahiriza? Kuki mwerekeza imitima yanyu ku butunzi? Kuki mukora ubusambanyi kandi mupfusha ubusa imbaraga zanyu muri za maraya, koko, maze mugatuma aba bantu bakora icyaha, kugeza aho Nyagasani akenera kunyohereza ngo mpanure nshinja aba bantu, koko, ndetse ikibi giteye inkeke kuri aba bantu?

30 Mbese ntimuzi ko mvuga ukuri? Koko, muzi ko mvuga ukuri; kandi mukwiriye guhinda umushyitsi imbere y’Imana.

31 Kandi hazabaho ko muzakubitwa kubera ubukozi bw’ibibi bwanyu, kuko mwavuze ko mwigisha itegeko rya Mose. Mbese ni iki muzi cyerekeye amategeko ya Mose? Mbese agakiza kaje kubw’itegeko rya Mose? Murabivugaho iki?

32 Kandibarasubije maze bavuga ko agakiza kaje kubw’itegeko rya Mose.

33 Ariko ubwo Abinadi yarababwiye ati: Nzi ko nimwubahiriza amategeko y’Imana muzakizwa; koko, nimwubahiriza amategeko Nyagasani yashyikirije Mose ku musozi wa Sinayi, avuga ati:

34 Ndi Nyagasani Imana yawe, wabavanye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa.

35 Ntukagire indi Mana mu maso yanjye.

36 Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho iyo ari yo yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka.

37 Ubwo Abinadi arababwira ati: Mbese ibi byose mwarabikoze? Ndababwira, Oya, ntabwo mwabikoze. None se mwigishije aba bantu ko bakwiriye gukora ibi bintu byose? Ndababwira, Oya, ntabwo mwabikoze.