Igice cya 4
Umwami Benyamini akomeza ijambo rye—Agakiza kaza kubera Impongano—Mwiringire Imana kugira ngo mukizwe—Mukomeze ukubabarirwa kw’ibyaha byanyu binyuze mu ukwiringira—Muhe ku byo mutunze abakene—Mukore ibintu byose mu bushishozi n’ubwitonzi. Ahagana 124 M.K.
1 Nuko ubwo, habayeho ko ubwo umwami Benyamini yari amaze kuvuga amagambo yahawe n’umumarayika wa Nyagasani, yazengurukije amaso ye mu mbaga, kandi dore baguye hasi, kuko ugutinya Nyagasani kwabajeho.
2 Kandi bibonye ubwabo muri kamere muntu yabo bwite, ndetse barutwa n’umukungugu w’isi. Kandi bose basakurije rimwe, bavuga bati: O gira impuhwe, kandi ukoreshe amaraso y’impongano ya Kristo kugira ngo dushobore guhabwa imbabazi z’ibyaha byacu, maze imitima yacu isukurwe; kuko twiringira Yesu Kristo, Umwana w’Imana, waremye ijuru n’isi, n’ibintu byose; uzamanukira mu bana b’abantu.
3 Kandi habayeho ko nyuma y’uko bari bamaze kuvuga aya magambo Roho wa Nyagasani yaje kuri bo, nuko buzura umunezero, kubera ko bari bahawe ukubabarirwa kw’ibyaha byabo, kandi bafite amahoro y’umutimanama, kubera ukwizera guhebuje bari bafite muri Yesu Kristo uzaza, bijyanye n’amagambo umwami Benyamini yababwiye.
4 Kandi umwami Benyamini yongeye gufungura akanwa ke maze atangira kubabwira, avuga ati: Nshuti zanjye n’abavandimwe banjye, bwoko bwanjye n’abantu banjye, ndashaka kongera kubasaba kwitonda, kugira ngo mushobore kumva no gusobanukirwa amagambo yanjye asigaye ngiye kubabwira.
5 Kuko dore, niba ubumenyi bw’ubwiza bw’Imana muri iki gihe bwarabakanguyemo icyiyumviro cy’ukutagira umumaro kwanyu, n’ukutagira agaciro n’imimerere yaguye—
6 Ndababwira, niba mwaramenye ubwiza bw’Imana, n’ububasha bwayo butagereranywa, n’ubushishozi bwayo, n’ukudacogora kwayo, n’ukwihanganira abana b’abantu kwayo; ndetse n’impongano yateguwe uhereye ku iremwa ry’isi, kugira ngo kubw’ibyo agakiza gashobore kugera ku uzashyira ukwizera kwe muri Nyagasani, kandi agire umwete mu kubahiriza amategeko ye, kandi akomeze mu kwizera ndetse kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe, ndavuga ubuzima bw’umubiri upfa—
7 Ndavuga, ko uyu ari we muntu wakira agakiza, binyuze mu mpongano yari yarateguwe uhereye ku iremwa ry’isi ku nyokomuntu yose, yahozeho uhereye ku kugwa kwa Adamu, cyangwa uriho, cyangwa uzabaho, ndetse kugeza ku mperuka y’isi.
8 Kandi ubu nibwo buryo agakiza kabonekamo. Kandi nta kandi gakiza uretse aka kavuzweho; nta n’ubundi buryo umuntu yakirizwamo uretse uburyo nababwiye.
9 Mwemere Imana; mwemere ko iriho, kandi ko yaremye ibintu byose, haba mu ijuru cyangwa ku isi; mwemere ko ifite ubushishozi bwose, n’ububasha bwose, haba mu ijuru cyangwa ku isi; mwizere ko umuntu atasobanukirwa ibintu byose Imana ishobora gusobanukirwa.
10 Kandi byongeye, mwizere ko mugomba kwihana ibyaha byanyu kandi mubyange, nuko mwicishe bugufi imbere y’Imana; kandi musabe nta buryarya bw’umutima kugira ngo izabababarire; kandi ubu niba mwizera ibi bintu byose murebe ko mubikora.
11 Kandi ndongera kubabwira nk’uko nabibabwiye mbere, ko uko mwamenye ikuzo ry’Imana, cyangwa niba mwaramenye ubwiza bwayo kandi mwarasogongeye ku rukundo rwayo, kandi mwarahawe ukubabarirwa kw’ibyaha byanyu, byatumye mugira uwo munezero ukomeye bihebuje muri roho zanyu, ni nk’uko nshaka ko mwibuka, kandi igihe cyose mugahorana urwibutso, ubuhangange bw’Imana, n’ukutagira umumaro kwanyu, n’ubwiza bwayo n’ukwihanganira mwebwe, biremwa bitagira agaciro, maze mwiyoroshye ndetse mu ndiba z’ubwiyoroshye, mutabaze izina rya Nyagasani buri munsi, kandi muhagarare mushikamye mu kwizera kw’ugiye kuza, wavuzwe n’akanwa k’umumarayika.
12 Kandi dore, ndababwira ko nimukora ibi muzanezerwa buri gihe, kandi mukuzuzwa urukundo rw’Imana, kandi buri gihe mugahorana ukubabarirwa kw’ibyaha byanyu; maze mukure mu bumenyi bw’ikuzo ry’uwabaremye, cyangwa mu bumenyi bw’ikiri cyo kandi cy’ukuri.
13 Kandi ntimuzagira umutima wo gutukana, ahubwo uwo kubana amahoro, no guha buri muntu ibijyanye n’icyo akwiriye.
14 Kandi ntimuzemera ko abana banyu bicwa n’inzara, cyangwa bambara ubusa; nta n’ubwo muzabemerera kwica amategeko y’Imana, no kurwana no gutongana, no gukorera sekibi, ari we shebuja w’icyaha, cyangwa ari we roho mbi yavuzwe n’abasogokuruza bacu, we mwanzi w’ubukiranutsi bwose.
15 Ahubwo muzabigisha kugendera mu nzira z’ukuri no kwitonda; muzabigisha gukundana, no gufashanya.
16 Ndetse, mwebwe ubwanyu muzatabare abakeneye gutabarwa; muzahe ku mutungo wanyu abari mu bukene; kandi ntimuzihanganira ko umusabirizi asabira ubusa, maze ngo mumwirukane ajye kwipfira.
17 Ahari muzavuga muti: Umuntu yikururiye ubutindi bwe; nicyo gituma nzahina akaboko kanjye, maze sinzahe ku biryo byanjye, cyangwa ngo nsangire nawe ku mutungo wanjye kugira ngo atababara, kuko ibihano bye ari intabera—
18 Ahubwo ndababwira, O muntu, uwo ari we wese ukora ibi niwe ufite impamvu ikomeye yo kwihana; kandi keretse niyihana ibyo yakoze, naho ubundi azarimbuka iteka ryose, kandi nta mwanya afite mu bwami bw’Imana.
19 Kuko dore, ese twese ntituri abasabirizi? Ese twese ntidutega amakiriro kuri Umwe, ari we Mana, kuko umutungo wose dufite, w’ibyo kurya n’imyambaro, n’uwa zahabu, n’uwa feza, n’uwo ubukire bwose dufite w’ubwoko bwose?
20 Kandi dore, ndetse no muri iki gihe, mwatabazaga izina rye, kandi musaba ukubabarirwa kw’ibyaha byanyu. None se yaba yaremeye ko mwasabiye ubusa? Oya; yabasutseho Roho yayo, maze ituma imitima yanyu yuzuzwa umunezero, kandi yatumye iminwa yanyu iceceka kugira ngo mutavuga, bityo umunezero wanyu wari uhebuje.
21 None ubwo, niba Imana, yabaremye, mukaba muyitezeho amakiriro y’ubuzima bwanyu n’ibyo mutunze byose n’abo muribo, ibaha icyo ari cyo cyose muyisabye gikwiriye, mwizeye, mwemera ko muzakibona, O noneho, mukwiriye rwose gusangira ibyo mufite.
22 Kandi niba mucira urubanza umuntu ubasaba ku byo mutunze kugira ngo adapfa, maze mukamuciraho iteka, mwebwe muzacirwaho iteka bingana iki kubera kwihambiraho ibyo mutunze, bitari n’ibyanyu ahubwo by’Imana, ari yo nyiri ubugingo bwanyu; kandi nyamara mutarabisabye, cyangwa ngo mwihane ibintu mwakoze.
23 Ndababwira, ishyano ribe kuri uwo muntu, kuko ibyo atunze bizarimbukana na we; kandi ubu, ndabwira ibi bintu abatunzi bijyanye n’ibintu by’iyi si.
24 Kandi byongeye, ndabwira abakene, mwebwe mudafite kandi nyamara mufite ibihagije, kugira ngo mubeho umunsi ku munsi; ndavuga mwebwe mwese mwima abasabiriza, kuko ntacyo mufite; ndashaka ko mwibwira mu mitima yanyu muti: Ntacyo ntanga kubera ko ntacyo mfite, ariko iyo ngira nari gutanga.
25 Kandi ubu, niba mwibwira ibi mu mitima yanyu murakomeza kuba nta mugayo, naho ubundi mwacirwaho iteka; kandi ugucirwaho iteka kwanyu gufite ishingiro kuko mwifuza n’ibyo mutarahabwa.
26 Kandi ubu, kubw’ibi bintu nababwiye—ni ukuvuga, kubw’ugukomeza ukubabarirwa ibyaha byanyu umunsi ku munsi, kugira ngo mushobore kugenda imbere y’Imana nta mugayo—nifuza ko mwasangira ibyo mutunze n’abakene, buri muntu bijyanye n’ibyo afite, nko kugaburira abashonje, kwambika abambaye ubusa, gusura abarwayi no kubaha ibibazahura haba ibya roho cyangwa iby’umubiri, bijyanye ibyo bifuza.
27 Kandi murebe ko ibi bintu byose byakozwe mu bushishozi n’ubwitonzi; kuko si ngombwa ko umuntu yiruka cyane kurusha uko imbaraga ze zingana. Kandi byongeye, ni ngombwa ko yagira umwete, kugira ngo azatsindire igihembo; kubera iyo mpamvu, ibintu byose bigomba gukorwa mu bwitonzi.
28 Kandi ndifuza ko mwakwibuka, ko uwo ari we wese muri mwe utira ikintu umuturanyi we agomba kugarura icyo yatiye, nk’uko yabyiyemeje, cyangwa se bitabaye ibyo uzaba ukoze icyaha; kandi wenda uzatuma umuturanyi wawe nawe akora icyaha.
29 Kandi nsoza, sinashobora kubabwira ibintu byose mwakoreramo icyaha; kuko hariho inzira zitandukanye n’uburyo, ndetse byinshi cyane ku buryo ntashobora kubibara.
30 Ariko ibi nibyo nshoboye kubabwira, kugira ngo nimutireba neza ubwanyu, n’ibitekerezo byanyu, n’amagambo yanyu, n’ibikorwa byanyu, nuko ngo mwitondere amategeko y’Imana, kandi mukomeze kwizera ibyo mwumvise byerekeye ukuza kwa Nyagasani wacu, ndetse kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwanyu, mugomba kuzarimbuka. None ubu, O muntu, ibuka, kandi utarimbuka.