Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 22


Igice cya 22

Imigambi ikorwa kugira ngo abantu batangire guhunga uburetwa bw’Abalamani—Abalamani basindishwa—Abantu bahunga, bagasubira i Zarahemula, maze bagategekwa n’Umwami Mosaya. Ahagana 121–120 M.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko Amoni n’umwami Limuhi batangiye kugisha inama abantu uko bazigobotora uburetwa; nuko ndetse bategeka ko abantu bose bikoranyiriza hamwe; maze ibi babikora kugira ngo bashobore kugira ijwi rya rubanda ku byerekeye iki kibazo.

2 Kandi habayeho ko batashoboraga kubona inzira yo kwigobotora uburetwa, keretse iyo bafata abagore babo n’abana, n’imikumbi yabo, n’amashyo yabo, n’amahema yabo, maze bakajya mu gasi; kuko Abalamani bari benshi cyane, ntibyari gushobokera abantu ba Limuhi kurwana na bo, kubera ko batekerezaga kwigobotora uburetwa kubw’inkota.

3 Kandi habayeho ko Gidiyoni yagiye maze ahagarara imbere y’umwami, nuko aramubwira ati: Ubu O mwami, kugeza ubu wumviye amagambo yanjye ibihe byinshi ubwo twabaga turwana n’abavandimwe bacu, Abalamani.

4 None ubu O mwami, niba utarambonyeho kuba umugaragu w’umupfu, cyangwa niba kugeza ubu warumvise amagambo yanjye mu rwego runaka, kandi akaba yaragufashije, ni nk’uko nifuza ko watega ugutwi amagambo yanjye ubungubu, kandi nzaba umugaragu wawe maze ngobotore aba bantu mu buretwa.

5 Kandi umwami yamwemereye ko ashobora kuvuga. Maze Gidiyoni aramubwira ati:

6 Reba inzira y’inyuma, unyuze mu nkike y’inyuma, ku ruhande rw’inyuma rw’umurwa. Abalamani, cyangwa abarinzi b’Abalamani, nijoro baba basinze; kubera iyo mpamvu, reka twohereze itangazo muri aba bantu bose ko bakoranyiriza hamwe amashyo yabo n’imikumbi, kugira ngo babijyane mu gasi nijoro.

7 Kandi nzagenda nkurikije itegeko ryawe nuko nshyire Abalamani ikoro rya nyuma rya vino, maze basinde; nuko tuzanyure mu nzira y’ibanga ibumoso bw’inkambi yabo ubwo bazaba basinze kandi basinziriye.

8 Bityo tuzajyana n’abagore bacu n’abana bacu, imikumbi yacu, n’amashyo yacu mu gasi; maze tuzenguruke igihugu cya Shilomu.

9 Kandi habayeho ko umwami yumviye amagambo ya Gidiyoni.

10 Nuko umwami Limuhi ategeka ko abantu be bakoranyiriza imikumbi yabo hamwe; maze yoherereza ituro rya vino Abalamani; ndetse yohereza vino irenzeho, nk’impano kuri bo; maze banywa bisanzuye kuri vino umwami Limuhi yari yaboherereje.

11 Kandi habayeho ko abantu b’umwami Limuhi bagiye nijoro mu gasi n’imikumbi yabo n’amashyo yabo, maze bazenguruka igihugu cya Shilomu mu gasi, nuko berekeza inzira yabo mu gihugu cya Zarahemula, bayobowe na Amoni n’abavandimwe be.

12 Kandi bajyanye zahabu yabo yose, na feza, n’ibintu byabo by’agaciro, bashoboraga gutwara, ndetse n’ibyo kubatunga, mu gasi; nuko bakomeza urugendo rwabo.

13 Kandi nyuma yo kuba iminsi myinshi mu gasi bageze mu gihugu cya Zarahemula, maze bajya mu bantu ba Mosaya, nuko bahinduka abayoboke be.

14 Kandi habayeho ko Mosaya yabakiriye n’umunezero; ndetse yakira inyandiko zabo, ndetse n’inyandiko zari zarabonywe n’abantu ba Limuhi.

15 Kandi ubwo habayeho ko ubwo Abalamani bari bamaze kubona ko abantu ba Limuhi bavuye mu gihugu nijoro, bohereje ingabo mu gasi kubakurikira;

16 Kandi nyuma y’uko bari bamaze kubakurikira iminsi ibiri, ntibashoboye gukurikira ukundi amarari yabo; kubera iyo mpamvu bazimiriye mu gasi.