Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 11


Igice cya 11

Umwami Nowa ategekana ubugome—Yishimisha mu buzima bw’akavuyo hamwe n’abagore be n’inshoreke—Abinadi ahanura ko abantu bazajyanwa mu buretwa—Ubuzima bwe bushakwa n’Umwami Nowa. Ahagana 160–150 M.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko Zenifu yahaye ubwami Nowa, umwe mu bahungu be; kubera iyo mpamvu Nowa yatangiye kuba ku ngoma mu kigwi cye; kandi ntiyagenderaga mu nzira za se.

2 Kuko dore, ntiyubahirizaga amategeko y’Imana, ahubwo yagenderaga mu byifuzo by’umutiwa we bwite. Kandi yari afite abagore benshi n’inshoreke. Kandi yategetse abantu be gukora icyaha, maze bakora icyari ikizira mu maso ya Nyagasani. Koko, kandi bakoze ubusambanyi n’ubwoko bwose bw’ubugome.

3 Kandi yashyizeho umusoro w’icya gatanu cy’ibyo batunze byose, icya gatanu cya zahabu yabo n’icya feza yabo, n’icya gatanu cy’amabuye yabo abengerana, n’icy’umuringa wabo utukura, n’icy’umuringa n’ubutare bwabo; n’icya gatanu cy’umukumbi wabo ubyibushye; ndetse n’icya gatanu cy’impeke zabo zose.

4 Kandi ibi byose yabifataga kugira ngo yibesheho ubwe, n’abagore be n’inshoreke ze; ndetse n’abatambyi be, n’abagore babo n’inshoreke zabo; kandi yari yarahinduye ibikorwa by’ubwami.

5 Kuko yashyize hasi abatambyi bose bari barejejwe na se, maze yeza abashya mu kigwi cyabo, b’ubwoko bw’abikakaza mu bwirasi bw’imitima yabo.

6 Koko, kandi uko niko bashyigikirwaga mu bunebwe bwabo, no mu gusenga ibigirwamana byabo, no mu busambanyi bwabo, n’imisoro umwami Nowa yashyize ku bantu be; bityo abantu barakoraga bikabije kugira ngo bashyigikire ubukozi bw’ibibi.

7 Koko, ndetse bahindutse abasenga ibigirwamana, kubera ko bari barabeshywe n’amagambo y’ubusabusa kandi y’ubushukanyi y’umwami n’abatambyi; kuko bababwiraga ibintu bireshyareshya

8 Kandi habayeho ko umwami Nowa yubatse inyubako nyinshi nziza cyane kandi nini; nuko azitakisha imitako myiza cyane y’ibiti, n’ubwoko bwose bw’ibintu by’agaciro kanini, bya zahabu, n’ibya feza, n’iby’ubutare, n’iby’umuringa, n’iby’amabuye abengerana, n’iby’umuringa utukura;

9 Ndetse yiyubakiye ingoro nini, n’intebe y’ubwami hagati muri yo, byose byari ibyo mu biti byiza cyane kandi yari itatswe na zahabu na feza n’ibintu by’agaciro kanini.

10 Ndetse yategetse ko abakozi be bagomba gukora ubukorikori bwose bw’imitako ku nkuta z’ingoro, y’ibiti byiza cyane, n’iy’umuringa utukura, n’iyumuringa.

11 Kandi intebe zari zaragenewe abatambyi bakuru, zari hejuru y’izindi ntebe zose, yarazitakishije zahabu iyunguruye; kandi yarategetse ko urukuta rugera ku gituza rwubakwa imbere yabo, kugira ngo bashobore kurambikaho imibiri yabo n’amaboko yabo mu gihe bazaba babwira amagambo abeshya kandi y’ubusabusa abantu be.

12 Kandi habayeho ko yubatse umunara hafi y’ingoro; koko, umunara muremure cyane, ndetse muremure ku buryo yashobora guhagarara ku gasongero kawo maze akabona igihugu cya Shilomu, ndetse n’igihugu cya Shemuloni, cyari gifitwe n’Abalamani; kandi agashobora ndetse no kureba hejuru y’igihugu cyose kibakikije.

13 Kandi habayeho ko yategetse ko inyubako nyinshi zubakwa mu gihugu cya Shilomu, kandi ategeka ko umunara muremure wubakwa ku gasozi kari haruguru y’igihugu cya Shilomu; kakaba kari karabaye ubuhungiro bw’abana ba Nefi igihe bahungaga igihugu; kandi ibyo yabikoreshaga ubukire yabonye kubw’imisoro y’abantu be.

14 Kandi habayeho ko yashyize umutima we ku butunzi bwe, kandi apfusha ubusa igihe cye mu buzima bw’akavuyo hamwe n’abagore be n’inshoreke ze; ndetse n’abatambyi be bapfushije ubusa igihe cyabo hamwe n’amahabara.

15 Kandi habayeho ko yateye imizabibu hirya no hino mu gihugu; nuko yubaka inzengero za vino, maze akora vino ku bwinshi; kandi kubera iyo mpamvu yahindutse umunywi wa vino, ndetse n’abantu be.

16 Kandi habayeho ko Abalamani batangiye gutera abantu be, bacye bacye, maze babicira mu mirima yabo, no mu gihe babaga baragiye imikumbi yabo.

17 Nuko umwami Nowa yohereza abarinzi kuzenguruka igihugu ngo bakomeze babirukane; ariko ntiyohereza umubare uhagije, nuko Abalamani barabatera maze barabica, kandi batwara myinshi mu mikumbi yabo hanze y’igihugu; uko niko Abalamani batangiye kubarimbura, no gukoresha urwango rwabo kuri bo.

18 Kandi habayeho ko umwami Nowa yohereje ingabo ze kubarwanya, kandi basubijwe inyuma, cyangwa babasubije inyuma igihe gito; kubera iyo mpamvu, bagarutse banezejwe n’amasahu yabo.

19 Kandi ubwo, kubera iyi ntsinzi ikomeye bishyize hejuru mu bwirasi bw’imitima yabo; birataga imbaraga zabo bwite, bavuga ko mirongo itanu babo bashobora guhangana n’ibihumbi by’Abalamani; kandi uko ni ko birataga, kandi bashimishwaga n’amaraso, n’imenwa ry’amaraso y’abavandimwe babo, kandi ibi kubera ubugome bw’umwami wabo n’abatambyi.

20 Kandi habayeho ko hari umugabo muri bo witwaga Abinadi; nuko abazengurukamo, maze atangira guhanura, avuga ati: Dore, niko Nyagasani avuga, kandi niko yantegetse, avuga ati: Genda, maze ubwire aba bantu, ni uko Nyagasani avuga—Ishyano riguye kuri aba bantu, kuko nabonye ibizira byabo, n’ubugome bwabo, n’ubusambanyi bwabo; kandi keretse bihannye naho ubundi nzabagenderera mu burakari bwanjye.

21 Kandi keretse bihannye kandi bagahindukirira Nyagasani Imana yabo, dore, nzabagabiza amaboko y’abanzi babo; koko, kandi bazashyirwa mu buretwa; maze bazababazwe n’ukuboko kw’abanzi babo.

22 Kandi hazabaho ko bazamenya ko ndi Nyagasani Imana yabo, kandi ndi Imana ifuha, mpora ubukozi bw’ibibi bw’abantu banjye.

23 Kandi hazabaho ko uretse kuba aba bantu bakwihana kandi bagahindukirira Nyagasani Imana yabo, bazashyirwa mu buretwa; kandi nta n’umwe uzabagobotora, keretse ari Nyagasani Imana Ishoborabyose.

24 Koko, kandi hazabaho ko ubwo bazantakambira nzatinda kumva ugutakamba kwabo; koko, kandi nzabemerera ko bakubitwa n’abanzi babo.

25 Kandi keretse nibihana bambaye ibigunira kandi bisize ivu, nuko bagatakambira Nyagasani Imana yabo bivuye inyuma, sinzumva amasengesho yabo, nta n’ubwo nzabagobotora mu mibabaro yabo; Kandi ni uko Nyagasani avuga, kandi ni uko yantegetse.

26 Ubwo habayeho ko ubwo Abinadi yari amaze kubabwira aya magambo bamugiriye uburakari, maze bashaka kumwambura ubuzima bwe; ariko Nyagasani amugobotora mu maboko yabo.

27 Ubwo igihe umwami Nowa yari amaze kumva iby’ayo magambo Abinadi yari amaze kubwira abantu, nawe yagize umujinya; maze aravuga ati: Abinadi ni nde, ku buryo njyewe n’abantu banjye twacirwa urubanza nawe, cyangwa Nyagasani ni nde, uzazana ku bantu banjye umubabaro ukomeye utyo?

28 Mbategetse kunzanira Abinadi hano, kugira ngo mwice, kuko yavuze ibi bintu ko azakongeza mu bantu banjye uburakari umwe ku wundi, nuko azamure impaka mu bantu banjye; niyo mpamvu mwica.

29 Ubwo amaso y’abantu yari yahumwe; kubera iyo mpamvu, banangiye imitima yabo ku magambo ya Abinadi, maze bashaka uhereye icyo gihe na nyuma y’aho kumufata. Kandi umwami Nowa yanangiye umutima we ku ijambo rya Nyagasani, maze ntiyihana iby’ibikorwa bye bibi.