Igice cya 7
Amoni abona igihugu cya Lehi-Nefi, aho Limuhi yari umwami—Abantu ba Limuhi bari mu buretwa bw’Abalamani—Limuhi avuga amateka yabo—Umuhanuzi (Abinadi) yari yarahamije ko Kristo ari Imana na Se w’ibintu byose—Ababiba umwanda basarura serwakira, naho abiringira Nyagasani bazatabarwa. Ahagana 121 M.K.
1 Kandi ubwo, habayeho ko nyuma y’uko umwami Mosaya yari amaze kugira amahoro arambye mu gihe cy’imyaka itatu, yifuje kumenya ibyerekeye abantu bagiye gutura mu gihugu cya Lehi-Nefi, cyangwa mu murwa wa Lehi-Nefi; kuko abantu be ntacyo bari barabumviseho uhereye ku gihe baviriye mu gihugu cya Zarahemula; kubera iyo mpamvu, baramujujubije n’ibibazo byabo.
2 Kandi habayeho ko umwami Mosaya yemeye ko cumi na batandatu bo mu bagabo babo b’intarumikwa bazamukira mu gihugu cya Lehi-Nefi, kubaririza ibyerekeye abavandimwe babo.
3 Kandi habayeho ko ku munsi ukurikiraho batangiye kuzamuka, bajyanye na wa wundiAmoni, kubera ko yari umugabo w’intarumikwa kandi w’umunyembaraga, wakokomokaga muri Zarahemula; ndetse yari umuyobozi wabo.
4 Kandi ubwo, ntibari bazi inzira bagombaga kunyuramo mu gasi kugira ngo bazamukire mu gihugu cya Lehi-Nefi; kubera iyo mpamvu bazerereye iminsi myinshi mu gasi, ndetse iminsi mirongo ine niyo bamaze bazerera.
5 Nuko ubwo bari bamaze kuzerera iminsi mirongo ine bageze ku gasozi, kari mu majyaruguru y’igihugu cya Shilomu, maze aho bahabamba amahema yabo.
6 Nuko Amoni afata batatu mu bavandimwe be, kandi amazina yabo yari Amaleki, Helemu, na Hemu, maze bamanukira mu gihugu cya Nefi.
7 Kandi dore, bahuye n’umwami w’abantu bari mu gihugu cya Nefi, no mu gihugu cya Shilomu; kandi bagoswe n’uburinzi bw’umwami, nuko barafatwa, kandi barabohwa, maze bashyirwa mu nzu y’imbohe.
8 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze iminsi ibiri mu nzu y’imbohe bongeye kujyanwa imbere y’umwami, kandi iminyururu yabo yari yadohowe; nuko bahagarara imbere y’umwami, maze bemererwa, cyangwa ahubwo bategekwa, ko basubiza ibibazo ababaza.
9 Maze arababwira ati: Dore, ndi Limuhi, umuhungu wa Nowa, wari umuhungu wa Zenifu, waturutse mu gihugu cya Zarahemula kugira ngo aragwe iki gihugu, cyari igihugu cy’abasogokuruza babo, wagizwe umwami n’ijwi rya rubanda.
10 Kandi ubu, ndifuza kumenya impamvu mwashize amanga yo kuza hafi y’inkuta z’uyu murwa, mu gihe njyewe, ubwanjye, nari kumwe n’abarinzi banjye inyuma y’irembo?
11 Kandi ubu, kubera iyo mpamvu nemeye ko mugomba kurindwa, kugira ngo nshobore kubaririza ibyanyu, naho ubundi mba nategetse ko abarinzi banjye babica. Mwemerewe kuvuga.
12 Kandi ubwo, ubwo Amoni yabonaga ko yemerewe kuvuga, yigiye imbere nuko yunama imbere y’umwami; maze arongera arahaguruka aravuga ati: O mwami, ndashimira cyane imbere y’Imana uyu munsi ko nkiri muzima, kandi nkaba nemerewe kuvuga; kandi ndagerageza kuvuga nshize amanga;
13 Kuko nzi neza ko iyo uba wamenye utari kuba wemeye ko nambikwa iyi minyururu. Kuko ndi Amoni, kandi nkomoka muri Zarahemula, kandi nazamutse mu gihugu cya Zarahemula kugira ngo mbaririze ibyerekeye abavandimwe bacu, Zenifu yavanye muri kiriya gihugu.
14 Kandi ubwo, habayeho ko nyuma y’uko Limuhi yari amaze kumva amagambo ya Amoni, yishimye bihebuje, maze aravuga ati: Ubu, menye by’ukuri ko abavandimwe banjye bahoze mu gihugu cya Zarahemula bakiriho. None ubu, ndanezerewe; kandi ejo nzategeka ko abantu banjye banezererwa nabo.
15 Kuko dore, turi mu buretwa bw’Abalamani, kandi ducibwa umusoro uruhije kwihanganirwa. Kandi ubu, dore, abavandimwe bacu bazatugobotora mu buretwa bwacu, cyangwa amaboko y’Abalamani, kandi tuzaba abacakara babo; kuko biraruta ko twaba abacakara b’Abanefi kuruta kwishyura ikoro umwami w’Abalamani.
16 Kandi ubwo, umwami Limuhi yategetse abarinzi be ko batongera kuboha Amoni cyangwa abavandimwe be, ahubwo abategeka ko bajya ku gasozi kari mu majyaruguru ya Shilomu, nuko bakazana abavandimwe babo mu mujyi, kugira ngo bityo bashobore kurya, no kunywa, no kuruhuka imirimo y’urugendo rwabo; kuko bagowe n’ibintu byinshi; bishwe n’inzara, inyota, n’umunaniro.
17 Kandi ubwo, habayeho bukeye bwaho ko umwami Limuhi yohereje itangazo mu bantu be bose, kugira ngo bityo bashobore kwikoranyirirza hamwe ku ngoro y’Imana, kugira ngo bumve amagambo yashakaga kubabwira.
18 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze kwikoranyiriza hamwe yababwiye muri ubu buryo, avuga ati: O mwebwe, bantu banjye, mwubure imitwe yanyu maze muhumure; kuko dore, igihe kiri hafi, cyangwa ntikiri kure cyane, ubwo tutazongera kugengwa n’abanzi bacu, nubwo intambara zacu nyinshi, zabaye impfabusa; nyamara ndizera ko hasigaye intambara ihamye igomba kurwanwa.
19 Kubera iyo mpamvu, nimwubure imitwe yanyu, nuko munezerwe, maze mushyire amizero yanyu muri iyo Mana yari Imana ya Aburahamu, na Isaka, na Yakobo; ndetse, iyo Mana yavanye abana ba Isirayeli mu gihugu cya Egiputa, nuko igatuma banyura mu Nyanja Itukura ku butaka bwumye, maze ikabagaburira manu kugira ngo badatikirira mu gasi; n’ibintu birenze byinshi yabakoreye.
20 Kandi byongeye, iyo Mana nyine yavanye abasogokuruza bacu mu gihugu cya Yerusalemu, maze irinda kandi isigasira abantu bayo ndetse kugeza ubu; kandi dore, ni ukubera ubukozi bw’ibibi bwacu n’ibizira yatuzanye mu buretwa.
21 None mwebwe mwese muri abahamya uyu munsi, ko Zenifu, wagizwe umwami w’aba bantu, yari ahebuje kuba umunyamurava kugira ngo aragwe igihugu cy’abasogokuruza be, kubera iyo mpamvu yari yarabeshywe n’uburiganya n’ubucakura bw’umwami Lamani, wari waragiranye isezerano n’umwami Zenifu, kandi wari warashyize mu maboko ye imitungo y’igice cy’igihugu, cyangwa ndetse umurwa wa Lehi-Nefi, n’umurwa wa Shilomu; n’igihugu kibikikije—
22 Kandi yakoze ibi byose, kubera umugambi umwe wo kuzana aba abantu guhakwa cyangwa mu buretwa. None dore, twebwe muri iki gihe twishyura ikoro umwami w’Abalamani ringana n’icya kabiri cy’ibigori byacu, na sayiri yacu, ndetse impeke zacu zose z’ubwoko bwose, n’icya kabiri cy’urwunguko rw’umukumbi wacu n’amashyo yacu; ndetse icya kabiri cy’ibyo dufite cyangwa dutunze umwami w’Abalamani arakitwaka, cyangwa ubuzima bwacu.
23 None se ubu, ibi ntibigoranye kubyihanganira? None se uyu siwo, mubabaro wacu, ukomeye? Kandi dore, impamvu ikomeye idutera gutaka.
24 Koko, ndababwira, impamvu dufite zidutera gutaka zirakomeye; kuko nimurebe uko abavandimwe bacu bishwe bangana, n’amaraso yabo yamenewe ubusa, kandi byose kubera ubukozi bw’ibibi.
25 Kuko iyo aba bantu batagwa mu gicumuro Nyagasani ntaba yaremeye ko iki kibi gikomeye kitugeraho. Ariko dore, ntibumvira amagambo ye; ahubwo bahagurukije amakimbirane muri bo, ndetse cyane ku buryo bamenanye amaraso ubwabo.
26 Kandi umuhanuzi wa Nyagasani baramwishe; koko, umuntu watoranyijwe w’Imana, wababwiye iby’ubugome bwabo n’ibizira, kandi wahanuye iby’ibintu byinshi bigiye kuza, koko, ndetse ukuza kwa Kristo.
27 Kandi kubera ko yababwiye ko Kristo yari Imana, Se w’ibintu byose, kandi akavuga ko azafata ishusho y’umuntu, kandi ikazaba ishusho umuntu yaremwemo mu ntangiriro; cyangwa mu yandi magambo, yavuze ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana, kandi ko Imana izamanukira mu bana b’abantu, nuko igafata umubiri n’amaraso, maze ikaza mu isi—
28 Kandi ubu, kubera ko yavuze ibi, baramwishe; kandi bakoze ibintu byinshi birenzeho byabamanuriyeho umujinya w’Imana. Kubera iyo mpamvu, ni nde watangazwa n’uko bari mu buretwa, kandi ko bakubiswe n’imibabaro ishavuje?
29 Kuko dore, Nyagasani yaravuze ati: Ntabwo nzatabara abantu banjye ku munsi w’igicumuro cyabo; ahubwo nzazitira inzira zabo kugira ngo badatunganirwa; kandi ibikorwa byabo bizamera nk’igisitaza imbere yabo.
30 Kandi byongeye, yaravuze ati: Niba abantu banjye bazabiba umwanda bazasarurira umurama wawo muri serwakira; maze bibaviremo ubumara.
31 Kandi yarongeye aravuga ati: Niba abantu banjye bazabiba umwanda bazasarura umuyaga w’iburasirazuba, uzana ukurimbuka gutebutse.
32 None ubu, dore, isezerano rya Nyagasani ryaruzujwe, kandi mwarakubiswe muranababazwa.
33 Ariko nimugarukira Nyagasani n’umutima wiyemeje rwose, kandi mugashyira icyizere cyanyu muri we, maze mukamukorera n’ubwenge bwose, nimukora ibi, azabagobotora uburetwa bijyanye n’ugushaka kwe bwite n’ibimushimisha.