Igice cya 18
Aluma yigisha mu ibanga—Asobanura igihango cy’umubatizo kandi abatiriza mu mazi ya Morumoni—Ashinga Itorero rya Kristo kandi yimika abatambyi—Baritunga kandi bigisha abantu—Aluma n’abantu be bahungira Umwami Nowa mu gasi. Ahagana 147–145 M.K.
1 Kandi ubwo, habayeho ko Aluma, wari warahunze abagaragu b’umwami Nowa, yihannye ibyaha bye n’ubukozi bw’ibibi, nuko agendagenda mu bantu mu ibanga, maze atangira kwigisha amagambo ya Abinadi—
2 Koko, ibyerekeye ibizabaho, ndetse n’ibyerekeye umuzuko w’abapfuye, n’icungu y’abantu, yari kuzabaho binyuze mu bubasha, n’imibabaro, n’urupfu rwa Kristo, n’izuka rye n’izamuka mu ijuru.
3 Kandi abashatse bose kumva ijambo rye yarabigishije. Kandi yabigishirizaga mu ibanga, kugira ngo umwami atabimenya. Kandi benshi bemeye amagambo ye.
4 Kandi habayeho ko abenshi bamwemeye bakomereje ahantu hitwaga Morumoni, hari harahawe izina ryaho n’umwami, kubera ko hari mu mbibi z’igihugu cyari cyarandujwe, n’ibihe cyangwa mu bihe runaka bizwi, n’inyamaswa z’ishyamba.
5 Ubwo, i Morumoni hari isoko y’amazi y’urubogobogo, nuko Aluma ajyayo, kubera ko hari hafi y’ayo mazi igihuru cy’ibiti bitoya, aho yihishaga ku manywa abamuhigaga b’umwami.
6 Kandi habayeho ko benshi bamwemeye bajyanyweyo no kumva amagambo ye.
7 Kandi habayeho ko nyuma y’iminsi myinshi hariyo umubare munini wakoraniye hamwe aho hantu i Morumoni, kugira ngo bumve amagambo ya Aluma. Koko, bose abemeye ijambo rye bakoraniye hamwe, kugira ngo bamwumve. Nuko arabigisha, kandi ababwiriza ukwihana, n’ugucungurwa, n’ukwizera Nyagasani.
8 Kandi habayeho ko yababwiye ati: Dore, hano hari amazi ya Morumoni (kuko ni uko yitwaga) none ubu, nk’uko mwifuza kuza mu mukumbi w’Imana, kandi mukitwa abantu bayo, kandi mukaba mushaka kwikorerana imitwaro, kugira ngo ishobore kworoha;
9 Koko, kandi mukaba mushaka kurirana n’abarira; koko, no guhumuriza abakeneye ihumure, no guhagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose mwaba muri, ndetse kugeza ku rupfu, kugira ngo mushobore gucungurwa n’Imana, maze mubarirwe hamwe n’abo mu muzuko wa mbere, kugira ngo mushobore kugira ubugingo buhoraho—
10 Ubu ndababwira, niba ibi ari byo byifuzo by’imitima yanyu, mwabuzwa n’iki kubatizwa mu izina rya Nyagasani, nk’umuhamya imbere ye kugira ngo mugirane igihango na we, muzamukorere kandi mwubahirize amategeko ye, kugira ngo ashobore gusuka ku bwinshi Roho ye kuri mwebwe?
11 Kandi ubwo igihe abantu bari bamaze kumva aya magambo, bakomye amashyi kubera umunezero, maze bararangurura bati: Iki nicyo cyifuzo cy’imitima yacu.
12 Nuko ubwo habayeho ko Aluma yafashe Helamu, wari umwe mu ba mbere, maze aragenda ahagarara mu mazi, maze ararangurura, avuga ati: O Nyagasani, suka Roho wawe ku mugaragu wawe, kugira ngo ashobore gukora uyu murimo n’umutima utagatifuye.
13 Kandi ubwo yari amaze kuvuga aya magambo, Roho wa Nyagasani yari kuri we, nuko aravuga ati: Helamu, ndakubatije, kubera ko mfite ububasha buturutse ku Mana Ishoborabyose, nk’ubuhamya ko winjiye mu gihango cyo kumukorera kugeza upfuye kubw’umubiri upfa; kandi Roho wa Nyagasani agusukweho, kandi aguhe ubuzima buhoraho, binyuze mu ncungu ya Kristo, we yateguye uhereye ku iremwa ry’isi.
14 Nuko nyuma y’uko Aluma yari amaze kuvuga aya magambo, bombi Aluma na Helamu bibiye mu mazi; nuko baruburuka maze bava mu mazi banezerewe, kandi bari buzuye Roho.
15 Kandi byongeye, Aluma yafashe undi, nuko ajya ubwa kabiri mu mazi, maze aramubatiza nk’uwa mbere, gusa ntiyongeye kwiyibiza mu mazi.
16 kandi muri ubu buryo yabatije buri wese wagiye i Morumoni; kandi bari umubare uri hafi y’abantu magana abiri na bane; koko, kandi babatirijwe mu mazi ya Morumoni, kandi buzuye inema y’Imana.
17 Nuko bitwa itorero ry’Imana, cyangwa itorero rya Kristo, uhereye icyo gihe no hanyuma y’aho. Kandi habayeho ko uwo ari we wese wabatijwe kubw’ububasha n’ubutware by’Imana yongewe mu itorero ryayo.
18 Kandi habayeho ko Aluma, kubera ko yari afite ubutware buva ku Mana, yimitse abatambyi; ndetse n’umutambyi umwe kuri buri mirongo itanu mu mubare wabo kugira ngo bababwirize, kandi kugira ngo babigishe ibyerekeye ibintu bijyanye n’ubwami bw’Imana.
19 Maze abategeka ko ntacyo bazigisha uretse ibintu yabigishije, kandi byavuzwe n’akanwa k’abahanuzi batagatifu.
20 Koko, ndetse yabategetse ko nta kintu bagomba kwigisha uretse ukwihana n’ukwizera Nyagasani, wacunguye abantu be.
21 Kandi yabategetse ko nta makimbirane agomba kuba hagati y’umwe n’undi, ahubwo ko bagomba kurebera imbere rimwe, bafite ukwizera kumwe n’umubatizo umwe, bafite imitima yabo ibumbiye hamwe mu bumwe no mu rukundo umwe ku wundi.
22 Kandi uko niko yabategetse kubwiriza. Kandi uko niko bahindutse abana b’Imana.
23 Kandi yabategetse ko bagomba kubahiriza umunsi w’isabato, no kuwutagatifuza, ndetse buri munsi bagomba guha amashimwe Nyagasani Imana yabo.
24 Ndetse yabategetse ko abatambyi yashyizeho bagomba gukoresha amaboko yabo bwite kugira ngo bitunge ubwabo.
25 Kandi hariho umunsi umwe buri cyumweru wari waratoranyijwe kugira ngo bakoranyirize hamwe maze bigishe abantu, kandi baramye Nyagasani Imana yabo, ndetse, kenshi uko babibasha, bakiteranyiriza hamwe.
26 Kandi abatambyi ntibagombaga gutungwa n’inkunga y’abantu; ahubwo kubera umurimo wabo bagombaga kwakira inema y’Imana, kugira ngo bashobore gukomerera muri Roho, bafite ubumenyi bw’Imana, kugira ngo bashobore kwigishanya ububasha n’ubushobozi buturuka ku Mana.
27 Kandi byongeye Aluma yategetse ko abantu b’itorero bagomba gutanga ku mutungo wabo, buri wese hakurikijwe icyo afite; niba afite byinshi bisagirana yagombaga gutanga byinshi bisagirana; kandi ufite bikeya gusa, yagombaga kubazwa bikeya gusa; naho udafite yagombaga guhabwa.
28 Nuko uko niko bagombaga gutanga ku mutungo wabo ku bushake bwabo bwite n’ibyifuzo byiza ku Mana, no kuri abo batambyi bakennye, koko, no kuri buri mukene, wambaye ubusa.
29 Kandi ibi yabibabwiye, kubera ko yari abitegetswe n’Imana; nuko bagenda bemye imbere y’Imana, bahana umwe n’undi haba iby’umubiri cyangwa ibya roho hakurikijwe ibyo bakeneye byose n’ibyo bashaka.
30 Nuko ubwo habayeho ko ibi byose byakorewe i Morumoni, koko, hafi y’amazi ya Morumoni; mu ishyamba ryari hafi y’amazi ya Morumoni; koko, ahantu hitwa Morumoni, amazi ya Morumoni, ishyamba rya Morumoni, byari byiza rwose mu maso y’abo bahamenyeye Umucunguzi wabo; koko, kandi bahirwa cyane, kuko bazamuririmbira bamusingize ubuziraherezo.
31 Kandi ibi bintu byakorewe mu mbibi z’igihugu, kugira ngo bitazamenyekana ku mwami.
32 Ariko dore, habayeho ko umwami, kubera ko yari amaze kubona urujya n’uruza mu bantu, yohereje abagaragu be kubacunga. Kubera iyo mpamvu ku munsi bari biteranyirije hamwe ngo bumve ijambo rya Nyagasani batahuwe n’ umwami.
33 Nuko ubwo umwami yavuze ko Aluma yarimo gukongeza mu bantu kumwigomekaho; kubera iyo mpamvu yohereje ingabo ze kubarimbura.
34 Kandi habayeho ko Aluma n’abantu ba Nyagasani bamenyeshejwe ukuza kw’ingabo z’umwami; kubera iyo mpamvu bafashe amahema yabo n’imiryango yabo maze bajya mu gasi.
35 Kandi bari mu mubare uri hafi y’abantu magana ane na mirongo itanu.