Igice cya 29
Mosaya atanga igitekerezo ko abacamanza batoranywa mu kigwi cy’umwami—Abami bakiranirwa bashora abantu babo mu cyaha—Aluma muto atorerwa n’ijwi rya rubanda kuba umucamanza mukuru—Aba kandi n’umutambyi mukuru w’Itorero—Aluma mukuru na Mosaya bapfa. Ahagana 92–91 M.K.
1 Kandi ubwo Mosaya yari amaze gukora ibi yatanze itangazo mu gihugu hose, mu bantu bose, ashaka kumenya icyifuzo cyabo kubyerekeye uzaba umwami wabo.
2 Kandi habayeho ko ijwi rya rubanda ryaje, rivuga riti: Turifuza ko Aroni umuhungu wawe azaba umwami wacu n’umutegetsi wacu.
3 Ubwo Aroni yari yarazamukiye mu gihugu cya Nefi, kubera iyo mpamvu umwami ntiyashoboye kumuha ubwami; nta nubwo Aroni yari kwemera ubwami; nta nubwo hari n’umwe mu bahungu ba Mosaya washakaga gufata ubwami.
4 Kubera iyo mpamvu umwami Mosaya yongeye gutanga itangazo mu bantu; koko, ndetse ubutumwa bwanditse yabwohereje mu bantu. Kandi aya niyo magambo yari yanditse, avuga ati:
5 Dore, O mwebwe bantu banjye, cyangwa bavandimwe banjye, kuko mbafata gutyo, ndifuza ko mwatekereza ku mpamvu muhamagariwe gutekerezaho—kuko mwifuza kugira umwami.
6 Ubu ndabamenyesha ko ufite uburenganzira ku bwami yabwanze, none akaba adashaka gufata ubwami.
7 None ubu niba haba hari undi washyirwaho mu kigwi cye, dore ndatinya ko hazamuka amakimbirane muri mwe. Kandi byashoboka ko umuhungu wanjye, ugenewe ubwami, yahinduka akarakara maze agatwara igice cy’aba bantu bakamukurikira, bikaba byatera intambara n’amakimbirane muri mwe, bikaba byaba impamvu yo kumena amaraso menshi no kugoreka inzira ya Nyagasani, koko, no kurimbura roho z’abantu benshi.
8 None ndababwira nimureke tube abanyabwenge kandi dutekereze kuri bi bintu, kuko tudafite uburenganzira bwo kurimbura muhungu wanjye, nta nubwo twagira uburenganzira bwo kurimbura undi niba yaba atoranyijwe mu kigwi cye.
9 Kandi umuhungu wanjye nazongera gusubira ku bwirasi bwe n’ibintu bitagira akamaro azareke ibintu yari yaravuze, no gusaba uburenganzira bwe ku bwami, byazamutera ndetse n’aba bantu gukora icyaha kurushaho.
10 None ubu nimureke tube abanyabwenge maze dutanguranwe ibi bintu, kandi dukore ibizahesha amahoro aba bantu.
11 Kubera iyo mpamvu, nzaba umwami wanyu mu minsi yanjye isigaye; icyakora, nimureke dutoranye abacamanza, bo kuburanisha aba bantu hakurikijwe itegeko ryacu; kandi dutunganye ibibazo by’aba bantu, kuko turatoranyiriza abanyabwenge kuba abacamanza, bazacira imanza aba bantu bijyanye n’amategeko y’Imana.
12 Ubu ni byiza ko umuntu yacirwa urubanza n’Imana kuruta umuntu, kuko imanza z’Imana zihora ari intabera, ariko imanza z’umuntu ntizihora ari intabera.
13 Kubera iyo mpamvu, niba byashobokaga ko mwagira abantu b’intabera ngo babe abami banyu, bashyiraho amategeko y’Imana, kandi bagacira imanza aba bantu hakurikijwe amategeko yayo, koko, niba mwashoboraga kugira abantu baba abami banyu bakazakora ndetse nk’ibyo data Benyamini yakoreye aba bantu—ndababwira, niba ibi byashobokaga guhora bibaho gutya noneho byazaba ngombwa ko mugomba guhora mubona abami bo kubategeka.
14 Kandi ndetse njyewe ubwanjye nakoresheje ububasha bwose n’ubushobozi nari mfite, mbigisha amategeko y’Imana, no kwimakaza amahoro mu gihugu, kugira ngo hatabaho intambara cyangwa amakimbirane, kwiba, cyangwa kwambura, cyangwa kwica, cyangwa uburyo ubwo aribwo bwose bw’ubukozi bw’ibibi;
15 Kandi uwo ari we wese wakoze ubukozi bw’ibibi, naramuhannye nkurikije icyaha yakoze, hakurikijwe itegeko twahawe n’abasogokuruza bacu.
16 None ndababwira, ko kubera ko abantu bose batari intabera ni ngombwa ko mwagira umwami cyangwa abami bo kubategeka.
17 Kuko dore, ni ubukozi bw’ibibi bungana iki umwami umwe w’umugome atuma bukorwa, koko, kandi mbega ukurimbuka gukomeye!
18 Koko, nimwibuke umwami Nowa, ubugome bwe n’ibizira bye, ndetse n’ubugome n’ibizira by’abantu be. Dore nimurebe ukurimbuka gukomeye kwabagezeho; ndetse kubera ubukozi bw’ibi bwabo bajyanywe mu buretwa.
19 None se ntibyatewe n’ukugoboka kw’Umuremyi wabo w’umuhanga, kandi ibi kubera ukwihana kwabo kuvuye ku mutima, bagomba byanze bikunze guhama mu buretwa kugeza magingo aya.
20 Ariko dore, yabagobotoye kubera ko biyoroheje imbere ye; kandi kubera ko bamutakambiye bivuye inyuma yabagobotoye mu buretwa; kandi bityo Nyagasani yakoresheje ububasha bwe mu bibazo byose mu bana b’abantu, aramburira ukuboko kw’impuhwe abamwizera.
21 Kandi dore, ubu ndababwira, ntimushobora gukura ku ngoma umwami ukiranirwa keretse habayeho amakimbirane menshi, n’imena ry’amaraso menshi.
22 Kuko dore, aba afite inshuti ze mu bukozi bw’ibibi, kandi agashyira abarinzi be hafi ye; nuko agaca amategeko y’ababaye ku ngoma mu bukiranutsi mbere ye; maze agakandagirira munsi y’ibirenge bye amategeko y’Imana;
23 Kandi ashyiraho amategeko, nuko akayohereza mu bantu be, koko, amategeko yo mu buryo bw’ubugome bwe bwite; maze uwo ari we wese utumviye amategeko ye agategeka ko arimburwa; kandi uwo ari we wese umwigometseho akamwoherereza ingabo ze kumurwanya; nuko yaba abishobye akabarimbura; maze bityo umwami ukiranirwa akagoreka inzira z’abakiranutsi bose.
24 None ubu dore ndababwira, ntibikwiriye ko ibizira nk’ibyo byabageraho.
25 Kubera iyo mpamvu, nimuhitemo kubw’ijwi ry’aba bantu, abacamanza, kugira ngo mushobore gucirwa urubanza hakurikijwe amategeko yatanzwe n’abasogokuruza bacu, atunganye, kandi bayahawe n’ukuboko kwa Nyagasani.
26 Ubu ntibisanzwe ko ijwi rya rubanda ryifuza ikintu icyo aricyo cyose kibusanye n’icyo ukuri; ariko ni ibisanzwe ko igice gitoya cy’abantu bifuza ikitari icyo ukuri; kubera iyo mpamvu, ibi muzabyuhabirize kandi mubigire itegeko ryanyu—mukora imirimo yanyu kubw’ijwi rya rubanda.
27 Kandi igihe nikiza ngo ijwi rya rubanda rihitemo ubukozi bw’ibibi, ubwo niho igihe imanza z’Imana zizabageraho; koko, ubwo ni igihe izabagenderera n’ukurimbuka gukomeye ndetse nk’uko kugeza ubu yagendereye iki gihugu.
28 Kandi ubu nimugira abacamanza, kandi ntibabacire imanza hakurikijwe itegeko yaduhaye, mushobora gutegeka ko bakwiriye gucirwa imanza n’umucamanza wo hejuru.
29 Niba abacamanza bo hejuru badaca imanza z’intabera, muzategeka ko umubare muto w’abacamanza banyu batoya bikoranyiriza hamwe, nuko bazacire urubanza abacamanza bo hejuru, hakurikijwe ijwi rya rubanda.
30 Kandi mbategetse gukora ibi bintu mutinya Nyagasani; kandi mbategetse gukora ibi bintu, kandi ko mutagira umwami; kugira ngo niba aba bantu bakoze ibyaha n’ubukozi bw’ibibi bizashyirwe ku mitwe yabo bwite.
31 Kuko dore, ndababwira, ibyaha by’abantu benshi byatewe n’ubukozi bw’ibibi bw’abami babo; kubera iyo mpamvu ubukozi bw’bibi bwabo buzashyirwa ku mitwe y’abami babo.
32 Kandi ubu ndifuza ko ubu busumbane butazongera kuba ukundi muri iki gihugu, by’umwihariko muri aba bantu banjye; a nkifuza ko iki gihugu cyaba igihugu cy’umudendezo, kandi buri muntu agashobora kunezezwa kimwe n’uburenganzira n’amahirwe bye, igihe cyose Nyagasani abonye ko ari byiza ko twabaho kandi tukaragwa igihugu, koko, ndetse igihe cyose uwo ari we wese mu badukomokaho asigaye mu gihugu.
33 Kandi ibindi bintu byinshi umwami Mosaya yarabibandikiye, abasobanurira ibigeragezo byose n’ingorane z’umwami ukiranuka, koko, imibabaro yose ya roho kubw’abantu babo, ndetse n’ukwitotomba kwose kw’abantu ku mwami; kandi yarabibasobanuriye byose.
34 Kandi yababwiye ko ibi bintu bikwiriye kutabaho; ahubwo ko umutwaro ugomba kujya ku bantu bose, ko buri muntu ashobora kwikorera uruhare rwe.
35 Kandi ndetse yabasobanuriye ibihombo byose babonye, mu kugira umwami ukiranirwa wo kubategeka;
36 Koko, ubukozi bw’ibibi bwe bwose n’ibizira, n’intambara zose, n’amakimbirane, n’imivu y’amaraso, no kwiba, no kwambura, n’ugukora ubusambanyi, n’uburyo bwose bw’ubukozi bw’ibibi budashobora kubarwa—ababwira ko ibi bintu bidakwiriye kubaho, ko bigaragara ko bibusanye n’amategeko y’Imana.
37 Kandi ubwo habayeho ko, nyuma y’uko umwami Mosaya yari amaze kohereza ibi bintu mu bantu bemejwe iby’ukuri kw’amagambo ye.
38 Kubera iyo mpamvu, baretse ibyifuzo byabo byo kubona umwami, kandi bifuzaga bihebuje ko buri muntu agomba kugira amahirwe angana mu gihugu cyose; koko, kandi buri muntu yagaragaje ubushake bwo kwishingira ibyaha bye bwite.
39 Kubera iyo mpamvu, habayeho ko biteranyirije hamwe mu mahuriro mu gihugu hose, kugira ngo batoreshe amajwi yabo ibyerekeranye n’abakwiriye kuba abacamanza babo, kugira ngo babacire imanza hakurikijwe itegeko ryabahawe; kandi baranezerewe bihebuje kubera umudendezo wabahawe.
40 Kandi bakomeje gukunda Mosaya; koko, bamurutishije undi muntu uwo ari we wese; kuko ntibamubonagamo umunyagitugu washaka inyungu, koko, kuko iyo ndonke yonona roho; kuko atabashatseho ubutunzi, nta n’ubwo yishimiye kumena imivu y’amaraso; ahubwo yimakaje amahoro mu gihugu, kandi yemereye abantu be ko bazagobotorwa mu buryo bwose bw’uburetwa; kubera iyo mpamvu bamuhaye agaciro, koko, bihebuje, birenze urugero.
41 Kandi habayeho ko batoranyije abacamanza bo kubategeka, cyangwa bo kubacira imanza hakurikijwe itegeko; kandi ibi babikoze mu gihugu hose.
42 Kandi habayeho ko Aluma yatoranyijwe ngo abe umucamanza mukuru wa mbere, kubera ko yari na none umutambyi mukuru, se yaramuhaye uwo mwanya, kandi yaramuhaye inshingano yerekeranye n’ibikorwa byose by’itorero.
43 Kandi ubwo habayeho ko Aluma yagendeye mu nzira za Nyagasani, kandi yubahiriza amategeko ye, nuko aca imanza zikiranutse; maze habaho amahoro arambye mu gihugu hose.
44 Kandi bityo hatangiye ingoma y’abacamanza mu gihugu cyose cya Zarahemula, mu bantu bose bitwaga Abanefi; maze Aluma aba uwa mbere n’umucamanza mukuru.
45 Kandi ubwo habayeho ko se yapfuye, afite imyaka mirongo inani n’ibiri, kandi yari yarabereyeho kuzuza amategeko y’Imana.
46 Kandi habayeho ko Mosaya nawe yapfuye, mu mwaka wa mirongo itatu na gatatu w’ingoma ye, afite imyaka mirongo itandatu n’itatu; kandi yari ibaye hamwe, imyaka magana atanu n’icyenda uhereye igihe Lehi yaviriye i Yerusalemu.
47 Kandi uko niko yarangiye ingoma y’abami ku bantu ba Nefi; kandi ni uko yarangiye iminsi ya Aluma, wari warashinze itorero ryabo.