Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 25


Igice cya 25

Abakomoka kuri Muleki i Zarahemula bahinduka Abanefi—Bigira ku bantu ba Aluma n’aba Zenifu—Aluma abatiza Limuhi n’abantu be bose—Mosaya yemerera Aluma gushinga Itorero ry’Imana. Ahagana 120 M.K.

1 Kandi ubwo umwami Mosaya ategeka ko abantu bose bagomba gukoranyirizwa hamwe.

2 Ubwo ntihari benshi cyane mu bana ba Nefi, cyangwa benshi cyane mu bakomokaga kuri Nefi, nk’uko hari abo mu bantu ba Zarahemula, wakomokaga kuri Muleki, n’abari barazanye nawe mu gasi.

3 Kandi ntihari benshi cyane bo mu bantu ba Nefi n’abo mu bantu ba Zarahemula nk’uko hari ab’Abalamani; koko, ntibari n’icya kabiri cy’umubare wabo.

4 Kandi ubwo abantu bose ba Nefi bari bateraniye hamwe, ndetse n’abantu bose ba Zarahemula, kandi bari bakoranyirijwe hamwe mu mitwe ibiri.

5 Kandi habayeho ko Mosaya yasomye, maze ategeka ko hasomwa, inyandiko za Zenifu ku bantu be; koko yasomye inyandiko z’abantu ba Zenifu, uhereye igihe baviriye mu gihugu cya Zarahemula kugeza bongeye kugaruka.

6 Ndetse yasomye inkuru ya Aluma n’abavandimwe be n’imibabaro yabo yose, uhereye igihe baviriye mu gihgu cya Zarahemula kugeza igihe bongeye kugarukira.

7 Nuko ubwo, igihe Mosaya yari amaze kurangiza gusoma inyandiko, abantu be bari bari mu gihugu bakubiswe n’inkuba kandi barumirwa.

8 Kuko bayobewe icyo batekereza; kuko icyo gihe babonaga abo bari baragobotowe mu buretwa buzuye umunezero ukomeye bihebuje.

9 Byongeye kandi, ubwo batekerezaga ku bavandimwe babo bamaze kwicwa n’Abalamani buzuye ishavu, nuko ndetse basuka amarira menshi y’ishavu.

10 Byongeye kandi, ubwo batekerezaga ku bwiza bw’Imana bwihuse, n’ububasha bwayo mu kugobotora Aluma n’abavandimwe be mu maboko y’Abalamani n’uburetwa, baranguruye amajwi yabo maze baha amashimwe Imana.

11 Byongeye kandi, ubwo batekerezaga ku Balamani, bari abavandimwe babo, iby’imiterere yabo y’icyaha kandi yanduye, buzuye umubabaro n’igishyika kubw’imibereho ya roho zabo.

12 Kandi habayeho ko abari abana ba Amuloni n’abavandimwe babo, barongoye abakobwa b’Abalamani, batishimiye imyitwarire y’abasogokuruza babo, kandi ntibifuje kwongera kwitwa amazina y’abasogokuruza babo, kubera iyo mpamvu biyitiriye izina rya Nefi, kugira ngo bashobore kwitwa abana ba Nefi maze babarurwe mu bitwaga Abanefi.

13 Nuko ubwo abantu bose ba Zarahemula babarirwa mu Banefi, kandi ibi kubera ko ubwami ntawe bwari bwarahawe uretse abakomoka kuri Nefi.

14 Kandi ubwo habayeho ko igihe Mosaya yari amaze kurangiza kubwira no gusomera abantu, yifuje ko Aluma nawe yagira icyo abwira abantu.

15 Nuko Aluma arababwira, ubwo bari bateraniye hamwe mu mahuriro manini, maze ava ku ihuriro rimwe ajya ku rindi, abwiriza abantu ukwihana n’ukwizera Nyagasani.

16 Kandi yakanguriraga abantu ba Limuhi n’abavandimwe be, abari baragobotowe mu buretwa bose, ko bagomba kwibuka ko ari Nyagasani wabagobotoye.

17 Kandi habayeho ko nyuma y’uko Aluma yari amaze kwigisha abantu ibintu byinshi, kandi amaze kubavugisha, umwami Limuhi yifuje ko yabatizwa; kandi abantu be bose bifuje ko babatizwa nabo.

18 Kubera iyo mpamvu, Aluma yagiye mu mazi nuko arababatiza; koko, yababatije mu buryo yabikoreye abavandimwe be mu mazi ya Morumoni; koko, kandi abenshi mu bo yabatije bari abo mu itorero ry’Imana; kandi ibi kubera ukwemera kwabo kw’amagambo ya Aluma.

19 Kandi habayeho ko umwami Mosaya yemereye Aluma ko yashyiraho amatorero ahantu hose mu gihugu cya Zarahemula; maze amuha ububasha bwo kwimika abatambyi n’abigisha muri buri torero.

20 Ubwo ibi byakozwe kubera ko hari abantu benshi cyane ku buryo batashoboraga bose kuyoborwa n’umwigisha umwe, cyangwa ngo bose bumve ijambo ry’Imana mu iteraniro rimwe;

21 Kubera iyo mpamvu, biteranyirije hamwe mu mahuriro atandukanye yitwa amatorero; buri torero rikagira abatambyi babo n’abigisha babo, kandi buri mutambyi abwiriza ijambo nk’uko ryabaga rimuhawe n’akanwa ka Aluma.

22 Nuko bityo, nubwo hari amatorero menshi yose yari itorero rimwe, koko, ndetse itorero ry’Imana; kuko nta kintu cyabwirizwaga mu matorero yose uretse ukwihana n’ukwizera Imana.

23 Kandi ubwo hariho amatorero arindwi mu gihugu cya Zarahemula. Kandi habayeho ko abifuzaga bose kwiyitirira izina rya Kristo, cyangwa ry’Imana, bifatanyije n’amatorero y’Imana;

24 Nuko bitwa abantu b’Imana. Kandi Nyagasani yabasutseho Roho we, nuko barahirwa, maze baratunganirwa mu gihugu.