Ibyanditswe bitagatifu
Mosaya 24


Igice cya 24

Amuloni atoteza Aluma n’abantu be—Abazasenga bazicwa—Nyagasani atuma imitwaro yabo isa n’iyoroshye—Abagobotora mu buretwa, maze basubira i Zarahemula. Ahagana 145–120 M.K.

1 Kandi habayeho ko Amuloni yagize ubutoni mu maso y’umwami w’Abalamani; kubera iyo mpamvu, umwami w’Abalamani yamwemereye n’abavandimwe be ko bashobora gutoranywa nk’abigisha b’abantu be, koko, ndetse b’abantu bari mu gihugu cya Shemuloni, no mu gihugu cya Shilomu, no mu gihugu cya Amuloni.

2 Kuko Abalamani bari barafashe ibi bihugu byose; kubera iyo mpamvu, umwami w’Abalamani yari yarashyizeho abami muri ibi bihugu byose.

3 Kandi ubwo izina ry’umwami w’Abalamani ryari Lamani, kubera ko yitwaga izina rya se; maze kubera iyo mpamvu yitwaga umwami Lamani. Kandi yari umwami w’abantu benshi.

4 Kandi yashyizeho abigisha b’abavandimwe ba Amuloni muri buri gihugu cyari cyarafashwe n’abantu be; maze bityo ururimi rwa Nefi rutangira kwigishwa mu bantu bose b’Abalamani.

5 Kandi bari abantu babana neza hagati yabo; nyamara ntibari bazi Imana; nta n’ikintu icyo aricyo cyose abavandimwe ba Amuloni babigishije cyerekeye Nyagasani Imana yabo, cyangwa itegeko rya Mose; nta n’ubwo babigishije amagambo ya Abinadi;

6 Ahubwo babigishije ko bagomba kubungabunga inyandiko yabo, kandi ko bashobora kwandikirana.

7 Kandi bityo Abalamani batangiye kugwiza ubutunzi, nuko batangira gucuruza hagati yabo no gukomera, kandi batangiye kuba abantu b’abanyaburiganya n’incakura, kuby’ubucakura bw’isi, koko, abantu b’abanyaburiganya cyane, bashimishwa n’ubwoko bwose bw’ubugome n’amahugu, uretse hagati y’abavandimwe babo bwite.

8 Kandi ubwo habayeho ko Amuloni yatangiye gukoresha igitugu kuri Aluma n’abavandimwe be, nuko atangira kumutoteza, kandi ategeka ko abana be bagomba gutoteza abana babo.

9 Kuko Amuloni yari azi Aluma, ko yari yarabaye umwe mu batambyi b’umwami, kandi ko ari we wemeye amagambo ya Abinadi nuko akirukanwa imbere y’umwami, maze kubera iyo mpamvu amugirira umujinya, kuko yagengwaga n’umwami Lamani, nyamara akabashyiraho igitugu, nuko akabakoresha imirimo ivunanye, kandi agashyiraho ababahagarikira.

10 Kandi habayeho ko imibabaro yabo yakomeye cyane ku buryo batangiye gutakambira Imana bivuye inyuma.

11 Nuko Amuloni abategeka ko bagomba guhagarika ugutakamba kwabo; maze abashyiraho abarinzi bo kubarinda, kugira ngo uwo ari we wese uzafatwa atabaza Imana azicwe.

12 Kandi Aluma n’abantu be ntibarangururiraga amajwi yabo Nyagasani Imana yabo, ariko bayeguriraga imitima yabo; kandi yamenyaga ibitekerezo by’imitima yabo.

13 Nuko habayeho ko ijwi rya Nyagasani ryabagezeho mu mibabaro yabo, rivuga riti: Nimwubure imitwe yanyu kandi muhumure, kuko nzi iby’igihango mwangiriye; kandi nzagirana igihango n’abantu banjye maze mbagobotore mu buretwa.

14 Ndetse nzoroshya imitwaro yashyizwe ku ntugu zanyu, kugira ngo ndetse mudashobora kuyumva ku migongo yanyu, ndetse no mu gihe muri mu buretwa; kandi ibi nzabikora kugira ngo muzashobore kumbera abahamya nyuma y’aha, kandi kugira ngo mushobore kumenya by’ukuri ko njyewe, Nyagasani Imana, ngenderera abantu banjye mu mibabaro yabo.

15 Kandi ubwo habayeho ko imitwaro yari yarashyizwe kuri Aluma n’abavandimwe be yorohejwe; koko, Nyagasani yarabakomeje kugira bashobore kwikorera imitwaro yabo biboroheye, kandi biyeguriye bishimye kandi bihanganye ubushake bwose bwa Nyagasani.

16 Kandi habayeho ko ukwizera kwabo kwari gukomeye cyane n’ukwihangana kwabo ku buryo ijwi rya Nyagasani ryongeye kubageraho, rivuga riti: Nimuhumure, kuko ejo nzabagobotora mu buretwa.

17 Nuko ribwira Aluma riti: Uzagenda imbere y’aba bantu, kandi nzajyana na we maze ngobotore aba bantu mu buretwa.

18 Ubwo habayeho ko Aluma n’abantu be mu ijoro bakoranyirije imikumbi yabo hamwe, ndetse no ku mpeke zabo; koko, ndetse ijoro ryose bakoranyirije imikumbi yabo hamwe.

19 Kandi mu gitondo Nyagasani yateje Abalamani ibitotsi byimbitse, koko, n’abahagarariye imirimo babo bari mu bitotsi byimbitse.

20 Nuko Aluma n’abantu be bava mu gasi; maze bari bamaze kugenda umunsi wose babambye amahema yabo mu kibaya, nuko bita icyo kibaya Aluma, kubera ko yayoboye urugendo rwabo mu gasi.

21 Koko, maze mu kibaya cya Aluma basuka amashimwe yabo ku Mana kubera ko yari yarabaye inyempuhwe kuri bo, kandi yaroroheje imitwaro yabo, maze ikabagobotora mu buretwa, kuko bari mu buretwa; kandi nta n’umwe wari gushobora kubagobotora uretse Nyagasani Imana yabo.

22 Nuko baha amashimwe Imana, koko, abagabo babo bose n’abagore babo bose n’abana babo bose bashobora kuvuga bazamuye amajwi yabo mu bisingizo by’Imana yabo.

23 Nuko ubwo, Nyagasani abwira Aluma ati: Ihute maze wowe n’aba bantu muve muri iki gihugu, kuko Abalamani bakangutse kandi barabakurikira; kubera iyo mpamvu nimuve muri iki gihugu, kandi ndahagarika Abalamani muri iki kibaya kugira ngo badakomeza gukurikira aba bantu.

24 Nuko habayeho ko bavuye mu kibaya, maze bafata urugendo rwabo mu gasi.

25 Kandi nyuma y’uko bari bamaze mu gasi iminsi cumi n’ibiri bageze mu gihugu cya Zarahemula; ndetse umwami Mosaya abakirana umunezero.