Igice cya 8
Amoni yigisha abantu ba Limuhi—Amenya iby’ibisate makumyabiri na bine by’Abayeredi—Inyandiko za kera zishobora gusemurwa na ba bamenya—Nta mpano iruta ububamenya. Ahagana 121 M.K.
1 Kandi habayeho ko nyuma y’uko umwami Limuhi yari amaze kubwira abantu be, kuko yababwiye ibintu byinshi kandi bikeya muri byo nabyanditse muri iki gitabo, yabwiye abantu be ibintu byose byerekeye abavandimwe babo bari mu gihugu cya Zarahemula.
2 Nuko ategeka ko Amoni ahagarara imbere y’imbaga, maze akabasubiriramo ibyabaye byose ku bavandimwe babo uhereye igihe Zenifu yazamukiye muri icyo gihugu ndetse kugeza igihe nawe ubwe yazamukiye muri icyo gihugu.
3 Kandi nawe yabasubiriyemo amagambo ya nyuma umwami Benyamini yabigishije, nuko ayasobanurira abantu b’umwami Limuhi, bityo kugira ngo bashobore gusobanukirwa amagambo yose yavuze.
4 Kandi habayeho ko nyuma y’uko yari amaze gukora ibi byose, umwami Limuhi yasezereye imbaga, maze ategeka ko basubira buri wese mu nzu ye bwite.
5 Kandi habayeho ko yategetse ko ibisate byariho inyandiko y’abantu be uhereye igihe baviriye mu gihugu cya Zarahemula, bizanwa imbere ya Amoni, kugira ngo ashobore kubisoma.
6 Ubwo, Amoni akimara gusoma inyandiko, umwami yaramubajije kugira ngo amenye niba yashobora gusobanura indimi, maze Amoni amubwira ko atabishobora.
7 Nuko umwami aramubwira ati: Kubera ko mfite agahinda kubera imibabaro y’abantu banjye, nategetse ko mirongo ine na batatu mu bantu banjye bafata urugendo mu gasi, kugira ngo bityo bashobore kubona igihugu cya Zarahemula, kugira ngo dushobore guhamagarira abavandimwe bacu kutugobotora mu buretwa.
8 Kandi bazimiriye mu gasi mu gihe cy’iminsi myinshi, ariko bari abanyamurava, kandi ntibabonye igihugu cya Zarahemula ahubwo bagarutse muri iki gihugu, bamaze kugenda mu gihugu cy’amazi menshi, nyuma y’uko bari bamaze kuvumbura igihugu cyuzuyemo amagufa y’abantu, n’ibikoko, kandi cyari cyuzuye ndetse amatongo y’inyubako za buri bwoko, nyuma y’uko bari bamaze kuvumbura igihugu cyari cyaratuwemo n’abantu bari benshi nk’ingabo za Isirayeli.
9 Kandi nk’ubuhamya bw’uko ibintu bari bavuze byari iby’ukuri bazanye ibisate makumyabiri na bine, byuzuyeho ibyaharagaswe, kandi bikozwe muri zahabu isukuye.
10 Kandi dore, na none, bazanye imisesuragituza, yari minini, kandi ikozwe mu muringa no mu muringa utukura, kandi byari bitunganye.
11 Byongeye kandi, bazanye inkota, ibirindi byazo byarangiritse, kandi ubugi bwazo bwari bwaragimbishijwe n’umugese, kandi nta n’umwe mu gihugu wari ushoboye gusobanura ururimi cyangwa ibyaharagaswe byari ku bisate. Niyo mpamvu nakubwiye nti: Ntiwashobora se gusemura?
12 Kandi ndongera ndakubwira nti: Waba se hari uwo uzi washobora gusemura? Kuko nifuza ko izi nyandiko zasemurwa mu rurimi rwacu; kuko, nibura, bizaduha ubumenyi bw’igisigisigi cy’abantu barimbuwe, uhereye aho izi nyandiko zavuye; cyangwa, nibura, bizaduha ubumenyi bw’aba bantu nyabo barimbutse; kandi nifuza kumenya impamvu y’ukurimburwa kwabo.
13 Ubwo Amoni aramubwira ati: Nshobora kukubwiza ukuri, O mwami, iby’umuntu ushobora gusemura izo nyandiko, kuko afite icyo ashobora kurebaho, maze agasemura inyandiko zose zakozwe kera; kandi ni impano yavuye ku Mana. Kandi ibyo bintu byitwa insobanurandimi, nta n’umuntu ushobora kubirebamo keretse abitegetswe, ngo hato atareba ibyo adakwiriye maze agapfa. Kandi uwo ari we wese utegetswe kubirebamo, uwo yitwa bamenya.
14 Nuko dore, umwami w’abantu bari mu gihugu cya Zarahemula ni umuntu wategetswe gukora ibi bintu, kandi afite iyi mpano ikomeye yahawe n’Imana.
15 Kandi umwami yavuze ko bamenya aruta umuhanuzi.
16 Nuko Amoni avuga ko bamenya ari uhishurirwa ndetse n’umuhanuzi; kandi nta muntu wagira impano iruseho, keretse afite ububasha bw’Imana, ibyo nta muntu wabishobora; nyamara umuntu ashobora kugira ububasha bukomeye abuhawe n’Imana.
17 Ariko bamenya ashobora kumenya ibyahise, ndetse n’iby’ibintu bizaza, kandi kubw’abo ibintu byose bizahishurwa, cyangwa, ahubwo, ibintu by’ibanga bizagaragazwa, n’ibintu bihishwe bizashyirwa ahagaragara, n’ibintu bitazwi bizamenyekanishwa na bo, ndetse n’ibintu bizamenyekanishwa na bo bitari kuzamenyekana ukundi.
18 Uko niko Imana yahaye uburyo uwo muntu, binyuze mu kwizera, ashobora gukora ibitangaza bikomeye; kubera iyo mpamvu, yahindutse uw’ agaciro gakomeye kuri bagenzi be.
19 Noneho ubwo, igihe Amoni yari arangije kuvuga aya magambo umwami yaranezerewe bihebuje, maze aha amashimwe Imana, avuga ati: Iyobera rikomeye ridashidikanywaho riri muri ibi bisate, kandi izi nsobanurandimi zari zarateguriwe bidashidikanywaho umugambi wo gusobanurira abana b’abantu amayobera yose nk’ayo.
20 O mbega ukuntu imirimo ya Nyagasani itangaje, kandi mbega ukuntu yihanganira abantu be; koko, kandi mbega uko imyumvire y’abana b’abantu ari impumyi kandi itamenerwamo; kuko ntibashakisha ubushishozi, nta n’ubwo bifuza ko bwabategeka!
21 Koko, bameze nk’umukumbi w’agasozi uhunga umwungeri, nuko ugatatana, maze ukirukankanwa, nuko ugaconcomerwa n’ibikoko by’ishyamba.