Ibyanditswe bitagatifu
Eteri 14


Igice cya 14

Ubukozi bw’ibibi b’abantu buzana umuvumo mu gihugu—Koriyantumuri ashora intambara kuri Gilidi, nyuma y’aho kuri Libu, na nyuma haho kuri Shiza—Amaraso n’iyicwa ry’imbaga bikwira igihugu.

1 Kandi ubwo hatangiye kubaho umuvumo ukomeye ku gihugu cyose kubera ubukozi bw’ibibi bw’abantu, ku buryo watumaga, niba umugabo arambitse igikoresho cye cyangwa inkota ye ku kagege, cyangwa ahantu ayibika, dore, bukeye bwaho, ntiyashoboraga kuyibona, umuvumo wari ukomeye ku gihugu.

2 Kubera iyo mpamvu buri mugabo yikubiragaho icye bwite, n’amaboko ye, kandi ntiyatiraga cyangwa ngo atize; kandi buri mugabo yahamanaga ikirindi cy’inkota ye mu kuboko kwe kw’iburyo, mu burinzi bw’umutungo we n’ubuzima bwe bwite n’ubwo umugore we n’abana be.

3 Kandi ubwo, nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri, na nyuma y’urupfu rwa Sharedi, dore hahagurutse umuvandimwe wa Sharedi nuko ateza intambara Koriyantumuri, muri yo Koriyantumuri yaramukubise nuko aramukurikirana kugeza mu gasi ka Akishi.

4 Kandi habayeho ko umuvandimwe wa Sharedi yamushoyeho intambara mu gasi ka Akishi; nuko intambara ica ibintu bikabije, kandi ibihumbi byinshi byaraguye kubw’inkota.

5 Kandi habayeho ko Koriyantumuri yagose agasi; nuko umuvandimwe wa Sharedi atera avuye mu gasi nijoro, maze yica igice cy’ingabo za Koriyantumuri, ubwo zari zasinze.

6 Nuko ajya mu gihugu cya Moroni, maze yishyira ku ntebe y’ubwami ya Koriyantumuri.

7 Kandi habayeho ko Koriyantumuri yabanye n’ingabo ze mu gasi mu gihe cy’iminsi ibiri, icyo gihe yaboneye imbaraga zikomeye ingabo ze.

8 Ubwo umuvandimwe wa Sharedi, witwaga Gilidi, nawe yaboneye imbaraga zikomeye ingabo ze, kubera udutsiko tw’ibanga.

9 Kandi habayeho ko umutambyi we mukuru yamwishe ubwo yicaraga ku ntebe ye y’ubwami.

10 Kandi habayeho ko umwe wo mu dutsiko tw’ibanga yamwiciye mu kayira k’ibanga, maze yiyegurira ubwami; kandi yitwaga Libu; Kandi Libu yari umugabo w’igihagararo kinini, kurusha undi mugabo uwo ari we wese mu bantu bose.

11 Kandi habayeho ko mu mwaka wa mbere wa Libu, Koriyantumuri yazamukiye mu gihugu cya Moroni, maze ashora intambara kuri Libu.

12 Kandi habayeho ko yarwanye na Libu, maze Libu amukubita ku kuboko ku buryo yakomeretse; nyamara, ingabo za Koriyantumuri zokeje igitutu Libu, ku buryo yahungiye ku mbibi ku nkengero z’inyanja.

13 Kandi habayeho ko Koriyantumuri yamukurikiranye; nuko Libu amushoraho intambara ku nkengero y’inyanja.

14 Kandi habayeho ko Libu yakubise ingabo za Koriyantumuri, ku buryo bongeye guhungira mu gasi ka Akishi.

15 Kandi habayeho ko Libu yamukurikiranye kugera ageze mu mirambi ya Agoshi. Kandi Koriyantumuri yari yarajyanye abantu hamwe na we uko yahungaga Libu muri icyo gice k’igihugu yahungiyemo.

16 Kandi ubwo yari amaze kugera mu mirambi ya Agoshi yashoye intambara kuri Libu, maze aramukubita kugeza apfuye; nyamara, umuvandimwe wa Libu yateye Koriyantumuri mu kigwi cye, kandi intambara yacaga ibintu, muri yo Koriyantumuri yarongeye ahunga ingabo z’umuvandimwe wa Libu.

17 Ubwo izina ry’umuvandimwe wa Libu ryari Shizi. Kandi habayeho ko Shizi yakurikiranye Koriyantumuri, nuko ahirika imirwa myinshi, kandi yishe haba abagore n’abana, kandi yatwitse imirwa.

18 Kandi hakwiriye ubwoba bwa Shizi mu gihugu hose; koko, umuborogo wakwiriye hose mu gihugu—Ni nde washobora guhangana n’ingabo za Shizi? Dore, zirakubura isi imbere ye!

19 Kandi habayeho ko abantu batangiye kugendera hamwe mu kivunge nk’ingabo, mu gihugu hose.

20 Kandi bari bigabanyije; nuko igice cyabo gihungira mu ngabo za Shizi, n’igice cyabo gihungira mu ngabo za Koriyantumuri.

21 Kandi intambara yari yarakomeye kandi irambye, kandi ishusho y’imivu y’amaraso n’iyicwa ry’imbaga yari yarabaye ndende, ku buryo igihugu uko cyakabaye cyuzuyemo imirambo y’abapfuye.

22 Kandi intambara yarihuse cyane kandi ntiyamaze igihe ku buryo nta n’umwe wasigaye wo guhamba abapfuye, ariko bagendaga bava mu mivu y’amaraso bajya mu mivu y’amaraso, basiga imirambo haba iy’abagabo, abagore, n’abana ikwiriye mu gihugu, kugira ngo ihinduke ibiryo by’inyo z’umubiri.

23 Kandi umunuko wayo wakwiriye mu gihugu, ndetse mu gihugu cyose; kubera iyo mpamvu abantu barajujubijwe umunsi n’amanywa, kubera umunuko wayo.

24 Icyakora, Shizi ntiyaretse gukurikirana Koriyantumuri; kuko yari yararahiriye kwihorera kuri Koriyantumuri kubw’amaraso y’umuvandimwe we, wari warishwe, kandi ijambo rya Nyagasani ryaje kuri Eteri ko Koriyantumuri atazagwa kubw’inkota.

25 Kandi uko niko tubona ko Nyagasani yabagendereye mu bwuzure bw’umujinya bwe, kandi ubugome bwabo n’ibizira yari yarateguriye inzira ukurimbuka kwabo kudashira.

26 Kandi habayeho ko Shizi yakurikiranye Koriyantumuri mu burasirazuba, ndetse ku mbibi hafi y’inkengero z’inyanja, nuko aho ahashoza intambara kuri Shizi mu gihe cy’iminsi itatu.

27 Kandi ukurimbuka kwari guteye ubwoba mu ngabo za Shizi ku buryo abantu batangiye kugira ubwoba, kandi batangiye guhunga ingabo za Koriyantumuri; kandi bahungiye mu gihugu cya Korihori, kandi bakubuye abaturage imbere yabo, abatifatanyije nabo bose.

28 Kandi babambye amahema yabo mu kibaya ya Korihori; naho Koriyantumuri abamba amahema ye mu kibaya cya Shuru. Ubwo ikibaya cya Shuru cyari hafi y’agasozi ka Komunori; kubera iyo mpamvu, Koriyantumuri yakoranyirije hamwe ingabo ku gasozi ka Komunori, maze avugiriza impanda ingabo za Shizi yo kubatumirira kurwana.

29 Kandi habayeho ko baje, ariko bongera kwirukanwa; kandi bagarutse ubwa kabiri, maze bongera kwirukanwa ubwa kabiri. Kandi habayeho ko bongeye kuza ubwa gatatu, nuko intambara ica ibintu bikabije.

30 Kandi habayeho ko Shizi yakubise Koriyantumuri ku buryo yamuteye ibikomere byinshi byimbitse; nuko Koriyantumuri, kubera ko yari yatakaje amaraso, yararabiranye, kandi ajyanwa nk’aho yari yapfuye.

31 Ubwo ugutakaza abagabo, abagore n’abana ku mpande zombi kwari gukomeye ku buryo Shizi yategetse abantu be ko batazakurikirana ingabo za Koriyantumuri; kubera iyo mpamvu, basubiye mu nkambi yabo.