Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 10


Igice cya 10

Yakobo asobanura ko Abayahudi bazabamba Imana yabo—Bazatatanywa kugeza batangiye kuyizera—Amerika izaba igihugu cy’umudendezo aho nta mwami uzategeka—Mwiyunge n’Imana maze mwungukire agakiza mu nema Yayo. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi ubu njyewe, Yakobo, ndongera kubabwira, bavandimwe banjye bakundwa, ku byerekeye iri shami rikiranutse navuze.

2 Kuko dore, amasezerano twabonye ni amasezerano kuri twebwe bijyanye n’umubiri; kubera iyo mpamvu, nk’uko nabyeretswe ko abenshi mu bana bacu bazarimbukira mu mubiri kubera ukutizera, icyakora, Imana izaba umunyembabazi kuri benshi; kandi abana bacu bazagarurwa, kugira ngo babone ikizabaha ubumenyi nyabwo bw’Umucunguzi wabo.

3 Kubera iyo mpamvu, nk’uko nababwiye, ni ngombwa ko Kristo—kuko mu ijoro ryashize umumarayika yambwiye ko iri rizaba izina rye—azaza mu Bayahudi, mu bagize igice cy’isi kirusha ibindi ubugome; kandi bazamubamba—kuko ni uko byasabwe Imana yacu, kandi nta bundi bwoko na bumwe ku isi bwari kuzabamba Imana yabwo.

4 Kuko ibitangaza bikomeye bikozwe mu yandi mahanga yakwihana, kandi akamenya ko ari Imana yabo.

5 Ariko kubera ubutambyi bw’uburiganya n’ubukozi bw’ibibi, abo i Yerusalemu bazashinga amajosi yabo bamurwanye, kugira ngo abambwe.

6 Kubera iyo mpamvu, kubera ubukozi bw’ibibi bwabo, ukurimbuka, inzara, ibyorezo n’imivu y’amaraso bizabazaho; kandi abatazarimbuka bazatatanyirizwa mu mahanga yose.

7 Ariko dore, Nyagasani Imana ivuze itya: Ubwo umunsi uzagera ngo bazanyizere, ko ndi Kristo, icyo gihe nzagirana igihango n’abasogokuruza babo ko bazagarurwa mu mubiri, ku isi, mu bihugu by’umurage wabo.

8 Kandi hazabaho ko bazakoranyirizwa hamwe bavanywe mu kunyanyagizwa kwabo kwarambye, mu birwa by’inyanja, no mu bice bine by’isi; maze amahanga y’Abanyamahanga azakomere mu maso yanjye, niko Imana ivuga, mu kujyanwa kwabo mu bihugu by’umurage wabo.

9 Koko, abami b’abanyamahanga bazabarera; kandi abamikazi babo bazabonsa, kubera iyo mpamvu, amasezerano ya Nyagasani arakomeye ku Banyamahanga, kuko yabivuze, none se ni nde ushobora kujya impaka?

10 Ariko dore, iki gihugu, Imana niko ivuga, kizaba igihugu cy’umurage wanyu, kandi Abanyamahanga bazaherwa umugisha muri iki gihugu.

11 Kandi iki gihugu kizaba igihugu cy’umudendezo ku Banyamahanga, kandi nta bami bazaba muri iki gihugu, bazava mu Banyamahanga.

12 Kandi nzakomeza iki gihugu ku yandi mahanga.

13 Kandi uzarwanya Siyoni azatikira, niko Imana ivuga.

14 Kuko uhagurutsa umwami wo kundwanya azarimbuka, kuko njyewe, Nyagasani, umwami w’ijuru, nzaba umwami wabo, kandi nzababera urumuri iteka ryose, abazumva amagambo yanjye.

15 Kubera iyo mpamvu, nicyo gituma, kugira ngo ibihango byanjye nagiranye n’abana b’abantu bishobore kuzuzwa, ibyo nzabakorera bakiri mu mubiri, ngomba kurimbura imirimo y’ibanga y’umwijima, niyo ubwicanyi, n’iyo ibizira.

16 Kubera iyo mpamvu, uzarwanya Siyoni, yaba Umuyahudi cyangwa Umunyamahanga, yaba imbohe cyangwa uwisanzuye, yaba umugabo cyangwa umugore, azarimbuka; kuko nibo maraya y’isi yose; kuko abatari ku ruhande rwanjye, baba bandwanya, niko Imana yacu ivuga.

17 Kuko nzuzuza amasezerano yanjye nagiranye n’abana b’abantu, ayo nzabakorera mu gihe bakiri mu mubiri—

18 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe banjye bakundwa, Imana iravuga iti: Nzababarisha urubyaro rwawe ukuboko kw’Abanyamahanga; icyakora, nzoroshya imitima y’Abanyamahanga, kugira ngo bazababere nka se; kubera iyo mpamvu, Abanyamahanga bazahirwa kandi bazabarurwa mu nzu ya Isirayeli.

19 Kubera iyo mpamvu, nzegurira iki gihugu urubyaro rwawe, n’abazabarurwa mu rubyaro rwawe, iteka ryose, kibe igihugu cy’umurage wabo; kuko ni igihugu cyatoranyijwe, niko Imana imbwira, kuruta ibindi bihugu byose, niyo mpamvu nzatuma abantu bose bazagituramo bandamya, ni uko Imana ivuga.

20 None ubu, bavandimwe banjye bakundwa, kubera ko mbonako Imana yacu y’inyembabazi yaduhaye ubumenyi bukomeye cyane bwerekeye ibi bintu, nimureke tuyibuke, maze turambike ibyaha byacu ku ruhande, kandi ntitwubike imitwe yacu, kuko ntitwaciwe; nubwo twavanywe mu gihugu cy’umurage wacu; ariko twayobowe mu gihugu kirusha ibindi ubwiza, kuko Nyagasani yaduciriye inzira mu nyanja, none turi ku kirwa cy’inyanja.

21 Ariko amazeserano ya Nyagasani arakomeye ku bari mu birwa by’inyanja; kubera iyo mpamvu, kubera ko havugwa ibirwa, hagomba kuba hariho ibiruta iki, kandi bituwe nabyo n’abavandimwe bacu.

22 Kuko dore, Nyagasani Imana yayoboye rimwe na rimwe abava mu nzu ya Isirayeli, bijyanye n’ugushaka kwe n’ikimushimisha. Kandi ubu dore, Nyagasani yibutse bose abahwanyuwe, kubera iyo mpamvu aratwibuka natwe.

23 Nuko rero, nimwishime mu mitima yanyu, kandi mwibuke ko mufite umudendezo wo kwikorera ubwanyu—guhitamo inzira y’urupfu rw’iteka cyangwa ubuzima buhoraho.

24 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe banjye, nimwiyunge ubwanyu n’ubushake bw’Imana, atari n’ubushake bwa sekibi n’umubiri; kandi mwibuke, nyuma y’uko mwiyunze n’Imana, ko mukirizwa gusa kandi binyuze mu nema y’Imana.

25 Kubera iyo mpamvu, nifuza ko Imana yabahagurutsa mu rupfu kubw’ububasha bw’izuka, ndetse mukava mu rupfu rw’iteka kubw’ububasha bw’impongano, kugira ngo mushobore kwakirwa mu bwami buhoraho bw’Imana, ngo mushobore kuyisingiza binyujijwe mu nema zo mu ijuru. Amena.