Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 16


Igice cya 16

Yesaya abona Nyagasani—Ibyaha bya Yesaya bibabarirwa—Ahamagarirwa guhanura—Ahanura ko Abayuda bazahakana inyigisho za Kristo—Igisigisigi kizagaruka—Gereranya na Yesaya 6. Ahagana 559–545 M.K.

1 Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe y’ubwami, ndende kandi ishyizwe hejuru, kandi igishura cye gikwira ingoro.

2 Hejuru ya hari hahagaze abaserafi; buri wese afite amababa atandatu; abiri akayitwikiriza mu maso, andi abiri akayitwikiriza ibirenge bye, n’andi abiri akayagurukisha.

3 Nuko umwe avuga n’ijwi rirenga abwira undi, ati: Mutagatifu, mutagatifu, mutagatifu, ni Nyagasani Nyiringabo; isi yose yuzuye ikuzo rye.

4 Maze imfatiro z’irebe ry’umuryango zinyeganyezwa n’ijwi ry’uwavuze n’ijwi rirenga, nuko inzu yuzura umwotsi.

5 Nuko ndavuga nti: Ndagowe! kuko ndimbuwe; kubera ko ndi umuntu w’iminwa yanduye; kandi ntuye hagati y’ubwoko bw’iminwa yanduye; kuko amaso yanjye yabonye Umwami, Nyagasani Nyiringabo.

6 Nuko umwe mu ba serafi aguruka ansanga, afite ikara ryaka mu ntoki ze, yari yakuje urugarama ku rutambiro;

7 Maze arinkoza ku munwa, nuko arambwira ati: Dore, iri rigukoze ku munwa; kandi ugukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.

8 Numvise na none ijwi rya Nyagasani, avuga ati: Ni nde ntuma, kandi ni nde utugirayo? Ubwo ndavuga nti Ndahari; nyohereza.

9 Nuko arambwira ati: Genda ubwire aba bantu—Kumva mujye mwumva, ariko ntibazasobanukirwa; kandi kureba mujye mureba, ariko ntibazitegereza.

10 Uzagire imitima y’aba bantu ikinure, kandi ugire amatwi yabo ibihurihuri, kandi upfuke amaso yabo—hato batazarebesha amaso yabo, kandi bakumvisha amatwi yabo, nuko bagasobanukirwa n’imitima yabo, maze bagahindukira kandi bagakira.

11 Nuko ndamubaza nti: Nyagasani, bizageza ryari? Maze arambwira ati: Kugeza ubwo imidugudu izaba ibirare nta muturage, kandi amazu nta bantu bayabamo, n’igihugu kibaye itongo burundu;

12 Kandi Nyagasani amaze kwimurira abantu kure, kuko hazabaho amatongo manini hagati mu gihugu.

13 Ariko nyamara hazabaho icya cumi, kandi bazagaruka, nuko bazamungwe, nk’uko igiti cy’umwaloni, n’umurinzi bisigarana igishyitsi iyo byatakaje amababi yabyo; niko urubuto rutagatifu ruzaba nk’icyo gishyitsi kuri bo.