Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 17


Igice cya 17

Efurayimu na Siriya barwanya Yuda—Kristo azabyarwa n’isugi—Gereranya na Yesaya 7. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi habayeho ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya, umwami wa Yuda, ko Rezini, umwami wa Siriya, na Peka mwene Remaliya, umwami wa Isirayeli, bagiye i Yerusalemu kuyirwanya, ariko ntibayishobora.

2 Kandi byabwiwe inzu ya Dawidi, bavuga bati: Siriya yifatanyije n’Abefurayimu. Maze umutima we urahungabana, n’umutima w’abantu be, nk’uko ibiti by’ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.

3 Nuko Nyagasani abwira Yesaya ati: Genda nonaha guhurira na Ahazi, wowe n’umuhungu wawe Sheyariyashubu, ku mugende uvana amazi mu kidendezi cya ruguru ku nzira yo mu gisambu cy’umumeshi;

4 Maze umubwire uti: Irinde, kandi utuze; witinya, cyangwa ngo ukurwe umutima n’imishumi ibiri y’izi muri zicumba, kubera uburakari bw’inkazi bwa Rezini na Siriya, na mwene Remaliya.

5 Kubera ko Siriya, Abefurayimu, na mwene Remaliya, bagufatiye umugambi mubisha, bavuga bati:

6 Nimureke duhagurukire Yuda, maze tuyibabaze, kandi nimureke tuhace icyuho, maze twimike umwami hagati muri yo, koko, mwene Tabeyali.

7 Nyagasani Imana avuze atya: Ntibizahagarara kandi ntibizabaho.

8 Kuko umutwe wa Siriya ari Damasiko, n’umutwe wa Damasiko ukaba Resini; kandi mu myaka mirongo itandatu n’itanu Abefurayimu bazaba barakwiriye imishwaro ku buryo batazongera kuba ihanga.

9 Kandi umutwe wa Efurayimu ni Samariya, n’umutwe wa Samariya ni umuhungu wa Remaliya. Nimutizera by’ukuri ntimuzashinga imizi.

10 Byongeye kandi, Nyagasani yongeye kubwira Ahazi, avuga ati:

11 Saba ikimenyetso Nyagasani Imana yawe; ugisabe haba icyo ikuzimu, cyangwa cyo mu kirere hejuru.

12 Ariko Ahazi aravuga ati: Ntacyo nsaba, ntabwo ngerageza Nyagasani.

13 Nuko aravuga ati: Ubu nimwumve, wowe nzu ya Dawidi; cyaba ari ikintu cyoroshye kuri mwebwe kunaniza abantu, ariko se muzananiza n’Imana yanjye nayo?

14 Kubera iyo mpamvu, Nyagasani ubwe azabaha ikimenyetso—Dore, umwari w’isugi azasama, nuko azabyare umuhungu, maze azamwite izina rya Imanuweli.

15 Amavuta n’ubuki ni byo bizamutunga, kugira ngo azamenye kwanga ikibi no guhitamo icyiza.

16 Kuko mbere y’uko uyu mwana azamenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza, igihugu muzira kizatabwa n’abami bombi bacyo.

17 Nyagasani azabateza, n’abantu banyu, n’abo mu nzu ya so, iminsi itarigeze ibaho uhereye ku munsi Efurayimu yatandukanaga na Yuda, umwami wa Ashuri.

18 Kandi hazabaho kuri uwo munsi ko Nyagasani azahamagaza ikivugirizo isazi iri ahantu hose muri Egiputa, n’uruyuki ruri mu gihugu cya Ashuri.

19 Nuko bizaza, kandi byirare byose mu bikombe by’amatongo, no mu myobo y’ibitare, no ku mahwa yose, no ku bihuru byose.

20 Uwo munsi Nyagasani azogoshesha umutwe, n’ubwoya bwo ku birenge icyuma cyatiwe, n’abo hakurya y’umugezi, n’umwami wa Ashuri, ndetse kizatsembaho ubwanwa.

21 Nuko bizabaho ko kuri uwo munsi, umuntu azaragira inka y’iriza n’intama ebyiri;

22 Kandi hazabaho ko kubera ko amata azaba ari igisagirane bazatungwa n’amavuta; kuko amavuta n’ubuki aribyo bizatunga buri wese wasigaye mu gihugu.

23 Kandi hazabaho ko uwo munsi, buri hantu habaga imizabibu igihumbi ku mashekeli igihumbi, hazaba aho imifatangwe n’amahwa.

24 Abantu bitwaje imyambi n’imiheto nibo bazagera aho, kubera ko igihugu cyose kizahinduka imifatangwe n’amahwa.

25 Kandi udusozi twose twahingishwa isuka, bazatugirira ubwoba kubera imifatangwe n’amahwa; ahubwo hazaba aho kwahura inka, n’urwuri rw’amatungo magufi.