Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 6


Igice cya 6

Yakobo asubiramo amateka y’Abayahudi: Uburetwa bwa Babuloni n’ukugaruka; ivugabutumwa n’ibambwa bya Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli; ubufasha bahawe n’Abanyamahanga; n’ukugarurwa kw’Abayahudi mu minsi ya nyuma ubwo bazizera Mesiya. Ahagana 559–545 M.K.

1 Amagambo ya Yakobo, umuvandimwe wa Nefi, yabwiye abantu ba Nefi:

2 Dore, bavandimwe banjye bakundwa, njyewe, Yakobo, wahamagawe n’Imana kandi nkimikwa hakurikijwe uburyo butagatifu bwayo, nuko nkaba narejejwe n’umuvandimwe wanjye Nefi, mubona nk’umwami cyangwa umurinzi, maze mukagirwa nawe kubw’umutekano, dore muzi ko nababwiye cyane ibintu byinshi.

3 Nyamara, ndongera kubabwira; kuko nifuza imibereho myiza ya roho zanyu. Koko, igishyika cyanjye ni kinini kubwanyu; kandi namwe ubwanyu muzi ko ariko byahoze igihe cyose. Kuko nabashishikaje n’umurava wose; kandi mbigisha amagambo ya data; kandi nababwiye ibyerekeye ibintu byose byanditswe, uhereye ku iremwa ry’isi.

4 Kandi ubu, dore, ndifuza kubabwira ibintu biriho, n’ibizaza; kubera iyo mpamvu, ndabasomera amagambo ya Yesaya. Kandi ni amagambo umuvandimwe wanjye yifuje ko nababwira. Kandi ndababwira ku nyungu zanyu, kugira ngo mwige kandi mukuze izina ry’Imana yacu.

5 Kandi ubu, amagambo ngiye kubasomera ni ayo Yesaya yavuze yerekeye inzu yose ya Isirayeli; kubera iyo mpamvu, ashobora gusanishwa kuri mwebwe kuko muri abo mu nzu ya Isirayeli. Kandi hariho ibintu byinshi byavuzwe na Yesaya bishobora gusanishwa kuri mwebwe, kubera ko muri abo mu nzu ya Isirayeli.

6 None ubu, aya niyo magambo: Bityo aravuga Nyagasani Imana ati: Dore, nzaramburira Abanyamahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe mu maboko yabo, n’abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu byabo.

7 Kandi abami bazakubera ba so bakurera, n’abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa; bazagupfukamira bubame hasi, barigate umukungugu wo ku birenge byawe; nawe uzamenye ko ndi Nyagasani; abantegereza batazakorwa n’isoni.

8 Kandi ubu, njyewe Yakobo, ndifuza kuvuga gato ibyerekeye aya magambo. Kuko dore, Nyagasani yanyeretse ko abari i Yerusalemu, aho twaturutse, bishwe kandi bakajyanwa bunyago.

9 Icyakora, Nyagasani yanyeretse ko bazongera gusubirayo. Ndetse yanyeretse ko Nyagasani Imana, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli azabiyereka afite umubiri; kandi nyuma y’uko azabiyereka bazamukubita ibiboko kandi bamubambe, bijyanye n’amagambo umumarayika yambwiye.

10 Kandi nyuma y’uko banangiye imitima yabo kandi bagashinga amajosi yabo kuri Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli, dore, imanza za Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli zizababaho. Kandi umunsi uraje ngo bazakubitwe kandi bababazwe.

11 Kubera iyo mpamvu, nyuma yo kujarajazwa, nk’uko umumarayika avuga, abenshi bazababazwa mu mubiri, kandi ntibazatuma barimbuka, kubera amasengesho y’abiringira; bazatatanywa, kandi bakubitwe, kandi bangwe; nyamara, Nyagasani azaba umunyembabazi kuri bo, ku buryo ubwo bazagera aho bamenye Umucunguzi wabo, bazongera bakoranyirizwe mu bihugu by’umurage wabo.

12 Kandi hahirwa Abanyamahanga, abo umuhanuzi yanditseho; kuko dore, niba bibayeho ko bazihana kandi ntibarwanye Siyoni, kandi ntibifatanye na rya torero rikomeye kandi rizira, bazakizwa; kuko Nyagasani Imana azuzuza ibihango yakoreye abana be; kandi kubw’iyo mpamvu umuhanuzi yanditse kuri ibi bintu.

13 Kubera iyo mpamvu, abarwanya Siyoni n’abantu b’igihango ba Nyagasani bazarigata umukungugu w’ibirenge byabo; kandi abantu ba Nyagasani ntibazakorwa n’isoni. Kuko abantu ba Nyagasani ari abamutegereje; kuko bagitegereje ukuza kwa Mesiya.

14 Kandi dore, hakurikijwe amagambo y’umuhanuzi, Mesiya azongera kwiyemeza ubwa kabiri kubigarurira; kubera iyo mpamvu, azabiyereka ubwe mu bubasha n’ikuzo ryinshi, kugeza ku irimburwa ry’abanzi babo, ubwo uwo munsi uzaza bakamwizera; kandi nta n’umwe azarimbura umwizera.

15 Kandi abatamwizera bazarimburwa byaba n’umuriro, n’umuhengeri, n’imitingito y’isi, n’imivu y’amaraso, n’ibyorezo n’inzara. Kandi bazamenya ko Nyagasani ari Imana, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

16 None se abakomeye banyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe bazira ukuri barekurwa?

17 Ariko Nyagasani aravuga ati: Ndetse abajyanywe ari imbohe n’abakomeye nabo bazakurwayo, kandi iminyago y’abanyamwaga izarekurwa; kuko Ushoborabyose Imana azarekura abantu b’igihango cye. Kuko Nyagasani aravuga ati: Nzarwanya abakurwanya—

18 Abagutsikamira nzabagaburira imibiri yabo; bazasinda amaraso yabo bwite nka vino iryohereye; kandi imibiri yose izamenya ko njyewe Nyagasani ndi Umukiza wawe n’Umucunguzi wawe, Ushoborabyose Rukumbi wa Yakobo.