Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 31


Igice cya 31

Nefi avuga impamvu Kristo yabatijwe—Abantu bagomba gukurikiza Kristo, bakabatizwa, bakakira Roho Mutagatifu, kandi bakihangana kugeza ku ndunduro kugira ngo bakizwe—Ukwihana n’umubatizo nibyo rembo riganisha ku nzira y’impatanwa kandi ifunganye—Ubugingo buhoraho buzabonwa n’abubahiriza amategeko nyuma y’umubatizo. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi ubu njyewe, Nefi, ndangije kubahanurira, bavandimwe banjye bakundwa. Kandi sinshobora kwandika keretse ibintu bikeya, nzi ko bigomba nta kabuza kuzabaho; nta nubwo nshobora kwandika keretse makeya mu magambo y’umuvandimwe wanjye Yakobo.

2 Kubera iyo mpamvu, ibintu nanditse birampagije, uretse ko hari amagambo makeya ngomba kuvuga yerekeye inyigisho za Kristo; niyo mpamvu, nzababwira neruye, bijyanye n’ukwerura k’uguhanura kwanjye.

3 Kuko roho yanjye yishimiye ukwerura; kuko ni muri ubu buryo Nyagasani Imana akorera mu bana b’abantu. Kuko Nyagasani Imana amurikira ubwenge; kuko avugisha abantu akurikije ururimi rwabo, ku buryo basobanukirwa.

4 Kubera iyo mpamvu, nagira ngo muzibuke ko nababwiye ibyerekeye uwo muhanuzi Imana yanyeretse, uzabatiza Ntama w’Imana, uzakuraho ibyaha by’isi.

5 Kandi ubu, niba Ntama w’Imana, we mutagatifu, akeneye kubatirishwa amazi, kugira ngo yuzuze ubukiranutsi bwose, mbese bityo, twebwe twaba dukeneye bingana iki, kubera ko tutari abatagatifu, kubatizwa, koko, ndetse n’amazi!

6 Kandi ubu, nagira ngo mbabaze, bavandimwe banjye bakundwa, ni gute Ntama w’Imana yuzuje ubukiranutsi bwose mu kubatirishwa amazi?

7 Mbese ntimuzi ko yari mutagatifu? Ariko nubwo yari mutagatifu, yeretse abana b’abantu ko, kubw’umubiri yiyoroheje imbere ya Data, kandi yagaragarije Data ko azamwumvira akurikiza amategeko ye.

8 Kubera iyo mpamvu, nyuma yo kubatirishwa amazi Roho Mutagatifu yamumanukiyeho mu ishusho y’inuma.

9 Byongeye kandi, byeretse abana b’abantu ubuhatane bw’akayira, n’ubufungane bw’irembo, bazinjiriramo, we akaba yaratanze urugero imbere yabo.

10 Kandi yabwiye abana b’abantu ati: Nimunkurikire. Kubera iyo mpamvu, bavandimwe banjye bakundwa, ese twashobora gukurikira Yesu turetse kubahiriza amategeko ya Data?

11 Nuko Data yaravuze ati: Nimwihane, nimwihane, kandi mubatizwe mu izina ry’Umwana wanjye Nkunda.

12 Ndetse, ijwi ry’Umwana ryanjeho, rivuga riti: Ubatizwa mu izina ryanjye, Data azamuha Roho Mutagatifu, nka njye; kubera iyo mpamvu, mukwiriye kunkurikira, kandi mugakora ibintu mwambonye nkora.

13 Kubera iyo mpamvu, bavandimwe banjye bakundwa, nzi ko nimukurikira Umwana, n’umutima wanyu wose, mudakoresha uburyarya kandi nta buriganya imbere y’Imana, ahubwo mufite umugambi nyawo, mukihana ibyaha byanyu, mugahamiriza Data ko mwifuza kwitirirwa izina rya Kristo, binyuze mu mubatizo—koko, mu gukirikira Nyagasani wanyu n’Umukiza wanyu hasi mu mazi, bijyanye n’ijambo rye, dore, bityo muzakira Roho Mutagatifu; koko, nyuma hazakurikireho umubatizo w’umuriro n’uwa Roho Mutagatifu; maze bityo mushobore kuvuga indimi z’abamarayika, kandi muvugirize impundu Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

14 Ariko, dore, bavandimwe banjye bakundwa, ni uko ijwi rya Mwana ryanjeho, rivuga riti: Nyuma y’uko mwihannye ibyaha byanyu, kandi mugahamiriza Data ko mwifuza kubahiriza amategeko yanjye, binyuze mu mubatizo w’amazi, kandi mwakiriye umubatizo w’umuriro n’uwa Roho Mutagatifu, kandi mushobora kuvuga ururimi rushya, koko, ndetse ururimi rw’abamarayika, kandi nyuma y’ibi mukazanyihakana, byari kuba byarabareye byiza ko mwaba mutaramenye.

15 Kandi numvise ijwi rivuye kuri Data rimbwira riti: Koko, amagambo y’Umukundwa wanjye ni ayo ukuri n’ukwiringirwa. Uzihangana kugeza ku ndunduro, uwo niwe uzakizwa.

16 None ubu, bavandimwe banjye bakundwa, nzi kubw’ibi ko keretse umuntu nazihangana kugeza ku ndunduro, akurikiza urugero rw’Umwana w’Imana iriho, naho ubundi ntashobora gukizwa.

17 Kubera iyo mpamvu, nimukore ibintu nababwiye nabonye ko Nyagasani wanyu n’Umucunguzi wanyu azakora; kuko, ni kubw’iyo mpamvu byanyeretswe, kugira ngo mushobore kumenya irembo muzinjiriramo. Kuko irembo muzinjiriramo ari ukwihana n’umubatizo wo mu mazi; maze nyuma hagakurikiraho ukubabarirwa ibyaha byanyu kubw’umuriro na Roho Mutagatifu.

18 Kandi ubwo, muzaba muri mu kayira k’impatane kandi gafunganye kayobora ku buzima buhoraho; koko, mwinjiriye mu irembo; mwabikoze mukurikije amategeko ya Data na Mwana, kandi mwahawe Roho Mutagatifu, uhamiriza Data na Mwana, iyuzuzwa ry’isezerano yakoze, kugira ngo niba mwarinjiriye muri iyo nzira muzakirwe.

19 Kandi ubu, bavandimwe banjye bakundwa, nyuma y’uko mwageze muri iyi nzira y’impatane kandi ifunganye, nagira ngo mbaze niba byose birangiye? Dore, ndababwira nti: Oya; kuko ntimuragera kure keretse ku bw’ijambo rya Kristo n’ukwizera kutanyeganyega muri we, mwishingikirije burundu ku bigwi bye we munyabubasha bwo gukiza.

20 Kubera iyo mpamvu, mugomba kujya imbere mushikamye muri Kristo, mufite ibyiringiro byuzuje ubutungane muri Kristo, n’urukundo rw’Imana n’urwo abantu bose. Kubera iyo mpamvu, nimukomeza imbere, murya n’ijambo rya Kristo, kandi mukihangana kugeza ku ndunduro, dore, ni uko Data avuga: Muzagira ubuzima buhoraho.

21 None ubu, dore, bavandimwe banjye bakundwa, iyi ni yo nzira; kandi nta yindi cyangwa irindi zina ryatanzwe munsi y’ijuru umuntu ashobora gukirizwamo mu bwami bw’Imana. Kandi ubu, dore, iyi ni yo nyigisho ya Kristo, kandi ni yo nyigisho yonyine ya Data, n’iya Mwana, n’iya Roho Mutagatifu, ari bo Mana imwe, ubutagira iherezo. Amena.