Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 19


Igice cya 19

Yesaya avuga ibyerekeye Mesiya—Abantu bari mu mwijima bazabona umucyo mwinshi—Umwana yatuvukiye—Azaba Umwami w’Amahoro kandi azima ku ngoma ya Dawidi—Gereranya na Yesaya 9. Ahagana 559–545 M.K.

1 Icyakora, ubwire ntibuzaba nk’uko bwari bumeze mu gihe cyacyo cy’impagarara, ubwo yabanzaga kubabaza byoroheje igihugu cya Zebuluni, n’igihugu cya Nafutali, maze hanyuma akabababaza bikomeye binyuze mu Nyanja Itukura hakurya ya Yorodani muri Galileya y’amahanga.

2 Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi; abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu, barasiweho n’umucyo.

3 Wagwije ihanga, kandi waryongerereye umunezero—Banezererewe imbere yawe nk’umunezero w’umuganura, kandi nk’uko abantu bishima ubwo baba bagabana amasahu.

4 Kuko waciye ingoyi yari imuboshye, n’umutwaro wo ku rutugu rwe, inkoni y’umunyagahato.

5 Kuko buri ntambara y’umurwanyi igira urusaku rudasobanutse, n’imyenda yagaraguwe mu maraso; ariko ibi bizatwikwa n’inkwi z’umuriro.

6 Kubera ko umwana yatuvukiye, umwana w’umuhungu yaduhawe; kandi ubutware buzaba ku rutugu rwe; n’izina rye rizitwa, Igitangaza, Umujyanama, Imana Ishoborabyose, Data Uhoraho, Igikomangoma cy’Amahoro.

7 Ubutware n’amahoro bizagwira bitagira iherezo, ku ntebe ya Dawidi, no ku bwami bwe kugira ngo abuyobore, kandi abwubakire ku bushishozi n’ubutabera uhereye ubwo, ndetse n’iteka ryose. Ishyaka rya Nyagasani Nyiringabo rizabitunganya.

8 Nyagasani yohereje ijambo rye kuri Yakobo kandi ryamurikiye Isirayeli.

9 Kandi abantu bose bazabimenya, ndetse n’Abefurayimu n’abaturage ba Samariya, bavugana ubwibone n’ukwinangira umutima:

10 Amatafari yaraguye, ariko tuzubakisha amabuye abaje; imivumu yaratemwe, ariko tuzayisimbuza imyerezi.

11 Niyo mpamvu Nyagasani azashyiraho abazarwanya Rezini, kandi agahuriza abanzi be hamwe;

12 Abanyasiriya imbere, n’Abafilisiti inyuma; maze bazaconcomereshe Isirayeli akanwa kasamye. Kubera ibi byose uburakari bwe ntibwashize, ahubwo ukuboko kwe kuracyarambuye.

13 Kuko abantu ntibatera umugongo ubakubita, nta n’ubwo bashakisha Nyagasani Nyiringabo.

14 Niyo mpamvu Nyagasani azaca Isirayeli umutwe n’umurizo, umukindo n’umuberanya mu munsi umwe.

15 Umukurambere, ni umutwe; naho umuhanuzi wigisha ibinyoma, ni umurizo.

16 Kuko abayobozi b’aba bantu batuma bakora amakosa; kandi abayobowe na bo bakarimbuka.

17 Niyo mpamvu Nyagasani atanezezwa n’abasore babo, nta n’ubwo azagirira imbabazi imfubyi zabo n’abapfakazi; kuko buri wese ari indyarya n’inkozi y’ibibi, kandi buri kanwa kavuga iby’abapfu. Kubera ibi byose, uburakari bwe ntibwashize, ariko ukuboko kwe kuracyarambuye.

18 Kuko ubugome bwaka nk’umuriro; uzatwika imifatangwe n’amahwa, kandi ukazakongeza ibihuru byo mu ishyamba, maze bikazazamuka nk’ugutumbagira k’umwotsi.

19 Kubera uburakari bwa Nyagasani Nyiringabo igihugu cyarijimye, n’abantu bazaba nk’inkwi z’umuriro; nta muntu uzarengera umuvandimwe we.

20 Kandi azahubuza ibiryo n’akaboko k’iburyo ariko agumye asonze; kandi azarisha n’akaboko k’ibumoso ariko ntazahaga; buri muntu azarya inyama z’ukuboko kwe bwite—

21 Abamanase, Abefurayimu; na Efurayimu, Manase; bose hamwe bazarwanya Yuda. Kubera ibi byose, uburakari bwe ntibwashize, ariko ukuboko kwe kuracyarambuye.

Capa