Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 22


Igice cya 22

Mu myaka igihumbi abantu bose bazasingiza Nyagasani—Azaba hagati muri bo—Gereranya na Yesaya 12. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi kuri uwo munsi uzavuga uti: Wowe Nyagasani, nzagusingiza; nubwo wandakariye uburakari bwawe bwarashize, maze urampumuriza.

2 Dore, Imana ni agakiza kanjye; nzizera, kandi sinzatinya; kuko Nyagasani Yehova ari we mbaraga zanjye n’indirimbo yanjye; yahindutse kandi agakiza kanjye.

3 Niyo mpamvu, muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza.

4 Kandi kuri uwo munsi muzavuga muti: Nimusingize Nyagasani, mwambaze izina rye, mwamamaze ibikorwa bye mu bantu, muvuge ko izina rye rishyizwe hejuru.

5 Nimuririmbire Nyagasani; kuko yakoze ibintu bihebuje; ibi bizwi hose mu isi.

6 Iyamirire kandi urangurure, wowe muturage w’i Siyoni; kuko Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli akomeye hagati yanyu.

Capa