Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 8


Igice cya 8

Yakobo akomeza gusoma muri Yesaya: Mu minsi ya nyuma, Nyagasani azahumuriza Siyoni kandi akoranye Isirayeli—Abacunguwe bazaza i Siyoni mu munezero mwinshi—Gereranya na Yesaya 51 na 52:1–2. Ahagana 559–545 M.K.

1 Nimuntege amatwi, mwebwe mukurikirana ubukiranutsi. Nimurebe urutare mwasatuweho, n’umwenge w’icyobo mwacukuwemo.

2 Nimurebe Aburahamu, so, na Sara, wababyaye; kuko Aburahamu namuhamagaye wenyine, kandi namuhaye umugisha.

3 Kuko Nyagasani azahumuriza Siyoni, azahumuriza ibirare byose byayo; kandi azagira agasi kayo nka Edeni, n’ubutayu bwayo nk’ubusitani bwa Nyagasani. Umunezero n’ibyishimo bizaboneka muri yo, amashimwe n’ijwi ry’indirimbo.

4 Nimunyumve, bantu banjye; kandi muntege amatwi, wowe hanga ryanjye; kuko nzatanga itegeko, kandi nzatuma urubanza rwanjye ruba umucyo w’abantu.

5 Ubukiranutsi bwanjye buri hafi; agakiza kanjye karasohotse, kandi akaboko kanjye kazacira urubanza abantu. Ibirwa bizantegereza, kandi akaboko kanjye niko biziringira.

6 Nimwuburire amaso yanyu ku ijuru, maze murebe ku isi hasi; kuko ijuru rizatamuruka nk’umwotsi, n’isi izasaza nk’umwambaro; kandi abayituyeho bazapfa batyo. Ariko agakiza kanjye kazabaho iteka ryose, n’ubukiranutsi bwanjye ntibuzakurwaho.

7 Nimunyumve, mwebwe muzi ubukiranutsi, bantu b’imitima nanditsemo itegeko ryanjye, ntimugatinye umugayo w’abantu, kandi ntimugahagarike imitima ku bitutsi byabo.

8 Kuko inyenzi zizabarya nk’umwambaro, kandi umuranda uzabarya nk’ubwoya bw’intama. Ariko ubukiranutsi bwanjye buzabaho iteka ryose, n’agakiza kanjye kuva ku gisekuruza kugera ku kindi.

9 Kanguka, kanguka! Ambara imbaraga, O kaboko ka Nyagasani; kanguka nko mu minsi ya kera. Si wowe watemaguye Rahabu, ugasogota cya kiyoka?

10 Si wowe wakamije inyanja, amazi maremare; ukagira indiba y’inyanja inzira y’abacunguwe ngo bambuke?

11 Kubera iyo mpamvu, abacunguwe ba Nyagasani bazagaruka, kandi bazaza baririmba i Siyoni; nuko umunezero udashira n’ubutagatifu buzaba ku mitwe yabo; maze bazabone ibyishimo n’umunezero; ishavu n’amarira bigende nyomberi.

12 Ndi we; koko, ndi ubahumuriza. Dore, uri nde, wo gutinya umuntu, uzapfa, n’umwana w’umuntu, uzagirwa nk’ibyatsi?

13 Kandi ukibagirwa Nyagasani umuremyi wawe, we wabambye ijuru, kandi agashyiraho imfatiro z’isi, maze ugatinya ubudahwema buri munsi, kubera uburakari bw’umunyagitugu, nk’aho yaba yiteguye kukurimbura? None se uburakari bw’umunyagitugu buri hehe?

14 Imbohe y’umunyago izihuta, kugira izabohorwe vuba; kandi kugira ngo itazapfira mu rwobo, cyangwa ibyo kurya byayo bitazabura.

15 Ariko ndi Nyagasani Imana yawe, uw’imiraba isuma; Nyagasani Nyiringabo niryo zina ryanjye.

16 Kandi nashyize amagambo yanjye mu kanwa kawe, maze ngutwikiriza igicucu cy’ukuboko kwanjye, kugira ngo nshinge amajuru kandi nshyireho imfatiro z’isi, maze mbwire Siyoni nti: Dore, muri abantu banjye.

17 Kanguka, kanguka, uhaguruke, O Yerusalemu, wanywereye mu kaboko ka Nyagasani igikombe cy’umujinya we—wanyweye amatende y’igikombe cy’ibidandabiranya wiranguje—

18 Kandi nta n’umwe wo kuyiyobora mu bahungu bose yabyaye; nta n’uwo kuyifata akaboko, mu bahungu bose yareze.

19 Aba bahungu babiri bakugezeho, ni nde uzakuririra—amatongo yawe n’irimburwa, n’inzara n’inkota—kandi ni uwuhe nzaguhumuririsha?

20 Abahungu bawe bararabiranye, uretse aba babiri; barabeshyera mu mayirabiri hose; nk’ikimasa cy’agasozi kiri mu ngoyi, buzuye umujinya wa Nyagasani, igihano cy’Imana yawe.

21 Kubera iyo mpamvu umva ibi, wowe ubabaye, kandi wasinze utanyoye vino:

22 Nyagasani wawe avuze atya: Nyagasani n’Imana yawe iraburana urubanza rw’abantu bayo; dore, nkwatse igikombe cy’ibidandabiranya, amatende y’igikombe cy’umujinya wanjye; ntuzongera kukinywaho ukundi.

23 Ahubwo nzagishyira mu kiganza cy’abakubabaza; ababwiye roho yawe bati: Unama, kugira ngo tukunyure hejuru—kandi warambitse umubiri wawe nk’ubutaka cyangwa nk’inzira y’abambuka.

24 Kanguka, kanguka, wambare imbaraga zawe, wowe Siyoni; ambara imyambaro yawe myiza, wowe Yerusalemu, murwa mutagatifu; kuko kuva none utarakebwe n’uwanduye batazongera kukwinjiramo ukundi.

25 Ihungure umukungugu; uhaguruke, wicare, wowe Yerusalemu; wibohore ingoyi mu ijosi ryawe, wowe mukobwa wa Siyoni wajyanywe bunyago.

Capa