Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 18


Igice cya 18

Kristo azaba ibuye risitaza n’urutare rugusha—Nimushakishe Nyagasani, atari abapfumu bajwigira—Muhindukirire itegeko n’ubuhamya bibayobore—Gereranya na Yesaya 8. Ahagana 559–545 M.K.

1 Byongeye, ijambo rya Nyagasani rirambwira riti: Fata ikizingo kinini, maze ucyandikisheho ikaramu y’umuntu, ibyerekeye Maheri-shalali-hashi-Bazi.

2 Kandi nashakiye abahamya b’indahemuka ngo mbyandike, Uriya w’umutambyi, na Zakariya mwene Yeberekiya.

3 Kandi nagiye ku muhanuzikazi; nuko arasama kandi abyara umuhungu. Nuko Nyagasani arambwira ati: Uzamwite izina, Maheri-shalali-hashi-bazi.

4 Kuko dore, uwo mwana ntazamenya kurangurura, data, na mama, mbere y’uko ubutunzi bw’i Damasiko n’iminyago y’i Samariya bizaba byarajyanywe imbere y’umwami wa Ashuri.

5 Nyagasani yongeye kumbwira na none, avuga ati:

6 Kuko nk’uko aba bantu banga amazi ya Shilowa atemba buhoro, kandi bakanezezwa na Resini na mwene Remaliya;

7 Ubu kubera iyo mpamvu, dore, Nyagasani abateje amazi y’umugezi, afite imbaraga kandi menshi, ndetse umwami wa Ashuri n’icyubahiro cye cyose; nuko azasendere imigende yayo yose, maze arenge inkombe zawo zose.

8 Nuko azahite muri Yuda; ahasendere kandi ahahitane, ndetse azagera no ku ijosi ry’umuntu; maze narambura amababa ye azuzure ubugari bw’igihugu cyawe, Imanuweli.

9 Nimwifatanye, mwa bantu mwe, ariko muzacikamo ibice; kandi mutege ugutwi mwebwe mwese muri mu bihugu bya kure; ni mukenyere, ariko muzacikamo ibice, kandi muzacikamo ibice.

10 Nimujye inama, ariko zizahinduka ubusa; muvuge ijambo, ariko ntirizabaho; kuko Imana iri kumwe natwe.

11 Kuko uko niko Nyagasani yamvugishije amfatishije ukuboko gukomeye, kandi yanyigishije ko ntazagendera mu nzira y’ubu bwoko, avuga ati:

12 Ntimuzite, Akagambane, ibintu byose ubu bwoko buzita, Akagambane; ntimukagire ubwoba nk’ubwo bagira, kandi ntimugatinye.

13 Nimusingize Nyagasani Nyiringabo ubwe, kandi nimumureke abe ubwoba bwanyu, kandi mumureke abe igitinyiro cyanyu.

14 Kandi ni we uzababera ubuhungiro; ariko azaba ibuye risitaza, n’urutare rugusha ku nzu zombi za Isirayeli, azaba umutego n’igishuko ku baturage ba Yerusalemu.

15 Kandi benshi muri bo bazasitara nuko bagwe, maze bavunike, kandi bazategwa, maze bafatwe.

16 Egeranya ubuhamya, uhambire itegeko mu bigishwa banjye.

17 Kandi nziringira Nyagasani, wahishe mu maso he inzu ya Yakobo, maze nzamutegereza.

18 Dore, njyewe n’abana Nyagasani yampaye tubereyeho kuba ibimenyetso n’ibitangaza muri Isirayeli bya Nyagasani Nyiringabo, utuye ku Musozi wa Siyoni.

19 Kandi ubwo bazakubwira ngo: Nimusabe abafite abazimu n’abapfumu bajwigira kandi bongorera—Mbese abantu ntibakwiriye gusaba Imana yabo y’abazima kumenya iby’abapfuye?

20 Nimushakishe kumenya itegeko n’ubuhamya; kandi niba bitavuga nk’iri jambo, ni ukubera ko nta rumuri rubirimo.

21 Kandi bazabinyuramo bagowe kandi bashonje; kandi bizabaho ko ubwo bazasonza, bazirakarira, maze bavume umwami wabo n’Imana yabo, kandi bararame.

22 Kandi bazareba ku isi maze babone amakuba, n’umwijima, ubwire bw’impagarara, maze bazajyanwe mu mwijima.