Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 15


Igice cya 15

Uruzabibu rw’Uwiteka (Isirayeli) ruzahinduka itongo, n’abantu Be bazatatanywa—Amagorwa azabageraho mu mimerere yabo y’ubuyobe n’ugutatana—Nyagasani azamanika ibendera maze akoranye Abisirayeli—Gereranya na Yesaya 5. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi ubwo nzaririmbira umukundwa wanjye rwose indirimbo y’umukundwa wanjye, nkorakora uruzabibu rwe. Umukundwa wanjye yari afite uruzabibu ku gasozi karumbutse cyane.

2 Nuko araruzitira, kandi aruvanamo amabuye, maze aruteramo uruzabibu rw’indobanure, kandi yubakamo umunara rwagati muri rwo, ndetse akoramo urwengero; kandi ategereza ko ruzera imizabibu, ariko rwera imizabibu mibi.

3 None ubu, mwebwe baturage ba Yerusalemu, namwe bantu ba Yuda, nimudukize, ndabinginze, njyewe n’uruzabibu rwanjye.

4 Ni iki nari gukorera uruzabibu rwanjye kirenzeho ntakoze muri rwo? Noneho, ubwo nari ntegereje ko ruzera imizabibu myiza rweze imizabibu mibi.

5 None ubu, ndababwira icyo ngiye gukorera uruzabibu rwanjye—Nzasenya uruzitiro rwarwo, maze ruzonwe rushire; kandi nzasenya inkike yarwo, maze ruzanyukanyukwe;

6 Kandi nzarurimbura; ntiruzicirwa cyangwa ngo ruhingirwe; ahubwo ruzameramo imifatangwe n’amahwa; kandi nzategeka ibicu ko bitarugushaho imvura.

7 Kuko uruzabibu rwa Nyagasani Nyiringabo ni inzu ya Isirayeli, n’abantu ba Yuda igiti cye gishimishije; kandi yari ategereje urubanza rw’intabera, none dore, hariho ugutsikamirwa; aho gukiranuka, ariko yumvise umuborogo.

8 Baragowe abiyegeranya inzu ku yindi, kugeza ubwo nta mwanya usigara, kugira ngo bature bonyine rwagati mu isi!

9 Mu matwi yanjye, Nyagasani Nyiringabo aravuga ati: ni ukuri amazu menshi azaba amatongo, n’imirwa ikomeye kandi myiza ntizagira umuturage.

10 Koko, imirima icumi y’uruzabibu izavamo inshuro imwe y’igitebo, kandi ihomeru y’imbuto izavamo efa imwe.

11 Baragowe abazinduka mu gitondo, ngo bashobore kuvumba ibisindisha, bagakomeza kugeza ku ijoro, maze vino ikabateshaguza!

12 Mu birori byabo bagira inanga, n’ishako, ingoma, n’imyironge na vino; ariko ntibite ku murimo wa Nyagasani, cyangwa ngo bite ku byakozwe n’amaboko ye.

13 Kubera iyo mpamvu, abantu banjye bajyanywe bunyago, kubera ko batari bafite ubumenyi; kandi abanyacyubahiro babo bishwe n’inzara, n’imbaga y’abantu babo yishwe n’umwuma.

14 Niyo mpamvu, ikuzimu hiyaguye, maze hasamura akanwa bitagira urugero; n’ikuzo ryabo, n’imbaga yabo, n’ubwiza bwabo, n’unezerewe bamanukiramo.

15 Kandi umuntu uciriritse azamanurwa, n’ukomeye azacishwa bugufi, n’amaso y’abibone azacogozwa.

16 Ariko Nyagasani Nyiringabo azakuzwa n’urubanza, kandi Imana yo ntagatifu izasingizwa n’ubukiranutsi.

17 Icyo gihe abana b’intama bazarisha uko bashatse, kandi n’inyamahanga zizarisha mu bikingi by’izatoranyijwe.

18 Baragowe abakururisha ubukozi bw’ibibi bwabo imigozi y’imburamumaro, n’icyaha nk’aho bagikururisha umurunga;

19 Abavuga bati: Nimureke yihute, akore bwangu umurimo we, kugira ngo tuwurebe; kandi mureke inama ya Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli yigire hafi kandi itwegere, kugira ngo tuyimenye.

20 Baragowe abita ikibi icyiza, n’icyiza ikibi, bafata umwijima nk’umucyo, n’umucyo nk’umwijima, bagafata ibisharira nk’ibiryohereye, n’ibiryohereye nk’ibisharira!

21 Baragowe abibonamo abashishozi n’abibonamo abanyabwenge!

22 Baragowe abigira intwari zo kunywa vino, n’abantu b’imbaraga zo guturira igisindisha;

23 Abatsindishiriza abagome ingororano, kandi bagahakana ubukiranutsi bw’umukiranutsi!

24 Kubera iyo mpamvu, uko umuriro ukongora igikenyeri, n’ikirimi cy’umuriro kigakongora umurama, igishyitsi cyabo kizaba ikibore, n’uburabyo bwabo buzatumuka nk’umukungugu; kubera ko bataye itegeko rya Nyagasani Nyiringabo, kandi bahinyuye ijambo rya Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

25 Niyo mpamvu, uburakari bwa Nyagasani bwakongejwe ku bantu be, kandi yababanguriye ukuboko kwe, maze arabica; nuko udusozi duhinda umushyitsi, n’intumbi zabo zishwanyagurikira hagati mu mayira. Kubera ibi byose uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

26 Kandi azamanikira ibendera amahanga ya kure, maze abahamagaze ikivugirizo bave ku mpera y’isi; kandi dore, bazaza n’ingoga bihuta, nta n’umwe muri bo uzagira ubwoba cyangwa ngo asitare.

27 Nta n’umwe uzananirwa cyangwa ngo asinzire, nta n’ubwo umweko w’amara ye uzarekura, cyangwa ngo udushumi tw’inkweto zabo ducike;

28 Imyambi yabo iratyaye, n’imiheto yabo yose irabanze, n’inzara z’amafarashi yabo zizamera nk’isarabwayi, n’inziga z’amagare yabo zizagenda nka serwakira, n’umutontomo nk’uwo intare.

29 Bazivuga nk’ibyana by’intare; koko, bazivuga, kandi bafate umuhigo, maze bawujyane amahoro kandi ntawe uzawubagobotora.

30 Kandi uwo munsi bazabatontomera nk’umutontomo w’inyanja; maze nibareba i musozi, babone, umwijima n’ishavu, kandi umucyo wijime mu ijuru ryaho.

Capa