Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 23


Igice cya 23

Irimbuka rya Babiloni ni ikimenyetso ry’irimbuka ryo ku Ukuza kwa Kabiri—Uzaba umunsi w’umujinya n’uguhora—Babuloni (isi) izagwa ubuziraherezo—Gereranya na Yesaya 13. Ahagana 559–545 M.K.

1 Umutwaro wa Babiloni, Yesaya mwene Amozi yabonye.

2 Nimushinge ibendere ku musozi muremure, mubarangururire ijwi, mubarembuze, kugira ngo bashobore kunyura mu marembo y’imfura.

3 Nategetse abatagatifujwe banjye, nahamagaye kandi intarumikwa zanjye, kuko uburakari bwanjye butari ku banezezwa n’ubuhangange bwanjye.

4 Nimwumve ikiriri cy’abantu benshi mu misozi miremire, kimeze nk’icyo abantu bakomeye, mwumve n’urusaku rw’ubwami bw’amahanga bakoraniye hamwe, Nyagasani Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara.

5 Baraturuka mu gihugu cya kure, ku mpera y’ijuru, koko, Nyagasani, n’intwaro z’uburakari bwe, kugira ngo arimbure igihugu cyose.

6 Nimuboroge, kuko umunsi wa Nyagasani uri hafi; uzaza nk’uwo kurimbura uturutse ku Ushoborabyose.

7 Niyo mpamvu, amaboko yose azatentebuka, umutima wa buri muntu ukazashonga;

8 Kandi bazagira ubwoba; imisonga n’ishavu bizabafata; bazatangarirana; mu maso habo hazasa nk’ibirimi by’umuriro.

9 Dore, umunsi wa Nyagasani uraje, mubi n’umujinya n’uburakari bukarishye, nuko uzahindure igihugu itongo; kandi uzarimbura abanyabyaha baho bashiremo.

10 Kuko inyenyeri zo mu ijuru n’ubukaga bwazo ntibizaka; izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzatuma urumuri rwako rwaka.

11 Kandi nzahana isi kubera ikibi, n’abagome kubera ubukozi bw’ibibi bwabo; nzatuma ubwirasi bw’abibone bushira, kandi nzahanantura agasuzuguro k’abanyamwaga.

12 Nzatuma umuntu agira agaciro kenshi kuruta zahabu iyunguruye; ndetse umuntu arushe agaciro zahabu nziza ya Ofiri.

13 Kubera iyo mpamvu, nzanyeganyeza ijuru, kandi isi izava mu mwanya wayo, mu mujinya wa Nyagasani Nyiringabo, no ku munsi w’uburakari bukarishye.

14 Nuko bizamera nk’isirabo yirukankanwa, kandi nk’intama itashyikirwa n’umuntu; nuko buri muntu azagarukira abantu be bwite, maze buri wese azahungire mu gihugu cye bwite.

15 Buri mwibone wese azasogotwa; koko, kandi buri wese wifatanyije n’abagome azagushwa n’inkota.

16 Abana babo nabo bazababahondera mu maso; amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato.

17 Dore, nzabateza Abamedi, ntibazita kuri feza na zahabu, nta nubwo bazabyishimira.

18 Imiheto yabo kandi izashwanyaguza abasore; kandi nta mpuhwe bazagirira urubyaro rwabo; amaso yabo ntazababarira abana.

19 Kandi Babuloni, ikuzo ry’ubwami, ubwiza bw’intsinzi y’Abakaludaya, izaba nk’ubwo Imana yarimburaga Sodomu na Gomora.

20 Ntihazigera haturwa, nta nubwo hazaturwa kuva ku gisekuru kugeza ku cyindi: ntabwo Umwarabu azahabamba ihema; nta nubwo abungeri bazahabyagiza umukumbi wabo.

21 Ahubwo inyamaswa z’agasozi zo mu butayu zizaharyama; n’amazu yabo azuzuramo ibikoko biteye ubwoba; n’imbuni zizayabamo, n’isatura zizayabyinamo.

22 Kandi inyamaswa z’agasozi zo mu birwa zizakankamirira mu mazu yabo y’amatongo, n’ibiyoka mu mazu yabo meza; kandi igihe cyayo kiri hafi, n’umunsi wayo ntuzongerwaho. Kuko nzayirimbura vuba; koko, nzagirira imbabazi abantu banjye, ariko abagome bazatikizwa.