Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 21


Igice cya 21

Igishyitsi cya Yese (Kristo) kizaca imanza mu bukiranutsi—Ubumenyi bw’Imana buzakwira isi mu Myaka igihumbi—Nyagasani azazamura ibendera kandi akoranye Isirayeli—Gereranya na Yesaya 11. Ahagana 559–545 M.K.

1 Nuko mu gishyitsi cya Yese hazakomokamo agashami, maze mu mizi ye hazabumburemo ishami.

2 Kandi Roho wa Nyagasani azaba kuri we, roho w’ubwenge n’ubushishozi, roho wa Nyagasani n’imbaraga, roho w’ubumenyi n’uwo icyubahiro cy’Imana;

3 Kandi azamugira uw’ubushishozi butagira inenge mu cyubahiro cya Nyagasani; kandi ntazaca imanza nk’uko amaso ye abibona, nta nubwo azahana nk’uko amatwi ye abyumva.

4 Ahubwo azacira imanza abakene mu bukiranutsi, kandi azahana atabera kubera abagwaneza b’isi; nuko azakubitishe isi inkoni y’akanwa ke, maze azatsembeshe abagome umwuka w’iminwa ye.

5 Kandi ubukiranutsi buzaba umweko w’ibyaziha bye, naho ubudahemuka buzaba umweko w’urukenyerero rwe.

6 Isega kandi izabana n’umwana w’intama, n’ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene, n’inyana ibe hamwe n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe; kandi umwana mutoya azabiragira.

7 Kandi inka n’idubu bizarishanya; izazo zizaryama hamwe, kandi intare izarisha ubwatsi nk’inka.

8 Kandi umwana wonka azakinira ku mwobo w’incira, n’umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy’impiri.

9 Ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye mutagatifu wose, kuko isi izuzura ubumenyi bwa Nyagasani, nk’uko amazi akwira inyanja.

10 Kandi kuri uwo munsi hazabaho igishyitsi cya Yese, kizabera abantu ibendera; Abanyamahanga bazagihakwaho; kandi ubuturo bwe buzagira ikuzo.

11 Kandi hazabaho ko kuri uwo munsi ko Nyagasani azongera akarambura ukuboko ubwa kabiri kugira ngo agarure igisigisigi cy’abantu be bacitse ku icumu, bave muri Ashuri, no muri Egiputa, n’i Paturosi, n’i Kushi, n’i Elamu, n’i Shinari, n’i Hamati, no mu birwa byo mu nyanja.

12 Kandi azashingira abanyamahanga ibendera, nuko azateranye abaciwe b’Abisirayeli, kandi azakoranyirize hamwe abatatanye ba Yuda baturutse mu mpande zose z’isi.

13 Ishyari rya Efurayimu kandi rizashira, n’abarwanya Yuda bazacibwa; Efurayimu ntazagirira ishyari Yuda, kandi Yuda ntazababaza Efurayimu.

14 Ariko bazahorera bagwe ku bitugu by’Abafilisitiya iburengerazuba; biyunze bazasahura ab’iburasirazuba; bazarambura ukuboko kwabo kuri Edomu na Mowabu; kandi abana ba Amoni bazabumvira.

15 Kandi Nyagasani azarimbura burundu ikigobe cy’inyanja ya Egiputa; kandi n’umuyaga we usenya azanyeganyeza ukuboko kwe hejuru y’amazi, nuko ayacemo imigezi irindwi, maze atume abantu bambuka ku butaka bwumye.

16 Kandi aho hazaba inzira nyabagendwa y’igisigisigi cy’abantu bazasigara, bavuye muri Ashuri, nk’uko byagenze kuri Isirayeli umunsi yavaga mu gihugu cya Egiputa.

Capa