Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 3


Igice cya 3

Yozefu muri Egiputa yabonye Abanefi mu iyerekwa—Ahanura ibya Yozefu Smith, bamenya w’iminsi ya nyuma, ibya Mose, wagombaga kuzagobotora Isirayeli; n’ibyo kuzanwa kw’igitabo cya Morumoni. Ahagana 588–570 M.K.

1 Kandi ubu ndabwira wowe, Yozefu, bucura bwanjye. Wavukiye mu gasi k’imibabaro yanjye, koko, mu minsi y’ishavu ryanjye rikomeye nyoko nibwo yakubyaye.

2 Kandi icyampa Nyagasani akakwegurira nawe iki gihugu, aricyo gihugu cy’agaciro karenze, kubw’ umurage wawe n’umurage w’urubyaro rwawe hamwe n’abavandimwe bawe, kubw’ umutekano wawe iteka ryose, niba bibayeho ko muzubahiriza amategeko ya Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

3 None ubu, Yozefu, bucura bwanjye, navanye mu gasi k’imibabaro yanjye, icyampa Nyagasani akaguha umugisha iteka ryose, kuko urubyaro rwawe rutazarimbuka rwose.

4 Kuko dore, uri urubuto rw’amara yanjye; kandi nkomoka kuri Yozefu wari waratwawe bunyago muri Egiputa. Kandi Nyagasani yagiranye na Yozefu ibihango bikomeye.

5 Kubera iyo mpamvu, Yozefu yabonye by’ukuri ibihe byacu. Kandi yabonye isezerano rya Nyagasani, ko mu rubuto rw’ubura bwe, Nyagasani azahagurutsamo ishami rikiranutse kubw’inzu ya Isirayeli; atari Mesiya, ahubwo ishami ryayihwanyuweho, nyamara, kugira ngo rizibukwe mu bihango bya Nyagasani kugira ngo Mesiya azaberekwe mu minsi ya nyuma, muri roho y’ububasha, kugira ngo bavanwe mu mwijima bajye mu mucyo—koko, bave mu mwijima uhishe kandi bave mu bucakara bajye mu bwisanzure.

6 Kuko mu by’ukuri Yozefu yatanze ubuhamya, avuga ati: Nyagasani Imana yanjye izahagurutsa bamenya, uzaba bamenya uzatoranywa mu rubuto rw’ubura bwanjye.

7 Koko, mu by’ukuri Yozefu yaravuze ati: uku niko Nyagasani Imana yambwiye: Bamenya watoranyijwe azahaguruka mu rubuto rw’ubura bwawe; kandi azubahwa bihebuje mu rubuto rw’ubura bwawe. Kandi nzamuha itegeko ko azakora umurimo kubw’urubuto rw’ubura bwawe, abavandimwe be, ukazaba uw’agaciro gakomeye kuri bo, ndetse ukazabageza ku bumenyi bw’ibihango nagiranye n’abasogokuruza bawe.

8 Kandi nzamuha itegeko ko nta wundi murimo azakora, uretse umurimo nzamutegeka. Nuko nzamugire ukomeye mu maso yanjye; kuko azakora umurimo wanjye.

9 Maze azabe ukomeye nka Mose, we navuze ko nzamuhagurutsa kubera mwebwe, kugira ngo azagobotore abantu banjye, O nzu ya Isirayeli.

10 Kandi Mose nzamuhagurutsa, ngo agobotore abantu bawe mu gihugu cya Egiputa.

11 Ariko bamenya nzamuhagurutsa mu rubuto rw’ubura bwawe; kandi nzamuha ububasha bwo kuzanira ijambo ryanjye urubuto rw’ubura bwawe—kandi atari ubwo kuzana ijambo ryanjye gusa, ni ko Nyagasani avuga, ahubwo bwo kubemeza iby’ijambo ryanjye, rizaba ryaramaze kubageramo.

12 Kubera iyo mpamvu, urubuto rw’ubura bwawe ruzandika; n’urubuto rw’ubura bwa Yuda ruzandika; nuko ibizaba byaranditswe n’urubuto rw’ubura bwawe, ndetse n’ibizaba byaranditswe n’urubuto rw’ubura bwa Yuda, bizahambiranywa hamwe, kugira ngo bizakoze isoni inyingisho z’ibinyoma no guhosha amakimbirane, nuko bizane amahoro mu rubuto rw’ubura bwawe, maze bibageze ku bumenyi bw’aba sogokuruza mu minsi ya nyuma, ndetse no ku bumenyi bw’ibihango byanjye, ni ko Nyagasani avuga.

13 Kandi mu ntege nke azahindurwa umunyambaraga, kuri uwo munsi ubwo umurimo wanjye uzatangira mu bantu banjye bose, kugira ngo ngusane, O nzu ya Isirayeli, ni ko Nyagasani avuga.

14 Kandi uku ni ko Yozefu yahanuye, avuga ati: Dore, uwo bamenya Nyagasani azamuha umugisha, kandi abashaka kumurimbura bazakorwa n’isoni; kubw’iri sezerano, nahawe na Nyagasani, ry’urubuto rw’ubura bwanjye, rizuzuzwa. Dore, nzi neza iby’iyuzuzwa ry’iri sezerano;

15 Kandi izina rye rizitiranwa n’iryanjye; kandi rizitiranwa n’izina rya se. Kandi azaba ari nka njye, kuko ikintu, Nyagasani azazanisha akaboko ke, kubw’ububasha bwa Nyagasani kizayobora abantu banjye ku gakiza.

16 Koko, ni ukuYozefu yahanuye: Nzi neza iby’iki kintu, ndetse nk’uko nzi neza iby’isezerano rya Mose; kuko Nyagasani yambwiye ati: nzarinda urubyaro rwawe iteka ryose.

17 Kandi Nyagasani yaravuze ati: nzahagurutsa umuntu umeze nka Mose; kandi nzamuha ububasha mu nkoni; maze nzamuhe ubushishozi mu kwandika. Icyakora, sinzarekura ururimi rwe, ngo azavuge byinshi, kuko sinzatuma aba intyoza mu kuvuga. Abubwo, nzamwandikira itegeko ryanjye, n’urutoki rw’ukuboko kwanjye bwite; maze nzamushyirireho umuvugizi.

18 Nuko Nyagasani arambwira na none ati: Nzamuhagurutsa kubera urubuto rw’ubura bwawe; kandi nzamushyirireho umuvugizi. Kandi njyewe, dore, nzamuha ubushobozi bwo kwandika inyandiko y’urubuto rw’ubura bwawe, kubera urubuto rw’ubura bwawe; kandi umuvugizi wo mu bura bwawe azabitangaza.

19 Kandi amagambo azandika azaba amagambo y’ingenzi mu bushishozi bwanjye agomba kugera ku rubuto rw’ubura bwawe. Maze bikazasa nk’aho urubuto rw’ubura bwe rwari rwabatakiriye mu mukungugu, kuko nzi ukwizera kwabo.

20 Kandi bazatakira mu mukungugu, koko, ndetse babwire abavandimwe babo kwihana, ndetse nyuma y’ibihe byinshi byabahiseho. Kandi hazabaho ko amarira yabo azabageraho, ndetse bijyanye n’ubworohe bw’amagambo yabo.

21 Kubera ukwizera kwabo amagambo yabo azakomeza gusohoka mu kanwa kanjye mbwira abavandimwe babo aribo rubuto rw’ubura bwawe; kandi intege z’amagambo yabo nzazikomeza mu kwizera kwabo, ku buryo bazibuka igihango cyanjye nagiranye n’aba sogokuruza banyu.

22 None ubu, dore, mwana wanjye Yozefu, ni muri ubu buryo sogokuruza yahanuye kera.

23 Kubera iyo mpamvu, kubera iki gihango urahirwa; kuko urubyaro rwawe rutazarimburwa, kuko bazumvira amagambo y’igitabo.

24 Kandi hazahaguruka intarumikwa imwe muri bo, izakora ibyiza byinshi, haba mu ijambo no mu gikorwa, kubera ko izaba ari igikoresho mu maboko y’Imana, afite ukwizera guhebuje, kugira ngo akore ibitangaza bikomeye, kandi akore icyo kintu gikomeye mu maso y’Imana, kizatuma imigisha myinshi igarurirwa inzu ya Isirayeli, n’urubyaro rw’abavandimwe bawe.

25 None ubu, urahirwa Yozefu. Dore, uri mutoya; kubera iyo mpamvu umvira amagambo y’umuvandimwe wawe, Nefi, kandi bizagukorerwaho ndetse bijyanye n’amagambo navuze. Ujye wibuka amagambo ya so yegereje urupfu. Amena.