Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 14


Igice cya 14

Siyoni n’abakobwa bayo bazacungurwa kandi basukurwe mu gihe cy’imyaka igihumbi—Gereranya na Yesaya 4. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi kuri uwo munsi, abagore barindwi bazafata umugabo umwe, bamubwira bati: Tuzatungwa n’umutsima wacu bwite, kandi twiyambike imyenda yacu bwite; gusa reka twitirirwe izina ryawe kugira ngo dukire umugayo wacu.

2 Kuri uwo munsi ishami rya Nyagasani rizaba ryiza kandi rirabagirane; imyaka y’isi izabaryohera kandi izaba myiza ku bacitse Isirayeli.

3 Kandi hazabaho ko, abasigaye i Siyoni kandi bagahama i Yerusalemu bazitwa abatagatifu, buri wese wanditswe mu bariho i Yerusalemu—

4 Ubwo Nyagasani azaba amaze kuhagira abanduye mu bakobwa ba Siyoni, kandi yarahanaguye amaraso ya Yerusalemu rwagati muri yo kubwa roho y’ubushishozi no kubwa roho itwika.

5 Kandi Nyagasani azarema hejuru y’ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni, no ku materaniro yaho, igicu n’umwotsi ku manywa n’umuriro waka umurika nijoro; kuko hejuru y’ikuzo ryose rya Siyoni hazaba uburinzi.

6 Kandi hazabaho ihema ry’igicucu ku manywa mu gihe cy’icyokere, n’ubuhungiro, n’ubwugamo mu gihe cy’ishuheri n’imvura.

Capa