Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 30


Igice cya 30

Abanyamahanga bahindutse bazabaranwa n’abantu b’igihango—Abalamani benshi n’Abayuda bazizera ijambo kandi bazahinduka abishimirwa—Abisirayeli bazagarurwa kandi abagome bazarimbuka. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kandi ubu dore, bavandimwe banjye bakundwa, ndifuza kubabwira; kuko njyewe, Nefi, sinzihanganira ko mwatekereza ko muri abakiranutsi cyane kurusha uko Abanyamahanga bazaba bameze. Kuko dore, keretse nimwubahiriza amategeko y’Imana naho ubundi muzarimbuka mutyo mwese; kandi kubera amagambo yavuzwe ntimugomba gutekereza ko Abanyamahanga bazarimburwa burundu.

2 Kuko dore, ndababwira ko uko abenshi mu Banyamahanga bazihana bazaba abantu b’igihango cya Nyagasani; kandi uko abenshi mu Bayuda batazihana bazacibwa; kuko ntawe Nyagasani agirana igihango nawe keretse abihana kandi bakizera Umwana we, ari we Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

3 None ubu, ndifuza guhanura ahubwo biruseho ku byerekeye Abayuda n’Abanyamahanga. Kuko nyuma y’uko igitabo navuze kizazanwa, kikandikirwa Abanyamahanga, kandi kikabitswa Nyagasani, hazabaho benshi bazizera amagambo yanditswe; kandi bazayashyira igisigisigi cy’urubyaro rwacu.

4 Kandi bityo igisigisigi cy’urubyaro rwacu kizamenya ibitwerekeyeho, uko twavuye i Yerusalemu, kandi ko bakomoka ku Bayuda.

5 Kandi inkuru nziza ya Yesu Kristo izatangazwa muri bo; niyo mpamvu, bazagarurirwa ubumenyi bwa ba sogokuruza, ndetse n’ubumenyi bwa Yesu Kristo, bwari bufitwe na ba sogokuruza.

6 Kandi bityo bazanezerwa; kuko bazamenya ko ari umugisha kuri bo uvuye mu kiganza cy’Imana; nuko ubutuna bwabo bw’umwijima buzatangira kugwa buva ku maso yabo; kandi ntihazahita ibisekuruza byinshi muri bo, bataraba abantu batunganye kandi banejeje.

7 Kandi hazabaho ko Abayuda batatanyijwe nabo bazatangira kwizera Kristo; nuko bazatangira kwikoranyiriza mu gihugu, maze uko abenshi bazizera Kristo nabo bazahinduka abantu banejeje.

8 Kandi hazabaho ko Nyagasani Imana azatangira umurimo we mu mahanga yose, imiryango, indimi, n’abantu, kugira ngo atunganye ukugarurwa kw’abantu be ku isi.

9 Kandi mu bukiranutsi Nyagasani Imana azasuzuma abakene, kandi ahane nta kubera kubw’abagwaneza bo mu isi. Kandi azakubitisha isi inkoni y’akanwa ke; kandi akoresheje umwuka w’umunwa we azica abagome.

10 Kuko igihe kiraje bwangu ngo Nyagasani Imana azatere ukwitandukanya gukomeye mu bantu, nuko abagome bazarimburwe; maze azakize abantu be, koko, ndetse nibiba na ngombwa ko arimbuza abagome umuriro.

11 Kandi ubukiranutsi buzaba umweko w’ibyaziha bye, naho ubudahemuka buzaba umweko w’urukenyerero rwe.

12 Nuko isega izabana n’umwana w’intama; ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene, n’inyana, n’umugunzu w’intare, n’ikimasa cy’umushishe, bizabane hamwe; kandi umwana muto azabiragira.

13 Kandi inka n’idubu bizarishanya; izazo zizaryama hamwe, kandi intare izarisha ubwatsi nk’inka.

14 Kandi umwana wonka azakinira ku mwobo w’incira, n’umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cy’impiri.

15 Ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye mutagatifu wose; kuko isi izuzura ubumenyi bwa Nyagasani nk’uko amazi asendera inyanja.

16 Kubera iyo mpamvu, ibintu by’amahanga yose bizamenyekana; koko, ibintu byose bizamenyeshwa abana b’abantu.

17 Nta kintu cy’ibanga kitazahishurwa; nta murimo w’umwijima utazashyirwa ahagaragara; kandi nta kintu gihambiriye ku isi kitazahamburwa.

18 Kubera iyo mpamvu, ibintu byose byahishuriwe abana b’abantu bizahishurwa uwo munsi; kandi Satani ntazagira ububasha ku mitima y’abana b’abantu ukundi, mu gihe kirekire. kandi ubu, bavandimwe banjye bakundwa, ndangije amagambo yanjye.