Igice cya 7
Yakobo akomeza gusoma muri Yesaya: Yesaya avuga kimesiya—Mesiya azagira ururimi rw’abigishijwe—Azategeza umugongo We abamukubita—Ntazakorwa n’isoni—Gereranya na Yesaya 50. Ahagana 559–545 M.K.
1 Koko, kuko Nyagasani avuze atya: Ese narakwirukanye, cyangwa naraguciye ubuziraherezo? Kuko Nyagasani avuze atya: Ruri hehe urwandiko rwo gusenda nyoko? Ni nde nabahayeho ubwishyu, cyangwa ni nde mbereyemo umwenda nabagurishijeho? Koko, ni nde nabagurishijeho? Dore, kubera ubukozi bw’ibibi bwanyu mwarigurishije, kandi kubera ibicumuro byanyu nyoko yarasenzwe.
2 Kubera iyo mpamvu, ubwo nazaga, nta muntu wari ahari; ubwo nahamagaraga, koko, nta n’umwe wari ahari wo kwitaba. O nzu ya Isirayeli, mbese ukuboko kwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura cyangwa nta bubasha mfite bwakiza? Dore, kubw’ugucyaha kwanjye nkamya inyanja, nkagira imigezi yazo agasi n’amafi yayo akanuka kubera amazi yakamye, maze agapfa kubera umwuma.
3 Nambika ijuru kwirabura, kandi nkaryorosa ibigunira.
4 Nyagasani Imana yampaye ururimi rw’abigishijwe, kugira ngo nzamenye uko nkubwira ijambo mu gihe gikwiye, O nzu ya Isirayeli. Iyo urushye iragukangura uko bukeye. Ikangurira ugutwi kwanjye kwumva nk’abigishijwe.
5 Nyagasani Imana yanzibuye ugutwi kwanjye, kandi sinaba ikigomeke, nta n’ubwo nasubiye inyuma.
6 Nategeye umugongo wanjye ukubita, n’imisaya abampfuraga uruziga. Mu maso hanjye sinahahishe isoni n’amacandwe.
7 Kuko Nyagasani Imana azantabara, niyo mpamvu ntazamwara. Nicyo gituma nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi ko ntazakorwa n’isoni.
8 Kandi Nyagasani ari hafi, kandi arantsindishiriza. Ni nde uzanteraho impaka? Reka duhagarare hamwe. Ni nde muburanyi wanjye? Nimumureke anyegere, kandi nzamukubitisha imbaraga z’akanwa kanjye.
9 Kuko Nyagasani Imana azampagarikira. Kandi bose abazantsindisha, dore, bose basaza nk’umwambaro, kandi inyenzi zizabarya.
10 Ni nde muri mwebwe utinya Nyagasani, akumvira ijwi ry’umugaragu we? akagenda mu mwijima kandi nta rumuri afite?
11 Dore mwebwe mwese mucana umuriro, mukikikiza ubwanyu imuri, nimugendere mu mucyo w’umuriro wanyu no muw’imuri mwakongeje. Ibi muzabihabwa n’ukuboko kwanjye—muzaryamana umubabaro.