Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 20


Igice cya 20

Irimburwa rya Ashuri ni ishusho y’irimburwa ry’abagome ku Ukuza kwa Kabiri—Abantu bazasigara ari bake nyuma y’uko Nyagasani yongeye kuza—Igisigisigi cya Yakobo kizagaruka kuri uwo munsi—Gereranya na Yesaya 10. Ahagana 559–545 M.K.

1 Baragowe abategeka amategeko adakiranutse, kandi bakandika ibiruhije baba barategetse;

2 Kugira ngo birengagize gucira urubanza abatindi, kandi bambure uburenganzira abakene bo mu bantu banjye, kugira ngo abapfakazi babe umunyago wabo, kandi ngo basahure imfubyi!

3 None se muzakora iki ku munsi w’amakuba, no mu irimbuka rizaturuka kure? Muzahungira kuri nde ngo abafashe? Kandi icyubahiro cyanyu muzagisiga he?

4 Batari kumwe na njye bazacira bugufi imbohe, kandi bazagwa mu bishwe. Kubera ibi byose, uburakari bwe ntibwashize, ahubwo ukuboko kwe kuracyarambuye.

5 Munyashuri, ni wowe nshyimbo y’umujinya wanjye, n’inkoni iri mu biganza byabo ikaba, uburakari bwabo.

6 Nzamuteza ubwoko bw’indyarya, n’abantu nari mfitiye umujinya nzabategeka kubatwaraho ibisahurano, no kubatwaraho umunyago, no kubahonyorera hasi nk’ibyondo byo mu nzira.

7 Nyamara we ntabyumva atyo, nta n’ubwo umutima we utekereza utyo; ahubwo mu mutima we hari kurimbura no gutsemba amahanga atari make.

8 Kuko avuga ati: Ese abatware banjye bose uko bangana si abami?

9 Ese Kalino si nka Karikemishi? Ese Hamati si nka Arupadi? Ese Samariya si nka Damasiko?

10 Nk’uko ukuboko kwanjye kwageze ku bwami bw’ibigirwamana, kandi byari bifite ibishushanyo byaharagaswe biruta ibyo i Yerusalemu n’ibyo i Samariya;

11 Ese sinzakorera Yerusalemu n’ibigirwamana byayo, nk’ibyo nakoreye Samariya n’ibigirwamana byayo?

12 Niyo mpamvu bizabaho ko ubwo Nyagasani azamara gukora akazi ke kose ku Musozi wa Siyoni n’i Yerusalemu, nzahana urubuto rw’ubwirasi bw’umwami wa Ashuri, n’icyubahiro cy’ubwibone bwe.

13 Kuko yavuze ati: Nkoresheje imbaraga z’ukuboko kwanjye n’ubwenge bwanjye nakoze ibi bintu; kuko ndi umushishozi; kandi nimuye imbibi z’amahanga, nuko nsahura ubutunzi bwabo, kandi nk’intarumikwa nashyize abaturage b’aho hasi;

14 Kandi ukuboko kwanjye kwiboneye ko ubutunzi bw’abantu ari nk’icyari cy’inyoni; kandi nk’uko umuntu akoranya amagi yasigaye niko nakoranyije isi yose; kandi nta n’umwe wanyeganyeje ibaba, cyangwa wafunguye umunwa, cyangwa wajwigiriye.

15 Ese ishoka yakwirata ku muntu uyitemesha? Ese urukero rwasuzugura umuntu urukoresha? Nk’aho inshyimbo yakwizunguriza ku muntu uyitwaje, cyangwa nk’aho inkoni yakwiterura nk’aho itari igiti!

16 Nicyo gituma Nyagasani, Nyagasani Nyiringabo, azohereza urupfu mu bihangange bye; maze mu ikuzo rye azakongeze ukwaka nk’ukwaka k’umuriro.

17 Kandi umucyo wa Isirayeli uzaba nk’umuriro, naho Mutagatifu Rukumbi wayo nk’ikirimi cy’umuriro, maze azatwike kandi akongore amahwa yayo n’imifatangwe yayo mu munsi umwe;

18 Kandi azakongora ubwiza bw’ishyamba ryayo n’ubwo umurima urumbuka, byose roho n’umubiri; maze bazamere nk’aho utwaye ibendera arabiranye.

19 Nuko ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizabe bike, ku buryo umwana muto yashobora kubibara.

20 Kandi hazabaho kuri uwo munsi, ko igisigisigi cya Isirayeli, n’abacitse ku icumu bo mu nzu ya Yakobo, batazongera kwisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Nyagasani, Mutagatifu Rukumbi wa Isirayeli.

21 Icyo gisigisigi kizagarukira Imana ikomeye, koko, ndetse igisigisigi cya Yakobo.

22 Kuko nubwo abantu bawe Isirayeli baba nk’umusenyi w’inyanja, ariko igisigisigi cyabo kizagaruka; ukurimbuka kwagambiriwe kuzasendera ubukiranutsi.

23 Kuko Nyagasani Imana Nyiringabo azakongora, ndetse yarabyiyemeje mu gihugu cyose.

24 Kubera iyo mpamvu, bityo Nyagasani Imana Nyiringabo aravuga ati: Mwebwe bantu banjye mutuye i Siyoni, ntimugire ubwoba b’Umunyashuri; azabakubitisha inshyimbo, kandi azababangurira inkoni, nk’uko yabigenje muri Egiputa.

25 Kuko hasigaye igihe gito cyane, maze uburakari bugahosha nuko umujinya wanjye ukazabarimbura.

26 Kandi Nyagasani Nyiringabo azamubangurira ikiboko nk’uko Umumidiyani yicirwaga ku rutare rwa Orebu; kandi inshyimbo ye azaba ayibanguriye ku nyanja nk’uko yabigenje muri Egiputa.

27 Kandi hazabaho kuri uwo munsi ko umutwaro we uzavanwa ku bitugu bye, n’ingoyi ku ijosi ryawe, kandi ingoyi izakurwaho kubera ugusigwa.

28 Ageze i Ayati, yanyuze i Miguroni; i Mikimoshi niho yabitse imitwaro ye.

29 Bageze aharenga; bacumbitse i Geba; Ramati ifite ubwoba; Gibeya ya Sawuli yahunze.

30 Rangurura ijwi, O mukobwa wa Galimu; utume ryumvikana i Layishi, wowe wa mukene we Anatoti.

31 Madimena yakwiye imishwaro; abaturage ba Gebimu bikoranyije ngo bahunge.

32 Nk’uko n’ubundi azaguma i Nobi uwo munsi; azatunga urutoki rwe umusozi w’umukobwa w’i Siyoni, agasozi ka Yerusalemu.

33 Dore, Nyagasani, Nyiringabo azatemesha igishami ubwoba; kandi abasumba abandi bazatemwa; n’abibone bazacishwa bugufi.

34 Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, n’i Lebanoni hazatsindwa n’iyo ntwari.

Capa