Ibyanditswe bitagatifu
2 Nefi 24


Igice cya 24

Isirayeli izakoranywa maze yishimire umutuzo mu myaka igihumbi—Lusiferi yaciwe mu ijuru kubera ubwigomeke—Isirayeli izatsinda Babiloni (isi)—Gereranya na Yesaya 14. Ahagana 559–545 M.K.

1 Kuko Nyagasani azagirira imbabazi Yakobo, kandi nyamara azatoranya Isirayeli, kandi azabasubiza mu gihugu cyabo bwite; n’abanyamahanga bazifatanya nabo, maze bazomatana n’inzu ya Yakobo.

2 Kandi abanyamahanga bazabafata maze babazane iwabo; koko, kuva kure ku mpera z’isi; maze bazabagarure mu bihugu byabo by’isezerano. Kandi inzu ya Isirayeli izabyigarurira, kandi igihugu cya Nyagasani kizabagire abagaragu n’abaja; maze bazabajyane ari imbohe ku uwari yarabagize imbohe; kandi bazategeka ababatsikamiraga.

3 Kandi hazabaho ko kuri uwo munsi ko Nyagasani azabaruhura agahinda kanyu, n’ubwoba bwanyu, n’uburetwa bugoye mwakoreshejwemo.

4 Kandi hazabaho kuri uwo munsi, ko muzacira uyu mugani ubwami bwa Babiloni, maze mukavuga muti: Uko umunyagitugu ashizeho, niko n’umurwa wa zahabu ushizeho!

5 Nyagasani yavunnye inkoni y’abagome, inkoni z’abategetsi.

6 Uwakubitanaga abantu umujinya adahwema, agategekesha amahanga uburakari, azatotezwa, kandi nta n’umwe uzabibuza.

7 Isi uko yakabaye ihawe ihumure, kandi iratuje; baraturagara bararirimba.

8 Koko, ibiti by’imiberoshi birakwishima hejuru, ndetse n’imyerezi y’i Lebanoni, bivuga biti: Kuva aho washyiriwe hasi ntawasubiye kudutema.

9 Ikuzimu hasi hanyeganyejwe no kugusanganira; hakuzuriye abapfuye, ndetse n’abakuru bose bo ku isi; hahagurukije ku ntebe zabo abami bose b’amahanga.

10 Bose bazavuga maze bakubwire bati: Nawe se uracika intege nka twe? Urahinduka nka twe?

11 Icyubahiro cyawe kimanuwe mu mva; urusaku rw’inanga zawe ntirwumvikana; wisasiye inyo, kandi wiyoroshe inyo.

12 Wahananutse ute mu ijuru, wowe Lusiferi, mwana wo mu ruturuturu! Waciriwe ute ku isi, waraneshaga amahanga!

13 Kuko waribwiye mu mutima wawe uti: Nzazamuka mu ijuru, nzazamura intebe yanjye hejuru y’inyenyeri z’Imana; Nzicara kandi hejuru y’umusozi w’iteraniro, mu mpande z’amajyaruguru;

14 Nzazamuka hejuru y’aho ibicu bigarukira; nzaba nk’Isumbabyose.

15 Nyamara uzamanurwa hasi ikuzimu, ku ndiba ya rwa rwobo.

16 Abazakubona bazakwitegereza cyane, kandi bazagutekerezaho, maze bavuge bati: Uyu niwe muntu watumye isi ihinda umushyitsi, akanyeganyeza ubwami?

17 Kandi agahindura isi nk’agasi, maze akarimbura imirwa yayo, kandi ntakingure inzu z’imbohe ze?

18 Abami bose b’amahanga, koko, bose uko bangana, bahambwa mu cyubahiro, buri wese muri bo mu nzu ye bwite.

19 Ariko wowe bagutesheje imva yawe nk’ishami rizira, n’igisigisigi cy’intumbi zihinguranyijwemo n’inkota, zijugunywa hasi ku mabuye yo mu rwobo, nk’intumbi ihonyorwa n’ibirenge.

20 Ntuzahambanwa na bo, kubera ko warimbuye igihugu cyawe kandi ugatsemba abantu bawe; urubyaro rw’inkozi z’ibibi ntiruzibukwa na rimwe.

21 Nimutegure iyicwa ry’abana be kubera ubukozi bw’ibibi bwa ba se, kugira ngo badahaguruka, cyangwa bakagira igihugu, cyangwa bakuzura isi n’imirwa.

22 Kuko nzahagurukira kubarwanya, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, maze ngatsemba muri Babiloni izina, n’igisigisigi, n’umwana, n’umwisengeneza, niko Nyagasani avuga.

23 Nzahahindura kandi indiri y’ibinyogote, n’ibidendezi by’amazi; maze nzahakubuze umweyo urimbura, niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

24 Nyagasani Nyiringabo ararahiye, avuga ati: Mu by’ukuri nk’uko natekereje, niko bizabaho; kandi nk’uko nagambiriye, niko bizaba—

25 Ko nzazana umunyashuri mu gihugu cyanjye, kandi ku misozi yanjye niho nzamuhonyorera munsi y’ikirenge; maze ingoyi ye ibaveho, n’umutwaro we ubave ku bitugu byabo.

26 Uwo niwo mugambi wagambiriwe ku isi hose; kandi uku niko kuboko kuramburiwe amahanga yose.

27 Kuko Nyagasani Nyiringabo ari we wagambiriye, none ni nde uzamuvuguruza? Kandi ukuboko kwe kurarambuye, none ni nde uzaguhina?

28 Mu mwaka umwami Ahazi yatanzemo niho habaye ubu buhanuzi.

29 Ntimunezerwe, mu Bufilisitiya mwese, kubera ko inkoni y’uwabakubitaga yavunitse; kuko mu gishyitsi cy’inzoka hazavamo incira, kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka y’ubumara iguruka.

30 Kandi abana b’imfura b’abakene bazagaburirwa, n’abatindi bazaryama mu mutekano; kandi nzicisha inzara igishyitsi cyawe, maze kizatsembe igisigisigi cyawe.

31 Wa rembo we, boroga, wa murwa we urire, wowe; Bufilisitiya mwese, murayagaye; kuko haturutse umwotsi mu majyaruguru, kandi nta n’umwe uzaba ari wenyine mu bihe bye biteganyijwe.

32 None se intumwa z’amahanga zizasubiza iki? Ko Nyagasani yashinze Siyoni, kandi abakene bo mu bantu be bazayizera.

Capa