Ibyanditswe bitagatifu
Morumoni 7


Igice cya 7

Morumoni ahamagarira Abalamani b’iminsi ya nyuma kwemera Kristo, kwakira inkuru nziza Ye, kandi bagakizwa—Abemera bose Bibiliya bazemera n’Igitabo cya Morumoni. Ahagana 385 N.K.

1 Kandi ubwo, dore, hari icyo mbwira igisigisigi cy’aba bantu barokotse, bibaye ko Imana yabaha amagambo yanjye, kugira ngo bashobore kumenya iby’ibintu by’abasogokuruza babo; koko, ndababwira, mwebwe gisigisigi cy’inzu ya Isirayeli; kandi aya niyo magambo mvuga:

2 Mumenye ko muri ab’inzu ya Isirayeli?

3 Mumenye ko mugomba kwihana, cyangwa ntimushobore gukizwa.

4 Mumenye ko mugomba kurambika hasi intwaro zanyu z’intambara, maze ntimwongere kwishimira ukundi imenwa ry’amaraso, kandi ntimwongere kuzifata, keretse bibayeho ko Imana izabibategeka.

5 Mumenye ko mugomba kuza ku bumenyi bw’abasogokuruza banyu, kandi mukihana ibyaha byanyu byose n’ubukozi bw’ibibi, kandi mukemera Yesu Kristo, ko ari Umwana w’Imana, kandi ko yishwe n’Abayuda, kandi kubw’ububasha bwa Data yarazutse, bityo yagize intsinzi ku mva; ndetse muri we urubori rw’urupfu rwaramizwe.

6 Kandi yatumye habaho umuzuko w’abapfuye, uzatuma umuntu agomba kuzukira guhagarara imbere y’intebe y’urubanza.

7 Kandi yatumye habaho incungu y’isi, ituma usanzwe ari umwere imbere ye ku munsi w’urubanza ahabwa gutura mu maso y’Imana mu bwami bwayo, aririmbira ubutitsa ibisingizo hamwe n’abaririmbyi bo hejuru, Data, na Mwana, na Roho Mutagatifu, bakaba Imana imwe, mu mimerere y’ibyishimo itagira iherezo.

8 Kubera iyo mpamvu nimwihane, kandi mubatizwe mu izina rya Yesu kandi mukomere ku nkuru nziza ya Kristo, izashyirwa imbere yanyu, atari gusa muri iyi nyandiko ahubwo no mu nyandiko izagera ku Banyamahanga, iyo nyandiko ikazabagezwaho n’Abanyamahanga.

9 Kuko dore, ibi byanditswe kubw’umugambi w’uko mwakwemera ibyo; kandi niba mwemera ko muzemera ibi nabyo; kandi nimwemera ibi muzamenya ibyerekeranye n’abasogokuruza banyu, ndetse n’imirimo itangaje yakozwe n’ububasha bw’Imana muri bo.

10 Ndetse muzamenya ko muri igisigisigi cy’urubyaro rwa Yakobo; kubera iyo mpamvu mubarirwa mu bantu b’igihango cya mbere; kandi nibibaho ko mwemera Kristo, kandi mukabatizwa, ubwa mbere n’amazi, hanyuma n’umuriro na Roho Mutagatifu, mukurikiza urugero rw’Umukiza wacu, bijyanye n’ibyo yadutegetse, bizaba byiza kuri mwe ku munsi w’urubanza. Amena.